Bwa mbere Miss Jojo yatangaje icyatumye ava m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwineza Josiane wamamaye cyane ku izina rya Miss Jojo, kuri ubu wanongeyeho izina rya 'Iman' risobanuye 'Kwizera', ni umuhanzikazi washyize itafari rirenze rimwe mu kubaka umuziki nyarwanda no kuwuteza imbere. Mu gihe cye yari umwe mu bayoboye abandi abikesha ibihangano bye byari bikunzwe cyane dore ko n'ubu abahanga mu muziki bavuga ko zimwe mu ndirimbo ze zidasaza arizibihe byose.

Miss Jojo akaba yaragiye yubakira izina mu guhanga indirimbo ziganjemo urukundo zirimo nka 'Mbwira Yego', 'Nganirira', 'Sweet Sweet', byumwihariko azwiho kuba yarakunze gukora indirimbo zirimo impanuro nka 'Belitilida', 'Respect', 'Inshuti' n'izindi zitazibagirana mu mitima ya benshi. Uyu kandi niwe muhanzikazi wa mbere mu Rwanda wakoranye n'abahanzi bo mu karere barimo DNG wo muri Kenya bakoranye 'Siwezi Enda', Micheal Ross wo muri Uganda bakoranye iyo bise 'Hooked On You'.

Nyuma yaho Miss Jojo yakoze amateka yagezeho aza guhagarika umuziki ndetse ubu imyaka imaze kurenga icumi atawugaragaramo aho yateye irungu abafana be bamukumbuye. Kureka umuziki kwe ariko byagiye bivugwaho byinshi bitandukanye gusa kuri ubu yagize icyo abivugaho bwa mbere.

Ni mu kiganiro Miss Jojo yagiranye na InyaRwanda yagarutse ku cyatumye ahagarika umuziki yagize uruhare mu kubaka. Mu magambo ye yagize ati: ''Ntabwo byanyoroheye gufata umwanzuro wo kureka umuziki ariko uko iminsi yagiye yicuma byageze aho ndawuhagarika. Numvaga ntakiwisanzuyemo (Comfortable) ndawuhagarika. Umuziki nawukoze mu gihe cyawo ngeza aho mbona ko atariho ubuzima bwanjye naburambika. Ni nk'uko undi wese yajya gukora ibindi yifuza kandi asize ibyo yarasanzwe akora''.

Miss Jojo yakomeje agira ati: ''Umuziki nawukoraga nkagira icyo marira abandi niyo mpamvu nabonye ko hari n'ahandi najya nkagira ibindi njyamo nafashamo kuko byampaye imbaraga zo gukora ibindi bintu kuko nabonaga mu muziki banyumva, nagiye gukora no mu bindi birimo guhugura abana b'abakobwa mu Igikari Holiday Camp' kuko nziko banyumva''.

Abajijwe niba ajya akumbura ibihe byiza yagiriye mu muziki, Miss Jojo yasubija ati: ''Ntago mbikumbura cyane kuko n'ubu njya ntaramira umuryango  wanjye n'inshuti zanjye. Sinavuga ko hari byinshi bituma nkumbura kuko mu by'ukuri ntacyo nahombye cyatuma nifuza gusubira mu bihe byashize.Kuririmba ndabikora iyo mbikumbuye cyane cyane iyo nagize ibihe byo guhura n'abantu''.

Miss Jojo yasoje avuga ko mu gihe yamaze mu muziki atawugiriyemo ibihe bibi byatuma atawukumbura gusa mu mutima we ntabwo agishishikajwe nawo kuko ubu ahugiye mu bikorwa byo gufasha. Yagize ati: ''Nubundi kuva kera numvaga ko nkwiye gukora ibikorwa byo gufasha, gukoraresha imbaraga zanjye nkasiga impinduka ubu nibyo mpugiyemo kuko nabonye ko hari indi miryango nanyuramo nkafasha ntabikoreye mu muziki''.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134267/bwa-mbere-miss-jojo-yatangaje-icyatumye-ava-mu-muziki-134267.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)