Byamusabye kwitwaza intebe, imodoka n'inzoga!... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 5 Gicurasi 2023, nibwo uyu muhanzi usanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, yashyize hanze album ye iriho indirimbo 13 zirimo nka 'Voice Note', iyo yakoranye na Sat-B, B-Threy, Nel Ngabo n'abandi.

Ni album yari amaze igihe ararikiye abakunzi be. Hashize ukwezi kumwe iyi album igiye hanze, uyu muhanzi yashyize hanze icyarimwe amashusho y'indirimbo ebyiri, nyuma akurikizaho indirimbo nka 'Mariwe', 'Be My Teacher' n'izindi.

Kuri ubu, uyu muhanzi yasohoye indirimbo ye yise 'Fly Away' iri mu zigize album ye. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu ishyamba rya Gako  hafi neza y'umupaka w'u Rwanda n'u Burundi.

Uyu muhanda uhuza Akarere ka Bugesera na Nyanza, kuko urambukiranya za Rwabusoro, uturutse mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

Ni umuhanda wamaze igihe kinini utari nyabagendwa biturutse ku kuba utari urimo kaburimbo no kuba hari harimo abajura bategaga abantu.

Amashusho y'iyi ndirimbo, agaragaza ko byinshi mu bikoresho Tom Close yifashishije byamusabye kubikura mu Mujyi wa Kigali.

Yabwiye InyaRwanda ko ari imwe mu ndirimbo yifuzaga guha umwihariko biri mu byatumye buri kimwe yasabwe na Gad wakoze amashusho yarakitayeho.

Agaragara mu mudoka ari kumwe n'inkumi ngenderwaho mu mashusho y'iyi ndirimbo, hari aho agaragara yicaye mu ntebe iri mu muhanda muri kaburimbo, aho ari kumwe n'uyu mukobwa basangira icyo kunywa ku meza hariho imbuto n'indi mitako.

Amashusho y'iyi ndirimbo kandi agaragaramo umukobwa ucuranga igicurango cya 'Violan'.

Album ya Tom Close iriho indirimbo 13 ziganjemo cyane abaraperi.  Hariho nka 'A voice note' yakoranye na Bull Dogg, 'Finally' yakoranye na Wezi wo muri Zambia, 'Fly away', 'Inside', 'Kampala' yakoranye na A Pass wo muri Uganda;

'Superwoman' yakoranye na Sat-B wo mu Burundi, 'Be my teacher', 'The One', 'Party', 'Feelings' yahuriyemo na B-Threy, 'My Number One' yakoranye an Nel Ngabo na Riderman, 'Don't worry' ndetse na 'Mariwe'.

Producer Knoxbeat niwe wakoze iyi album. Ariko muri rusange yagizweho uruhare n'abarimo Ishimwe Karake Clement wa Kina Music, Bob Pro, Zizou Al Pacino, Kenny Vibz ndetse na Dj Bisoso.

Tom Close aherutse kubwira InyaRwanda ko buri muhanzi yatekereje kwifashisha kuri iyi album 'Essence' yari amwitezeho kuyishyiraho umutima.

Avuga ko mu bahanzi yifuzaga gukorana n'abo harimo na Big Fizzo wo mu Burundi, ariko yasanze ari mu bitaramo mu Burayi ku buryo bitari kumukundira ko bakorana indirimbo.

Iyi album irihariye kuko indirimbo hafi ya zose ziriho zikoze mu rurimi rw'Icyongereza mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki rw'uyu muhanzi.

Uyu munyamuziki avuga ko imyaka 15 ishize ari mu muziki, ibihangano bye byubakiye ku butumwa bw'igihe kirekire no 'kugerageza kujyana n'igihe'.

Biri mu byatumye izi ndirimbo ziri kuri album yaragerageje kujyanya n'ibigezweho. Avuga ko buri ndirimbo iri kuri album ifite 'umwihariko wayo'.


Amashusho y'iyi ndirimbo, Tom Close yayakoreye mu ishyamba rya Gako 

Tom Close yatangaje ko byamusabye kwitwaza ibikoresho byinshi abikuye muri Kigali

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FLY AWAY' YA TOM CLOSE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133896/byamusabye-kwitwaza-intebe-imodoka-ninzoga-tom-close-arakataje-mu-gukorera-amashusho-album-133896.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)