Fatakumavuta yafatiwe mu Burundi ari kumanika ibyapa biriho Bruce Melodie bivugwa ko ashaka kwica igitaramo cya The Ben - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatamumavuta aravugwaho kugaragara mu Burundi ari kumanika ibyapa biriho Bruce Melodie.

Aya makuru aratangazwa n'umunyamakuru w'inyaRwanda wemeza ko yamubonye ashaka kumanika ibyapa bya Bruce Melodie ku modoka icyakora fatakumavuta yamuca iryera agahita ahunga akagenda.

Uyu ngo amaze kubona Fatakumavuta agiye, yanze kumukurikira ahubwo ahita ajya muri papeteri Fatakumavuta yari avuye gukoreshamo kopi z'ibyo byapa, uwo yasanzemo witwa Karim amubwira ko ari we umaze kubikora ariko yagerageje kubaza Fata icyo agiye kubimaza ariko ntiyamusobanurira, icyakora avuga ko yaketse ko ari ikintu cyiza.

Biravugwa ko hakozwe ibishoboka byose igitaramo cya The Ben ngo gishyirwe hasi, ku buryo mu nama n'abanyamakuru hari abanyamakuru baguzwe ngo bamubaze ibibazo byanditse ariko umugambi ukaburizwamo.



Source : https://yegob.rw/fatakumavuta-yafatiwe-mu-burundi-ari-kumanika-ibyapa-biriho-bruce-melodie-bivugwa-ko-ashaka-kwica-igitaramo-cya-the-ben/?utm_source=rss=rss=fatakumavuta-yafatiwe-mu-burundi-ari-kumanika-ibyapa-biriho-bruce-melodie-bivugwa-ko-ashaka-kwica-igitaramo-cya-the-ben

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)