EPL: Arsenal yahambiriye Manchester United mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu ni umukino wabaye kuri Iki cyumweru tariki 3 Nzeri 2023 saa kumi nimwe n'iminota 30, Arsenal niyo yari yakiriye ku kibuga cyayo Emirates Stadium.

Uko umukino wagenze muri make

Ikipe ya Arsenal yatangiye umukino igerageza gusatira naho abakinnyi ba Manchester United bo bafata umupira bagakinira inyuma cyane.

Ku munota wa 12 , Arsenal yashoboraga gufungura amazamu aho Gabriel Martinelli yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu uraza Lisandro Martinez awukozaho gake usanga Kai Havertz ariko kurekura ishoti biramunanira.

Abakinnyi ba Manchester bakomeje gukina nk'abatabishaka umupira wifitiwe naba Arsenal gusa ndetse banatsa igitutu imbere y'izamu.

Ku munota wa 26 Manchester United yakosoye Arsenal, Christian Eriksen yazamukanye umupira yihuta mu kibuga hagati ahita ahereza Marcus Rashford aracenga yinjira mu rubuga rw'amahina ahita arekura ishoti riragenda rigana mu izamu igitego kiba cyanyoye.

Nyuma y'umunota umwe gusa, Gabriel Martinelli yazamukanye umupira ku ruhande awuhindura imbere y'izamu usanga Martin Odegaard nawe nta gutinzamo ahita arekura ishoti riragenda rijya mu nshundura igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.

Manchester United ikimara gutsindwa igitego cya 2 noneho yatangiye gutambaza umupira ubona nibura bubaka uburyo bw'igitego nkaho Antony yacenze neza ahereza umupira Martial yinjiye mu rubuga rw'mahina ariko Gabriel Maghalaes ahita atabara awumukuraho.

Mu minota ya nyuma y'igice cya mbere, Arsenal yasatiriye cyane nkaho Bukayo Saka yarekuye ishoti  ariko Victor Lendorf aratabara ashyira umupira muri koroneri, cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.


Declan Rice watsinze igitego cya 2 cya Arsenal 

Mu gice cya kabiri, Arsenal yaje ikomereza aho yari igejeje ikomeza gusatira binyuze ku bakinnyi bayo bakina imbere barimo Martin Odegaard, Bukayo Saka na Kai Havertz.

Ku munota wa 55 kapiteni, Bruno Fernandes yahinduye umupira imbere y'izamu usanga Antony arekura ishoti adahagaritse ariko umuzamu wa Arsenal ahita atabara. 

Arsenal yashoboraga Kubona penariti ku wa 59 ku ikosa Wan-Bissaka yarakoreye Kai Havertz mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi agiye kuri VAR areka kuyitanga.

Nyuma yo gusatirwa cyane mu minota 65 Manchester United nayo yihariye umupira gusa ku bw'amahirwe macye iza kuvunikisha myugariro wayo, Lisandro Martinez ahita asimburwa na Harry Maguire ndetse na Antony Martial avamo asimburwa na Rasmus Hoejlund.

Umukino ugiye kurangira, Alejandro Garnacho wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego ariko nyuma umusifuzi aracyanga avuga ko hari habanje kubamo kurarira.

Iminota 8 niyo yongerewe ku mukino maze bigeze kuwa 90+7  Declan Rice acungura Arsenal atsinda igitego cya 2 ku mupira yarahawe na Bukayo Saka. Nyuma y'iminota 2 gusa Gabriel Jesus yahise atsinda igitego cya 3 ahawe umupira na Gabriel Vieira.

Umukino warangiye Arsenal yegukanye amanota 3 ku kinyuranyo cy'ibitego 3-1.

Undi mukino ukomeye wari wabaye uyu munsi ni uwo Liverpool yatsinzemo Aston villa ibitego 3-0.

Arsenal yasubiriye Manchester United iyitsinda ibitego 3-1

Kapiteni, Odegaard watsinze igitego cya 1 cya Arsenal 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133966/epl-arsenal-yahambiriye-manchester-united-mu-mataha-133966.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)