Cristiano Ronaldo yavuze ko nubwo abantu benshi bamwibasira ngo arashaje ahagarike gukina, nta gahunda yabyo afite.
Hari nyuma y'umukino wa shampiyona ya Saudi Arabia ikipe ye ya Al Nassr yaraye itsinzemo Al-Ahli Saudi ibitego 4-3 aho yatsinzemo ibitego 2.
Nyuma y'uyu mukino yavuze ko abantu bamusebya ko yarangiye ndetse akwiye guhagarika gukina, ibintu avuga ko bihabanye n'ukuri.
Ati "baravuze ngo Ronaldo yararangiye... ariko siko kuri. Nzakomeza gukina kugeza amaguru yanjye ambwiye; Cristiano, ndasoje."
Yakomeje agira ati "Ndacyifite byinshi. Nkunda umupira w'amaguru, nkunda gutsinda ibitego. Ndacyakunda gutsinda imikino no kwegukana ibikombe. Bavuze ko narangiye ari cyo gihe cyanjye cyo gusoza ariko ndacyagaragaza ko atari ukuri."
Muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-24, Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal, ibitego 2 yaraye atsinze byahise byuzuza ibitego 9 atsinze muri iyi shampiyona mu gihe igeze ku munsi wa 7.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yihenuye-kubasajisha-icyo-yita-imburagihe