Croix Rouge y'u Rwanda yahize kwigira no gusigasira ibyagezweho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge Rwanda watangaje ko uri kwishakamo ubushobozi buzawufasha gukomeza guhigura imihigo yawo no gusigasira ibyagezweho nyuma yo kubona ko abaterankunga bawo bagenda bagabanyuka kubera ihungabana ry'ubukungu bw'Isi.

Uyu Muryango uvuga ko uzakomeza gukora ibikorwa byawo by'ubugiraneza n'ubwo hari bamwe mu baterankunga bawo batagikorana kubera ihungabana ry'ubukungu bw'Isi mubyo uzibandaho harimo gukora ibikorwa by'ubucuruzi burimo no kubyaza umusaruro hoteli bubatse.

Abanyamuryango basinye imihigo

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bukuru n'ubwo komite z'uturere kuri uyu wa 9 Nzeri 2023, banarebera hamwe uko izo komite zesheje imihigo zikanahiga imihigo yumwaka 2023-2024, Croix Rouge y'u Rwanda yerekanye ibyagezweho yemera ko igiye kubyaza umusaruro ibyo bikorwa no kubibungabunga.

Perezida wa Croix Rouge y'u Rwanda Mukandekezi Françoise, avuga ko igikorwa cyo guhiga ko ari ingenzi kubera ko gituma abantu bamenya guha agaciro ibyo bahize kandi ko nta kabuza ibyo bahize bazabigeraho.

Yagize ati" Muby'ukuri twishimiye cyane ibyo twagezeho mu mihigo irangiye dufatanyije n'abanyamuryango mu turere dutandukanye, tukaba twafashe n'ingamba zo gukomeza gusigasira ibyagezweho."

"Dufite icyizere dushingiye ku bushake bw'abanyamuryango bagiye kubishyira mu bikorwa tukumva tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo tuyese. Tuzakomeza gukora ibikorwa byo gufasha abababaye n'ibibateza imbere ndetse no gushaka ibyunganira ubushobozi bwacu."

Perezida wa Komite ya Croix Rouge mu Karere ka Gicumbi Uwimanzi Aimable, avuga ko bo icyo bashyize imbere ari ukongera umubare w'abanyamuryango no kongerera ubushobozi inzego bakorana bagamije guteza imbere umuturage.

Yagize ati"Iyi mihigo tuzafatanya n'inzego duhagarariye tuyishyire mu bikorwa. Tuzibanda ku gushaka abanyamuryango no guha imbaraga inzego haba mu mirenge no mu tugari no kurwanya ibiza twubakira abaturage ubushobozi."

Croix Rouge y'u Rwanda iteganya kongera ibikorwa bizunganira ubushobozi bwabo birimo Hoteli Ris Kivu Breeze iri i Karongi, hoteli i Nyanza, amacumbi arimo kubakwa Ngoma ninzu zubucuruzi muri Kirehe.

Mu ngamba z'imyaka itanu Croix Rouge y'u Rwanda yihaye kugeza muri 2026, ivuga ko mu turere hazibandwa ku kubaka udusozi indatwa model village muri buri murenge no kwita ku bikorwa bijyanye no kurwanya ibiza no kugabanya ubukana bwabyo haterwa ibiti bigera kuri miliyoni buri mwaka ndetse binakurikiranwa kugeza bikuze.

Hari kandi na gahunda yo kunoza imirire no guteza imbere imiryango ikennye aho hashyirwaho amatsinda yo kuzamurana bizigamira banagurizanya na gahunda yo kwigisha abaturage kwita ku isuku n'isukura.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Croix-Rouge-y-u-Rwanda-yahize-kwigira-no-gusigasira-ibyagezweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)