Bwa mbere Patient Bizimana yerekanye imfura y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, nibwo uyu mwana w'umuhungu yujuje isabukuru y'amavuko y'umwaka umwe. Byahuriranye n'uko umuryango we n'inshuti z'umuryango bamukoreye ibirori byihariye byo kwizihiza iyi sabukuru ye.

Amashusho uyu muryango ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washyize hanze, ugaragaza ibihe bitandukanye banyuramo, inshuti zabasuye barimo abanyamasengesho, ibyaranze ibirori birimo gutaka umutsima n'ibindi bigaragaza umunezero muri uyu muryango.

Patient Bizimana yavuze ko banezezwa cyane n'ibihe uyu mwana w'umuhungu atuma bacamo nk'ababyeyi be. Avuga ko yazanye umunezero mu muryango.

Uyu munyamuziki yavuze ko ahora asenga asaba Imana guha umwana we Ezra Bizimana ubwenge bwo kuyikorera no kubana n'abandi.

Ati 'Ndabona ibice byiza byanjye ubwanjye bigaragarira muri wowe. Urwenya rwawe n'ijwi ryiza cyane mu muryango wacu. Nkunda uko uri muhungu muto ndetse n'umugabo uzavamo. Ndagusengera ngo ukurane ubwenge n'uburebure no gutonesha Imana n'abantu bose.'

Muri aya mashusho wagereranya na filime mbarankuru, Bizimana avuga ko umwana we atangaje kuko hari byinshi bahuje, kandi ko yumva cyane indirimbo zihimbaza Imana.

Ati 'Abantu benshi bavuga ko Ezra asa na Mama we ariko ikintu cyiza gitangaje yafashe imico yanjye. Ni ukuvuga ngo imico yanjye usa ariyo afite. Nkunda imbuto, akunda imbuto indirimbo z'Imana afite 'Playlist' (indirimbo yumva) hano, icyo ni ikintu cyihariye kuri twe.'

Umwe mu nshuti z'uyu muryango wavuze isengesho, yashimye Imana ku bwo kuzana mu buzima Ezra mu muryango wa Patient Bizimana na Gentille.

Yasabiye Ezra gukura akunda Imana kandi ayikorera. No guha imbaraga Patient Bizimana n'umugore we zo kurera umwana w'abo Gikirisitu no kuyubahisha. Ati 'Ibyo banyuramo byose ubibutse ko ubakunda…

Patient Bizimana ari ku rutonde rw'abahanzi barushinze bagahimbira indirimbo abakunzi babo, kuko ku wa 27 Ukuboza 2021 yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Yampano' yahimbiye umugore we, Uwera Gentille.

Yasohoye iyi ndirimbo nyuma y'uko ku wa 19 Ukuboza 2021 asabye anakwa umukunzi we.

Icyo gihe Patient Bizimana yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yayihimbiye umugore we yifashisha amashusho y'ubukwe bwabo mu kwerekana uko ibirori byabo byagenze, asangiza abatarabashije kubutaha n'abandi.

Hari aho aririmba agira ati 'Imisozi nuriye, amataba namanutse, uwiteka yarabibonaga kuko we adakiranirwa ngo yibagirwe iyo mirimo, niyo mpamvu ampaye iyi mpano. Mwami nategereje igihe kirekire nahoranaga inzozi none zibaye impamo.'

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba ashima Imana ko yasohoje isezerano yabahaye. Mu mashusho hagaragaramo ibice by'ingenzi byaranze ubu bukwe, ababutashye, n'ibindi bigaragaza umunezero waranze ubu bukwe.

Uretse amashusho y'ubu bukwe, hari n'amashusho agaragaza Patient acurangira piano i Gahanga ku kibuga cya Cricket.

Patient n'umugore we basezeraniye imbere y'Imana mu rusengero rwa ERC Masoro, basezeranyijwe n'umugore wa Apotre Masasu Joshua.

Ubwo Patient Bizimana yambikaga impeta y'urukundo umukunzi we, yamuhaye isezerano rikomeye, avuga ko kumenyana nawe byamuhaye umutuzo mu mutima.

Ati 'Kuva nakumenya wambereye inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira, kandi wampaye umutuzo mu mutima wanjye.'

Akomeza ati 'Uyu munsi cyangwa ejo ibihe byahinduka, ariko twe ntabwo tuzahinduka. Kandi nta n'imiraba izatunyeganyeza mu rugendo rwacu. Imana izabana natwe ndabyizeye, twarasenganye twagiranye umwanya udasanzwe, mu buzima bwanjye n'iyo wampitishamo inshuro igihumbi nakongera kuguhitamo.'

Uwera nawe yasezeranyije Patient Bizimana kuzamugandukira. Ati 'Ndahiriye imbere y'ababyeyi, ab'umwuka, ab'umubiri ko nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya, nzaguhangayikira kandi nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n'iteka ryose, uri umugisha ntazigera ntesha agaciro na rimwe mu buzima.'

 

Patient Bizimana yatuye umugisha ku mwana we wizihiza isabukuru y'amavuko y'umwaka umwe


Patient yavuze ko uko umwana we akura agenda yisanisha nawe birimo gukunda indirimbo zihimbaza n'imbuto zo kurya 


Ibyishimo ni byose mu muryango wa Bizimana na Gintille bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe y'umwana w'abo 


Bizimana yavuze uyu mwana yazanye umunezero mu muryango w'abo


Ezra Bizimana, imfura ya Patient Bizimana na Gentille Uwera

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKIME' YA PATIENT BIZIMANA

"> 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134664/bwa-mbere-patient-bizimana-yerekanye-imfura-ye-agaruka-ku-mico-bahuje-amafoto-134664.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)