Burna Boy yahishuye uko J Cole yamwitiranyije... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Damini Ebunoluwa Ogulu wavukiye mu gihugu cya Nigeria uzwi ku mazina ya Burna Boy akaba ari umwe mu bahanzi b'inkingi za mwamba mu njyana ya Afrobeats, yatangaje uburyo yakuriwe ingofero n'umuraperi J Coley wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. 

Umuraperi Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J Cole wavukiye mu Budage akaba afite ubwenegihugu bwa Amerika, niwe wakuriye ingofero Burna Boy avuga ko ari nka 2Pac umwe mu banyabigwi iyi si yagize mu njyana ya Hip Hop. 

Ibi Burna Boy yabihishuye ubwo yari mu kiganiro na Elliot Wilson avuga uko yagiranye ibiganiro na J Cole mbere y'uko bakorana indirimbo iri kuri album bise "I told Them" imaze icyumweru igiye hanze.

Burna Boy yagize ati "Mbere y'uko dutangira gukorana indirimbo, J Cole yaravuze ngo iyi nigga ni nka 2Pac Shakur. Ndaranganguzwa ndimo ndareba uwo avuze hanyuma ahita avuga ngo ni wowe. 2Pac wongeye kuvukira muri Africa."

Burna Boy nyuma baje gukorana indirimbo yise Thanks yagaragaye no kuri album ye nshya yise I Told Them yagiye hanze mu cyumweru gishize.

Nyamara n'ubwo Burna Boy bamugereranyije na 2Pac Shakur, ntabwo abo muri Nigeria barimo bamwiyumvamo kubwo gutangaza ko injyana ya Afrobeats ikunzwe cyane muri Afurika ndetse no ku isi hose nta kintu kizima kiba kiri muri iyo njyana.


Burna Boy yavuze uko umuraperi J Cole yamwitiranyije na 2Pac. 


J Cole abona Burna Boy ari nka 2Pac Shakur umunyabigwi mu muziki ku isi hose.


2Pac Shakur yishwe arashwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133905/burna-boy-yahishuye-uko-j-cole-yamwitiranyije-na-2pac-133905.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)