Byageze no muri RIB: Rurageretse hagati ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na InyaRwanda.com ubwo byose yabigarukagaho, ndetse agakomoza ku mbogamizi ikomeye yahuye nayo iri no muzatumye asa nk'usubira inyuma gato mu muziki we, akomoza no ku migabo n'imigambi afite mu minsi iri imbere.

Yagize ati"Ndabizi abantu benshi bakomeje kugenda bibaza uko umuziki wanjye uhagaze muri iyi minsi, bamwe bakavuga ko naretse kuwukora ariko sibyo,

Impamvu nyamukuru yatumye mba mpagaritse umuziki, ni imikoranire itari myiza nagiranye na Kompanyi twakoranaga".

" Mbere na mbere mu mwaka wa 2021 nafunguye Label nyita" Evolve Music Group" igamije gufasha abahanzi bakizamuka ndetse no gufasha abahanzi bo hanze kumenyekanisha ibikorwa byabo mu Rwanda, nyuma haza kuza uwitwa Rukundo Gilbert aba umwunganizi ( Partner) wanjye, muhamo imigabane buri wese agiramo 50/50%, ariko njyewe ngakora nk'umuhanzi wigenga.

Gusa ariko nyuma uyu Gilbert yatangiye gushaka gutwara hafi ibintu byose nabaga ndi kwinjiza muri Kompanyi twari dufatanije, agasa nk'ushaka kwikubira umusaruro wose ndetse no kuba yari afite  ijambo ry'ibanga ryanjye( Password), byatumye ashaka gutwara indirimbo zanjye ashaka kuzijyana ahandi, izindi agashaka kuzitwara ngo bazigire ize, nyamara ari njyewe ubifiteho uburenganzira bwose kandi mfite n'amasezerano( Contracts) nagiye ngirana n'aba Producers agaragaza ko ibihangano ari ibyanjye. Ibyo rero ntabwo nari kubyihanganira kuko twahise dutangira kujya mu manza tuburana".

Abantu benshi batandukanye bibazaga impamvu Gabiro Guitar yashyize hanze Album" Girishyaka " ariko kuyikorera amashusho bikaba byaranze, yabigarutseho nabyo agira ati,

" Kugira ngo Album yanjye mbashe kuba nagira ikindi kintu nongera kuba nayikoraho, ni uko icyo kibazo kigomba kubanza  cyakemutse kuko uwo Gilbert afite indirimbo zanjye  nyinshi yiyitiriye ashaka kuntwara ndetse harimo n'iyo Album, rero niyo mpamvu ntari kubasha kuba nakora amashusho y'izo ndirimbo ziriho". 

Gusa ariko Gabiro Guitar avuga ko biza gukemuka mu gihe cya vuba kuko ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kiri kubimufashamo ndetse hari n'indirimbo zimwe na zimwe yagiye asubirana.

Gabiro Guitar yatangaje ko nta ruhare yagize mu kuba umuziki we wasubira inyuma ahubwo ko ari umufatanya bikorwa wamutengushye

Gabiro kandi akomeza avuga ko Gilbert yajyaga amuca inyuma akajya kwishyuza amafaranga y'ibitaramo babaga bateguye gusa akavuga ko RIB yabimufashijemo akaba yarabashije kuyamwiahyura ayo mafaranga.

Uyu muhanzi avuga ko kujya mu manza zo kugira ngo yongere kubona  uburenganzira ku bihangano bye aricyo kintu cya mbere cyamusubije hasi cyane bitewe n'uko byamutwaye umwanya we wose aburana ndetse bikaba byari bigoye kuba yagira icyo akora mu gihe hari umuntu wari uri kwiyitirira bimwe mu bihangano bye.

Ku ruhande rwa Gilbert, aganira na InyaRwanda.com yavuze ko ibyabaye byose byatewe na Gabiro ndetse ko yari akwiye kwiyishyura ibyo yamutanzeho.

Ati" Gabiro Guitar twari muri Kompanyi imwe yari isanzwe itegura ibitaramo, hari bimwe bitagenze neza ndetse biba ngombwa ko hari amadeni atandukanye tugenda tubamo abantu batandukanye, Gabiro Guitar we ibyo byose yarabyirengagije asezera muri Kompanyi nyamara twari dufite amadeni tugomba kwishyurana kuko buri wese agomba gutanga 50/50%. 

 Ikindi kandi Gabiro Guitar namutanzeho ibintu byinshi cyane igihe twari kumwe kuko amafarnga hafi ya yose ninjye wayishyuraga yaba amashusho y'indirimbo, mu bikorwa bya buri munsi twahoranagamo, gukora Promotion y'indirimbo ni njyewe wabyishyuraga byose yewe no  mu gushaka Collabo n'abanya Nigeria bakoranye kuri Album "Girishyaka ", ibi byose byabaga bindi ku mutwe, ikindi kandi amafaranga angana hafi na 80% yasabwaga muri kompanyi ni njyewe wayatangaga".

Ku kijyanye n'amafaranga Gabiro avuga ko yamucaga inyuma akajya kwishyuza, Gilbert avuga ko ibyo byose babaga babyumvikanyeho, ndetse ko yanamaze kuyamwishyura n'umutima mwiza.

Gilbert asoza avuga ko impamvu nyamukuru yaba yarafatiriye  ibihangano bya Gabiro Guitar, ari uko ashaka ko babanza gufatanya bakishyura amadeni yose bagiyemo abantu igihe bari bagikorana muri Kompanyi "Evolve Music Group".

Yatanze urugero rw'ukuntu Management y'umuhanzi Singah wo mu gihugu cya Nigeria bigeze gutumira mu gitaramo, iri kubishyuza arenga Million 11 z'amafaranga y'u  Rwanda, ndetse hakaba hari n'abandi bahanzi nyarwanda batandukanye barimo ideni. Akavuga ko atagomba kubyishyura wenyine. 

Uruhande rwa Rukundo Gilbert wari usanzwe akorana na Gabiro Guitar 

Iyi kompanyi ya Evolve Music Group yagiye itegura ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda twavuga nka"Love Drunk Party" cyatumiwemo umuhanzi Ycee, ndetse na "Trapish Concert II" cyatumiwemo umuhanzi Singah.

Kugeza kuri ubu Gabiro Guitar aracyari mu rubanza na Gilbert rwo kuba yabona uburenganzira kuri Album " Girishyaka", bityo akaba yanabasha gukora amashusho y'indirimbo ziyigize.

Avuga ko afite Indirimbo ebyiri yakoreye mu gihugu cy'u Burundi ndetse ko mu minsi mike cyane nta gihindutse nko mu Cyumweru kimwe azashyira hanze imwe muri izo ndirimbo.


Bari basanzwe bategurana ibitaramo bitandukanye Muri kompanyi bari bafatanije

Gabiro Guitar yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo Igikwe yakoranye na Confy, Criminal Love n'izindi nyinshi zitandukanye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134199/byageze-muri-rib-rurageretse-hagati-ya-gabiro-guitar-nuwo-bafatanyije-evolve-music-group-134199.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)