Dixon agiye kurega Patriots BBC yanze kumwishyura ikananga kumuvuza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko Umunyamerika, Michael Andre Dixon agiye kurega ikipe ya Patriots BBC kubera ko itubahirije ibyo bumvikanye.

Muri Nyakanga 2023 nibwo Patriots BBC yari mu mpera za shampiyona isanzwe "Regular Season", yasinyishije uyu mukinnyi w'Umunyamerika ariko ukinira Ikipe y'Igihugu ya Gergia w'imyaka 32 ngo aze kuyifasha mu mikino ya Kamarampaka.

Ku bw'amahirwe make uyu mukinnyi ntabwo yigeze akina imikino ya Kamarampaka kubera imvune.

Kubura kwa Dixon byatumye APR BBC isezerera Patriots BBC itageze ku mukino wa nyuma.

Dixon akaba yaravunikiye ku mukino usoza shampiyona isanzwe wo REG BBC yatsinzemo Patriots BBC.

Uku kuvunika kwa Dixon ntabwo muri Patriots BBC byavuzweho rumwe aho bivugwa ko bavuze ko yivunikishije kugira ngo adakina imikino ya kamarampaka, kimwe n'abandi bakinnyi ngo bayikinnye bakayikina nabi aho ngo hari n'iperereza iyi kipe yaba irimo gukora kugira ngo irebe icyabiteye.

Uko gushindikanya nibyo byatumye iyi kipe yanga kuvuza Michael Andre Dixon kandi biri mu masezerano bagiranye.

Uretse ibi kandi amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi agiye gutanga ikirego mu Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) arega iyi kipe kwanga kumuvuza no kumwima amafaranga bumvikanye.

Bivugwa bumvikanye ibihumbi 18 by'amadorali ariko iyi kipe ikaba yaramwishyuye ibihumbi 6 gusa andi akaba yarayimwe.

Dixon yabaye umukinnyi mwiza w'imikino ya nyuma ya BAL 2022 yegukanywe na US Monastir yo muri Tunisia.

Nyuma yo gutandukana na US Monastir yerekeje muri Kolossos Rodou yo mu Bugereki na yo atatinzemo kuko yahise ajya muri Montreal Alliance yo muri Canada baheruka gutandukana tariki 6 Nyakanga 2023.

Michael Andre Dixon agiye kurega Patriots BBC kubera kwanga kumwishyura



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/dixon-agiye-kurega-patriots-bbc-yanze-kumwishyura-ikananga-kumuvuza

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)