Byagenze gute ngo abana 20 mu bari kujya mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro Minisiteri ya siporo n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, bagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane, irerero rya Bayern Munich yari ingingo nyamukuru, aho hagaragajwe ibikorwa by'irerero aho bigenze ndetse n'umusaruro wavuye mu bana batoranyijwe.

Ni ikiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa Munyangaju ndetse harimo umuyobozi wa FERWAFA n'abandi bakorana bya hafi. Muri raporo y'ibanze Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yavuze ko igikorwa cyo gutoranya abana cyari cyagenze neza ariko hakaza kubamo ikibazo cyo kubeshya imyaka. Yagize ati' Mu guhitamo abana twarebye ku bushobozi bwabo kandi bose bari beza. Nyuma yo kubahitamo twongeye kureba neza imyaka yabo hakurikijwe amategeko ariko dusanga hari ibyakozwe n'ababyeyi bifuzaga ko abana babo batoranywa."

Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa yemezako iri rerero ryitezweho kuzatanga umusaruro w'ikitegererezo mu bakinnyi b'abanyarwanda 

Tariki 17 Nzeri 2023 ni bwo kuri Stade ya Bugesera abatoza ba Bayern Munich bafatanyije na bamwe mu batoza bazwiho kureba impano z'abana mu Rwanda bahisemo abana 43 bazajya muri Academy ya Bayern Munich.

Vice Perezida wa kabiri wa FERWAFA ,Mugisha Richard nawe wari muri iki kiganiro, yashimangiye ubu buriganya bw'imyaka bwabaye, nk'umuyobozi wari ukuriye iki gikorwa.

Yagize Ati" "Twatoranyije abana 100 baturutse mu Rwanda hose ariko twemeza ko 43 ari bo bagomba gukomeza, kongeraho barindwi basimbura abagira ikibazo. Abo uko ari 50 ntibagezeyo bose kuko harimo ibibazo."

"Dufatanyije na REB [Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw'Ibanze mu Rwanda] na NIDA [Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu] twarebye ibyangombwa by'abatoranyijwe dusanga 20 barabeshye. Hari ababikoze mbere yo gutoranywa ndetse n'ababikoze nyuma yo kubafata. Tubimenye twahise tubasezerera."

Vice Perezida wa kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard avuga ko bashakaga abana bavutse 2010 na 2011, ariko bakaba barasanzemo n'abavutse 2007 

Usibye aba bana kandi, hatoranyije n'abana 10 bazajya mu Gikombe cy'Isi gihuza amakipe y'abana baturuka mu bihugu bifitanye imikoranire na Bayern Munich 'FC Bayern Youth Cup' kizaba mu Ukwakira 2023.

Irerero rya Bayern ryaje risanga irerero rya PSG rimaze imyaka isaga ibiri, aho rikorera mu Karere ka Huye. Aya marerero yabayeho biturutse ku masezerano aya makipe yombi yagiranye n'u Rwanda binyuze mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB).

Rwamasanzi Yves utoza Marine FC ari mubatoza bagize uruhare mu gutoranya aba bana 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134878/byagenze-gute-ngo-abana-20-mu-bari-kujya-mu-irerero-rya-bayern-munich-basange-barabeshye-i-134878.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)