Canal+ Rwanda yahaye ibikoresho by'ishuri aba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri, kibera ku cyigo cy'amashuri giherereye ku rusengero rwa Eglise Methodiste ruri i Gikondo. Muri iki kigo, niho hakorera umuryango wa Organisation A-Bato, uyu muryango ukaba ariwo ufite bano bana barimo abana 20 bafashwa na Canal+.

Nk'uko bitangazwa na Mukamakuza Teresa, n'umuyobozi wungirije wa Organisation A-Bato, avuga ko nyuma yo kugirana umubano na Canal+ hari byinshi byahinduye kubana bareberera. 

Yagize ati: "Canal + tumaze imyaka itatu dukorana, kubera Organisation A-Bato inshingano zayo ari ugufasha abana muburyo bwuzuye, harimo kwiga, ubuzima, no kwidagadura. Canal ije rero yaje kudufasha mu cyiciro cy'abana, aho ibishyurira amashuri, ndetse ikabaha n'ibikoresho by'ishuri."

Mukamuganga yemeza ko ubufasha Canal+ iha abana, butuma biga bafite icyizere, ndetse bikanorohereza ababyeyi babo 

Mukamakuza yakomeje avugako "Twishimira ubufatanye twagiranye na Canal kuko bwatanze ibisubizo bikomeye ku bana 20 bafasha, harimo korohereza imiryango ryabo, ndetse no gufasha abana kwiga neza bakanatsinda."

Uyu mu ryango A-Bato, ufite abana bagera kuri 600 baba mu miryango 7. Muri abo bana, abana 20 nibo Canal+ isanzwe ifasha, aho hashize imyaka 3 ibamenyera buri kimwe kicyajyanye n'ishuri. Muri aba bana harimo abatangiye kugera no mu mashuri yisumbuye, aho Canal yemeye kizagumya kubafasha no muri icyo cyiciro.

Hashize imyaka 3 Canal ikorana n'umuryango A-Bato, aho bafasha abana kujya ku ishuri babaha ibikoresho by'ishuri.

Sophie Tchatchoua uyobora Canal+ Rwanda yemeza ko banyuzwe n'uburyo abana bari gufasha bakomeje gutsinda ndetse bikorohereza ababyei babo. 

Yagize ati: "Intego ya Canal Impact ni ugufasha abana kubaho neza, ndetse bakaniga neza. Umwana wabonye ibikoresho by'ishuri bitamugoye ndetse akiga atirukanwa, bimufasha kwiga neza ndetse agatsinda, bigatuma n'umuryango woroherwa mu mikoro."

Sophie yakomeje avuga ko "umuryango A-Bato tuzakomeza gukorana nawo no mu bindi bikorwa, birimo guteza imbere abagore, kubungabunga ibidukikije harimo no gukorana umuganda."

Sophie yasoje asaba abana kwiga bashyizeho umwete kuko ari bo Rwanda rwejo ruzavamo abarimu, abaganga, abasirikare ndetse hakazanabonekamo umukuru w'igihugu w'ahazaza.

Muri iki gikorwa Canal+ biciye muri Canal Impact, yahaye abanyeshuri ibikapu by'ishuri, amakaramu n'amakaye bazakoresha bari ku ishuri

Gisubizo Samuel ni umwe mu banyeshuri bafashwa na Canal+ avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo gutangira gufashwa na Canal. Ati: "Ubu nshoje amashuri abanza umwaka ushize, kuri ubu nkaba ngiye mu ma shuri yisumbuye. 

Maze imyaka 3 mfashwa na Canal+ gusa kuva yatangira ubuzima bwange bwarahindutse. Mbere wasangaga kubona ibikoresho bingora, ndetse n'amafaranga y'ishuri, ariko batangiye kumfasha ibikoresho mbibonera ku gihe."

Mu ntangiriro z'iki cyumweru, ni bwo hasohotse amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta, bikaba biteganyijwe ko umwaka w'amashuri 2023-24 uzatangira muri Nzeri tariki 25 2023.


Abana bahawe ibikoresho bazakoresha ku mushuri ndetse bishimira urukundo umuryango wa Canal ibereka 



Canal+ yahaye ubufasha abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134433/canal-rwanda-yahaye-ibikoresho-byishuri-abana-20-bahiga-kwitwara-neza-amafoto-134433.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)