CAF yateye utwatsi ubusabe bwa Al Hilal kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, bisa n'aho yanze icyifuzo cya Ah Hilal Benghazi yari yasabye ko umukino izakiramo Rayon Sports wazaba mu cyumweru gitaha.

Iyi kipe yo muri Libya yari yasabye CAF ko umukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izakiramo Rayon Sports waba mu cyumweru gitaha kubera bakiri mu kiriyo cy'abahitanywe n'ibiza muri iki gihugu bitewe n'imvura nyinshi yaguye, batakina ku wa Gatanu.

Bisa n'aho CAF yanze iki cyifuzo kuko mu ibaruwa yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nzeri 2023, CAF yamenyesheje amakipe yombi ko umukino uzakinwa tariki ya 15 Nzeri 2023.

Iyo CAF ibiha umugisha byari bivuze ko Rayon Sports izamara icyumweru kirenga muri iki gihugu kubera ko amakuru yamenyekanye bamaze guhaguruka.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 29 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda ku munsi w'ejo yerekeza muri Libya, biteganyijwe ko igerayo uyu munsi ku wa Gatatu, bakazakora umwitozo umwe ejo n'aho umukino ukazaba ku wa Gatanu.

CAF yanze ko umukino wa Rayon Sports na Al Hilal uzaba mu cyumweru gitaha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yateye-utwatsi-ubusabe-bwa-al-hilal-kuri-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)