Cassper yasogongeje Album, Kirikou aratungura... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umusore w'imyaka 26 y'amavuko wigara rito udakoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro, ahubwo uzi uburyo aganira kandi akaririmbana n'abakunzi be.

Azi kuvuga amagambo akora ku mutima ku buryo buri muntu uri imbere ye ashiduka yatwawe. Mu gitaramo yakoreye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandtau tariki 23 Nzeri 2023, yakoreshaga amagambo yatumaga buri wese avuza akaruru k'ibyishimo.

Kandi yakunze kuririmba yisanisha cyane n'u Rwanda n'Abanyarwanda. Yakoze iki gitaramo ashyigikiwe na mugenzi we Cassper Nyovest binyuze mu ruhererekane rw'ibitaramo bise 'African Throne World Tour' bari gukorera mu bihugu bitandukanye.

Ni ku nshuro ya Gatatu Nasty C ataramiye i Kigali. Mu 2018 yaririmbiye mu kabari, 2022 aririmbira muri BK Arena binyuze mu gitaramo Chop Life.

None yongeye gutaramira muri BK Arena imbere y'ibihumbi by'abantu babanje kureba umukino wahuje abakinnyi b'intoranywa bari bagize amakipe abiri: Team ya Nshobozwa ndetse na Team ya Turatinze.

Uyu mukino wasozaga umwaka w'imikino wa 2022-23 muri Basketball, warangiye Team Nshobozwa yegukanye intsinzi ku manota 99 kuri 89 ya Team Turatsinze.

Uyu mukino waherekejwe kandi n'igitaramo cy'abahanzi cyaririmbyemo Cassper Nyovest, Nasty C, Kivumbi, Kenny K Short, Logan Joe ndetse na Kirikou Akili.

Ni ubwa mbere Kirikou Akili wo mu Burundi yari ataramiye muri BK Arena. Uyu musore aherutse gusoza amashuri yisumbuye kandi yakoze Ikizamini cya Leta. Akunzwe muri iki gihe muri Kigali binyuze mu ndirimbo 'Lala' yakoranye na Chriss Eazy ndetse na 'Yalampaye' yakoranye na Kivumbi King.

Iki gitaramo cyafunguwe n'itsinda ry'ababyinnyi The Urban Song ryasusurukije ibihumbi by'abantu bitabiriye iki gitaramo cyaherekeza imikino ya All Star Games cya Nasty C.

Bakorewe mu ngata n'umuraperi King Kivumbi winjiriye mu ndirimbo ye yise 'Pull Up' yakoranye na Dj Toxxyk. Kivumbi w'imyaka 24 y'amavuko arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Maso y'inyana', 'Madam', 'Badman', 'Salute', 'Sabrina' yakoranye na Mike Kayihura, 'Demo' yahuriyemo na Ariel Wayz na Bruce The First n'izindi.

Mu gitaramo hagati yahamagaye bagenzi be Kenny K Shot na Logan Joe basanganira urubyiruko, bafatanyije baririmbye indirimbo nka 'Whatever' 'Ibitambo' n'izindi.

Nyuma, Kivumbi yahamagaye Kirikou baririmbana indirimbo bakoranye bise 'Yalampaye'. Kirikou Akili yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda kandi ko 'Abarundi n'abanyarwanda ni bamwe'. Ati 'Ndavuga mukabasha kubyumva. Nishimiye kubataramira. Uyu musore yanaririmbye indirimbo 'Lala' yakoranye na Chriss Eazy.

Umuraperi Cassper Nyovest yabanjirije mugenzi we Nasty C ku rubyiniro mu gitaramo bakoreye muri BK Arena. Ni mu ruhererekane rw'ibitaramo bise "African Throne World Tour" bari gukorera mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Ni ubwa Mbere Cassper ataramiye i Kigali, amashusho yagiye ashyira hanze yavugagamo ko yiteguye kugirana ibihe byiza n'Abanyarwanda. Arazwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Bana ba Stout',  'Soul'  'Candlelight', '4 Steps Back' n'izindi.

Cassper Nyovest, ni umwe mu baraperi beza Afurika y'Epfo ifite. Ubwo yari muri iki gitaramo yatangaje ko mbere yo gutaramira i Kigali yabajije Nasty C uburyo Abanyarwanda bakira abahanzi mu bitaramo.

Yavuze ko yishimiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere kandi 'nazanye n'umuvandimwe wanjye Nasty C. Yavuze ko ashingiye kubyo yabwiwe yiteguye gutaramana n'abafana be.

Muri iki gitaramo yagiye yita ku kuririmba zimwe mu ndirimbo nshya ziri kuri album ye 'Salomon' aherutse gushyira hanze. Ndetse yaririmbye indirimbo nka 'Baby Girl' iri kuri album ye yise 'Thuto', 'Balmain' n'izindi.

Yanyujije amaso mu nkumi zari muri iki gitaramo, avuga ko iriya ndirimbo yayikoreye abakobwa.  Mbere yo kuva ku rubyiniro yakiriye mugenzi we Nasty C 'umuvandimwe' ku rubyiniro.

Nasty C ageze ku rubyiniro, yavuze ko yishimiye kongera gutaramira i Kigali. Uyu musore w'imyaka 26 y'amavuko yamamaye cyane muri Afurika mu ndirimbo yakoranye n'abahanzi Davido [bakoranye iyitwa 'Coolest Kid in Africa], yaririmbye muri 'Particula' ya Major Lazer na Dj Maphorisa n'izindi.

Nasty C ni umunya-Afurika y'Epfo w'umwanditsi w'indirimbo akaba Umuraperi udashidikanwaho. Muri iki gihe abarizwa muri Label ya Deff Jam Records.

Bimwe mu binyamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko atunze arenga Miliyoni 2$. Muri iki gitaramo yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe agezer kuri 'Particula' yakoranye na Major Lazer na Dj Maphorisa, ibintu birahinduka muri BK Arena.

Yaririmbye indirimbo nka 'SMA' yakoranye na Rowlene, 'No More', 'Eazy', 'King' yakoranye na ASAP, 'Gravy',  'Strings and Bling', 'Doc Shebeleza' n'izindi.

Uyu muraperi yashyize akadomo kuri iki gitaramo saa tanu z'ijoro. Yasoje ashima uko yakiriwe agira ati 'Ndashaka kubashimira cyane ku bwo kunyakira gutya. Muratangaje cyane! Mufite amajwi meza ndetse mushobora kuririmba kundusha. Nizere ko mwagize ibihe byiza nk'ibyo nagiriye i Kigali.'



Nasty C yamamaye cyane muri Afurika mu ndirimbo yakoranye n'abahanzi Davido [bakoranye iyitwa 'Coolest Kid in Africa], yaririmbye muri 'Particula' ya Major Lazer na Dj Maphorisa n'izindi

Nasty C ni umunya-Afurika y'Epfo w'umwanditsi w'indirimbo akaba umuraperi udashidikanwaho



Muri iki gihe Nasty C abarizwa muri Label ya Deff Jam Records. Bimwe mu binyamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko atunze arenga Miliyoni 2$ 

Nasty C yaririmbye indirimbo 'Particula' yakoranye na Major Lazer na Dj Maphorisa yamwaguriye igikundiro cye






Cassper Nyovest ku rubyiniro yakoresheje imbaraga nyinshi bituma abanya-Kigali bamwiyumvamo cyane


Cassper yabwiye abanya-Kigali ko afite album yise 'Solomon' iriho indirimbo nziza abashishikariza kuyumva

 Umuraperi Kirikou Akili wo mu Burundi yatunguranye mu gitaramo cya Nasty C na Cassper i Kigali



Kirikou yasanze Kivumbi ku rubyiniro baririmbana indirimbo 'Yalampaye' bakoranye

Akili yavuze ko 'Abarundi n'Abanyarwanda ari bamwe. Ati 'Mwakoze kunyakira.'

Abaraperi bagezweho muri iki gihe Logan Joe na Kenny k Shot basanganiye Kivumbi ku rubyiniro baririmbana zimwe mu ndirimbo bakoranye


Logan Joe afitanye indirimbo na Kivumbi bise 'Whatever', Logan afitanye indirimbo na Ish Kevin na Kenny bise 'Ibitambo' Â 


Kivumbi yahuriye ku rubyiniro na Nasty C na Cassper Nyovest 










Kami Kabange yasezeye mu ikipe y'Igihugu ya Basketball, ahabwa ishimwe
 

Nasty C na Cassper bishimiye gutaramira i Kigali 


Team Nshobozwa yegukanye itsinzi ihigitse iya Team Turatsinze










Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo Nasty C na Cassper bakoreye i Kigali

AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134722/cassper-yasogongeje-album-kirikou-aratungurana-ibyaranze-igitaramo-cya-nasty-c-i-kigali-am-134722.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)