Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana Alias Bora wari ushinzwe iperereza muri FDLR yaganiriye na Radio One Nation Radio, ijwi rya Diaspora ikorera kuri Internet maze agaruka kuri byinshi kuri FDLR. Yinjiye igisirikari FDLR icyitwa ALiR mu mashyamba ya Congo akaba amaze imyaka ibiri ageze mu Rwanda. Yari umuyobozi mukuru mu biro bishinzwe iperereza.

Akigera mu Rwanda inkuru zarahwihwishwe ko yahageze agahita yicwa kandi yari mu kigo cyo gusubizwa mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi. Acyinjira igisirikari, Perezida. Mobutu yaratsinzwe bahungira muri Congo Brazaville, nyuma Laurent Desire Kabila yitabaje Ex FAR n'interahamwe abatumaho. Yanakoreye amahugurwa atandukanye muri Ns'ele, akomereza Yakoma muri Equateur, nyuma Pweto ndetse na Kamena.

Col Bora yageze naho aba umusirikari wa hafi urinda Maj Gen Joseph Kabila, umuhungi wa Paerezida Lauremt Desire Kabila wari Chef d'Etat Major icyo gihe. Bafasha Laurent Desire Kabila, nuko yari yabemereye ko nawe azabafasha bagataha mu Rwanda.

Col Bora yavuzeko bagifatanya na Muzehe Kabila, nta kibazo bari bafite kuko icyo gihe Kongo-Kinshasa yagiraga uruganda rw'amasasu n'imbunda ahitwa Likasi, ibyo byose byatumaga ALiR yahindutse FDLR yumvako izafata igihugu ikirukana abanyaamahanga bo muri FPR nkuko mu ngengabitekerezo yabo babyitaga.

Ingabo za Ex FAR n'Interahamwe nizo zari ingabo za Congo zitwaga icyo gihe FAC. Babonaga umushahara ndetse n'ibigenerwa abasirikari muri rusange ba Kongo. Ibintu byahindutse Mzee Laurent Desire Kabila yishwe muri Mutarama.

Col Bora yahishuye ko Laurent Desire Kabila yafashaga CNDD FDD na ALiR icyarimwe ariko abo muri ALiR bayobowe na Maj Gen Aloys Ntiwiragaba banyereza amafaranga.

Ubwo Joseph Kabila yajyaga ku butegetsi, asimbuye se umubyara, igitutu cy'amahanga cyari cyinshi kubera ingabo za Leta zari ziyobpwe m'abicanyi bahoze muri Ex FAR nka Gen Bizimungu, Col Bivugabago, Col Renzaho Tharcisse, Maj Mpiranya n'abandi.

Col Bora yagarutse ko hari abo muri FDLR babwirwa amakuru mabi n'abavandimwe babo bari mu mitungo ariko ko hari n'abadataha kubera basize bakoze ibyaha mu Rwandaa. Hari kandi n'abacuruza amakara bakinjiza amafaranga.

Bora yagarutse ku kuba FDLR gufata ingihugu ari inzozi kuko gufata igihugu bisaba strategies na diplomacy, tutibagiwe ubukungu ndetse n'igisirikari gikomeye. Yongeyeho ko uburyo azi FDLR ntabwo ibi ibifite. Ntabanga bakigira kuko ibyo bategura birara bigeze mu Rwanda

FDLR yavuze ko yageze mu Rwanda agasanga rwarateye imbere cyane ku muvuduko wo hejuru kandi ko abenshi bari muri FDLR nta makuru bafite.

Avuga uburyo yafashwe, yavuzewko yazanywe mu kigo cya Bigogwe bamuhaye amata aramunanira, bamuha ibiryo biramunanira ariko agezaho abona ko ibyo yabwiwe yibeshyaga.

Yagarutse ku buryo abayobozi bo muri Kongo basubirishamo abakongomani bavuga ikinyarwanda babacamo amoko ariko ko imitwe nka Mai Mai ibafata kimwe bose. Ko bazabirukana muri icyo gihugu. Yabasabye kunga ubumwe.

The post Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/col-rtd-augustin-nshimiyimana-yagarutse-ku-bufatanye-bwa-leta-ya-kongo-na-fdlr-ayikurira-inzira-ku-murima-gufata-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=col-rtd-augustin-nshimiyimana-yagarutse-ku-bufatanye-bwa-leta-ya-kongo-na-fdlr-ayikurira-inzira-ku-murima-gufata-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)