Diamond yacyuriye abagore bose babyaranye wongeyeho na Wema Sepetu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Tanzania, yavuze ko abagore bajya kwibagisha kugira ngo bibongerere ubwiza ariko bakitwara nk'aho ntacyo bigeze babakoraho, benshi bahise bakeka ko yashakaga gucyurira abo babyaranye.

Ni mu mashusho uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze y'umuhanzi nyakwigendera Michael Jackson.

Uyu muhanzi washinjwe kwibagisha akihinduza imiterere y'umubiri we, ayo mashusho yari mu kiganiro n'itangazamakuru ariko we ahakana ko atigeze yibagisha.

Aya mashusho Diamond akaba yayaherekeresheje amagambo agira ati "abagore bagiye kwibagisha ariko bakitwara nk'aho ari abanyabo. "

Nta gushindikanya benshi bahise bavuga ko ubu butumwa bugenewe abagore babyaranye kuko bose iki kintu bakivuzweho.

Uhereye kuri Zari Hassan babyaranye abana babiri, aheruka kwemera ko yabikoze ariko kwari ukugira ngo bamukuremo ibintu byatumaga abyibuha cyane kuko yiyongereye ibiro muri COVID-19.

Nta gihe kinini kirashira Tanasha Donna ufite bucura bwa Diamond, wibagishije muri 2021 kugira ngo atere neza, yakijweho umuriro kuko yanze kwishyura ababimukoreye.

Hamisa Mobetto na we wabyaranye na Diamond Platnumz bivugwa ko yashoye amafaranga menshi kugira ngo agaragare neza, akaba yaragiye kwibagisha.

Wema Sepetu na we wakundanye na Diamond Platnumz nubwo batabyaranye, muri 2018 yatakaje ibiro byinshi abantu bibaza icyo yabaye, na we yaje kwemeza ko yibagishije kugira ngo atakaze ibiro.

Diamond na Zari
Diamond na Tanasha bakanyujijeho
Diamond na Mobetto bafitanye umuhungu
Wema Sepetu ni we utarabyariye Diamond



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-yacyuriye-abagore-bose-babyaranye-wongeyeho-na-wema-sepetu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)