Nyuma y'uyu mukino, uyu mukinnyi ubitse Ballon d'Or 5 yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, asubiza abajya bavuga ko yashizemo, avuga ko akishimiye gukina umupira n'ubwo imyaka iri kuba myinshi.
Yagize ati "Bavuga ko Cristiano yarangiye,... Njye ndacyafite byinshi byo gutanga; gutsinda ibitego, gutsinda imikino ngafasha ikipe yanjye." Yakomeje agira ati "Nzakina umupira kugera igihe amaguru yange azambwira ati 'Cristiano wararangiye' rekera aho."
"Nishimiye ko nkifite ubushobozi bwo gutuma ikipe yanjye yitwara neza...Kandi nejejwe no kuba ndi muri Arabie Saoudite".
Cristiano Ronaldo yatangaje aya magambo nyuma y'igihe benshi bavuga ko nta kintu gikomeye agifite cyo gutanga ubwo yafataga umwanzuro wo kujya gukina muri Arabie Saoudite.
Kugeza ubu mu mikino 6 ya Shampiyona ya Saudi Arabia uyu rutahizamu amaze gukina, yatsinzemo ibitego 9, atanga imipira 4 yavuyemo ibitego.
Cristiano Ronaldo mu mikino amaze gukina nk'uwabigize umwuga muri rusange amaze gutsinda ibitego 853.
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134701/cristiano-ronaldo-yasubije-abavuga-ko-yarangiye-134701.html