Bwa mbere Isimbi Model yavuze icyamukuye muri Kigali Boss Babes, ibyo kuba umugabo yaramubujije (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideli, Isimbi Model yavuze ko ikintu cyamukuye mu itsinda rya Kigali Boss Babes ari uko yabuze umwanya, ntaho bihuriye n'ibyavuzwe ko ari umugabo we wamukuyemo.

Muri Kanama 2023 nibwo haje inkuru y'uko Isimbi Model yavuye muri iri tsinda aho hagiye havugwa ibintu byinshi bitandukanye harimo no kuba umugabo we ari we wamusabye kurivamo.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Isimbi Model yavuze ikintu cyatumye aba avuyemo ari umwanya muke nta kindi.

Ati 'Nta hantu na hamwe handi nigeze ntanga ikiganiro mvuga ko navuye muri Kigali Boss Babes, ubu nibwo bwa mbere ngiye kubivugaho, nk'uko nabikubwiye mfite ibintu byinshi buri munsi nk'undi muntu wese irimo kwishakisha muri iyi si y'umurimo, mu gihugu kirimo kwihuta nk'u Rwanda hari ibikorwa bindi mba mfite pe, nta nubwo ari ukuvuga ngo navuyemo ariko ubu nonaha ntabwo umwanya unyemerera, ntabwo unyemerera kuba ndi muri biriya bikorwa.'

Yakomeje avuga ko yasanze kugumamo kandi nta mwanya afite yaba arimo asubiza inyuma abandi ahitamo kuba abihagaritse, ngo umwanya nuboneka azongera abiyungeho.

Ati 'Aho kugira ngo nsubize abandi inyuma, nafashe umwanzuro wo kuba mbivuyemo, mu minsi iri imbere umwanya n'unyemerera wenda nzasubiramo ariko ubu impamvu ntaboneka mu bikorwa byabo, ntabwo umwanya waruri kubinyemerera kubera inshingano, n'izindi nshingano za ISIMBI Group, inshingano z'umuryango ntabwo umwanya warurimo kunkundira.'

Yashimangiye ko nta muntu n'umwe wigeze amubuza ahubwo yicaye agatekereza agasanga nagumamo hari ibindi bizapfa ahitamo kubivamo.

Ati 'Ibyo ngibyo bavuga nta muntu n'umwe wambujije njyewe nka Isimbi naratekereje mbona umwanya biri kugorana kandi bariya bakobwa ni inshuti zanjye, ni bakobwa bakomeye bari gukora ibintu byiza ariko kubera umwanya wanjye ku giti cyanjye nsanga ntabwo biri gukunda, hari igihe ubona ikintu cyari cyiza ariko wakivanga n'ibindi ugasanga hari ibyo uri bwice, nsanze umwanya wanjye nywugabanyije byose byapfa kandi ugasanga mbangamiye n'abandi ku ntego zabo kuko niba ubonetse njye simboneke, ndimo ndagusubiza inyuma.'

'Ndavuga nti bakobwa beza, nshuti zanjye kubera impamvu zanjye bwite cyane cyane z'ubucuruzi reka mbe mbihagaritse, umwanya nunyemerera tuzasubira.'

Iri tsinda ryashinzwe muri Mata 2023 rigizwe na Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model (wavuyemo), Alliah Cool bivugwa ko ari we urihagarariye, Alice La Boss uheruka kwinjizwamo.

Isimbi Model yavuze icyamukuye muri Kigali Boss Babes



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-isimbi-model-yavuze-icyamukuye-muri-kigali-boss-babes-ibyo-kuba-umugabo-yaramubujije-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)