Eden Care yashyizeho uburyo bw'ikoranabuhanga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Eden Care ni ikigo gitanga ubwishingizi bw'ubuvuzi mu buryo bw'ikoranabuhanga, kikaba aricyo cyonyine mu Rwanda no mu Karere k'Ibiyaga bigari (East Africa) gikora gutya. Iki kigo giherutse kwinjira ku isoko Â cyahawe uburenganzira na Banki Nkuru y'u Rwanda muri Kanama 2022. 

Iki kigo cyazanye impinduka zikomeye, zirimo n'uburyo gikorana n'ibigo bya mbere muri Afurika mu kwishingira abishingizi, bikagiha ubushobozi bwo gutanga ubwishingizi bunoze. Kuri ubu Eden Care yamaze kumurika uburyo bw'ikoranabuhanga cyangwa se 'Application' mu ndimi z'amahanga, aho yazanye 'ProActiv Service' izajya ifasha abishingizi kubona ubuvuzi mu buryo bwihuse hakoreshejwe ikoranabuhanga.

ProActiv Service ikaba ibasha kuboneka ku muntu wese ukoresha telefoni za Smart Phone cyangwa se mudasobwa. Icyo bisaba ni ukuyishyira muri telefoni yawe nawe ukaba umunyamuryango wa Eden Care ukabona no kubona serivisi zayo byumwihariko izijyanye n'ubuvuzi no gukurikirana ubuzima bwawe umunsi ku munsi bitabaye ngombwa ko uremba.

Ubu buryo bwa 'ProActiv Service' bworohereza gukurikirana amakuru y'abakozi ajyanye n'ubwishingizi bw'ubuvuzi. Ni uburyo buzasimbura ubwajyaga bwifashishwa bufata umwanya munini, bityo babashe kongera umusaruro.

Ku bakozi, bo bahabwa application bifashisha mu kumenya ibijyanye n'ubwishingizi bwabo no kumenya farumasi ibegereye ikorana n'ikigo cy'ubwishingizi cyabo. ProActiv Service ikaba yitezwe ko bizabafasha kugabanya umwanya bamara ku bitaro bategereje serivisi z'ubwishingizi, babashe kwiyitaho.

Eden Care yongeraho na serivisi mbonezamibereho nka siporo, imirire no gusuzumisha imikorere y'umubiri, ibintu bishobora gutuma abakiliya bagera ku ntego bashyizeho mu buzima bwabo.

Mu mikorere y'ibitaro, Eden Care yubatse ikoranabuhanga ryihutisha serivisi, rigabanya igihe umuntu ashobora gutegereza serivisi zitangwa n'ubwishingizi haba mu kwandika uwagiye kwivuza cyangwa gutanga inyemezabwishyu no kwishyuza.

Ubwo buryo bufasha mu kugabanya ikiguzi cyakoreshwaga mu gutanga izi serivisi kuri 50%, bigatuma Eden Care yongera 50% mu misanzu kurusha ibindi bigo bitanga serivisi z'ubwishingizi bw'ubuvuzi.

Byumwihariko ku bakiriya ba Eden Care bafite ibibazo by'indwara zo mu mutwe zirimo agahinda gakabije gaterwa n'impamvu zitandukanye, babaha ubufasha bwihuse bwo kubona umuganga (Therapist) ubaba hafi akabafasha. Babafa kandi amasaha anabafasha kuba bamenya uko ibyiyumviro byabo bigenda bihinduka ku buryo igihe bababaye cyangwa bishimye babimenya bityo bikabafasha gukumira ikibazo cy'agahinda gakabije.

Ku bakiriya ba Eden Care bakoresha 'ProActiv Service' barwaye indwara zidakirira, bahabwa ubufasha bw'ubuvuzi bwihuse hifashishijwe ikoranabuhanga. Bahabwa gukorana na resitora zibafasha kubona ibyo kurya no kunywa bigendanye n'indwara barwaye ndetse bakanahabwa 'Gym' bakoreramo imyitozo ngororamubiri ku bashaka kugabanya ibiro no guhangana n'ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso.

Moses Mukundi washinze Eden Care yatangarije InyaRwanda ko ubu buryo buzafasha benshi. Yagize ati: ''ProActiv Service izakuraho umwanya munini abantu bamaraga bategereje kwivuza. Icyatumye tuyishyiraho ni ukugirango dufashe abatugana kubona serivisi z'ubuvuzi zinoze kuko hari benshi batanyurwa na serivisi zitangirwa kwa muganga bitewe nuko akenshi zitinda kandi baba bifuza kuvurwa hakiri kare''.

Rudahinduka Kevin umuyobozi wa Eden Care uhamya ko irajwe ishinga no gutanga ubwishingizi ku bigo bishishikajwe no kugira abakozi bafite umuhate, ubuzima buzira umuze kandi bishimye. Yatangarije InyaRwanda ko ProActiv Service ari gahunda ya kabiri bazanye mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z'ubwishingizi mu Rwanda.

Yakomeje agira ati: '' Eden Care muri rusange ni ubwishingizi dushobora kubonamo inyungu, bugatanga serivisi zo kuboneza imibereho, butanga amahirwe adufasha kugira ubuzima bwiza. Kugira ngo tuzane izi mpinduka, kandi igiciro kikaguma hasi''.

Mu mafoto, dore uko byari byifashe ubwo Eden Care yamurikaga ku mugaragaro uburyo bwa 'ProActiv Service' bufasha abantu kwivuza mu buryo bwihuse kandi bunoze hakoreshejwe ikoranabuhanga:

Moses Mukundi washinze ikigo cy'ubwishingizi cya Eden Care

Rudahinduka Kevin, umuyobozi wa Eden Care yasobanuye byinshi kuri 'ProActiv Service'

Itangazamakuru ryasobanuriwe uko 'ProActiv Service' ikora

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango wa Eden Care wo kumurika 'ProActiv Service'

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango bahawe impano na Eden Care

Ababashije gusubiza ibibazo babazijwe bahabwaga impano

Abayobozi mu kigo cya Eden Care gitanga ubwishingizi bw'ubuvuzi hakoreshejwe ikoranabuhanga






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134668/eden-care-yashyizeho-uburyo-bwikoranabuhanga-bufasha-abantu-kwivuza-mu-buryo-bwihuse-134668.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)