FERWAFA ntiyumvikanye na bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu Mavubi, basimbuzwa batamenyeshejwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi babiri bari bahamagawe mu Ikipe y'Igihugu Amavubi bakina muri Libya, Mugisha Bonheur [Casemiro] na Manzi Thierry ntabwo bakitabiriye ubutumire bwÁmavubi.

Myugariro Manzi Thierry na Mugisha Bonheur bakinira Al Ahli Tripoli yo muri Libyam bari ku rutonde rw'abakinnyi 25 umutoza w'Ikipe y'Igihugu w'agateganyo Gerard Buschier yahamagaye azitabaza ku mukino usoza itsinda L mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika u Rwanda ruzakiramo Senegal tariki ya 9 Nzeri 2023 i Huye, akaba ari n'umukino udafite icyo uvuze kuko Amavubi yamaze gusezererwa.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Manzi Thierry na Mugisha Bohneur batakitabiriye ubu butumire kubera ko bananiwe kumvikana na FERWAFA ku ndege izabazana.

Bivugwa FERWAFA yifuzaga gutegera indege aba bakinnyi ishobora kumara igihe kinini mu nzira (ishobora kuba ari yo ihendutse) aho yagombaga kunyura muri Ethiopia ikahamara amasaha 12.

Manzi Thierry we akaba yabwiye Team Manager w'Ikipe y'Igihugu, Emery Kamanzi ko babategera indege idatinda mu nzira ishobora kugera i Kigali vuba, aho we yifuzaga ko banyura Istanbul muri Turikiya kuko ari bwo bahita bagera mu Rwanda vuba.

Bivugwa ko ubwo yari ategereje icyo FERWAFA isubiza, bagiye mu myitozo basiga telefoni, maze FERWAFA irabashaka irababura, bagarutse bahise bakubitana n'ubutumwa bubabwira ko kuza babyihorera kuko bamaze kubasimbuza.

Manzi thierry yasimbujwe Mitima Isaac wa Rayon Sports mu gihe Mugisha Bohneur Casemiro yasimbujwe Niyonzima Olivier Seif wa Kiyovu Sports.

Si aba bakinnyi gusa kuko bivugwa hari abandi bahakaniye Amavubi bakibabwira ko bifuza kubahamagara barimo Rafael York na Rubanguka Steve wababwiye ko ataramenyera mu ikipe nshya baba bamuretse.

Manzi Thierry na Mugisha Bonheur Casemiro ntibakitabiriye ubutumire bw'Amavubi
Seif yasimbuye Casemiro
Mitima Isaac yasimbuye Manzi Thierry



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-ntiyumvikanye-na-bamwe-mu-bakinnyi-bahamagawe-mu-mavubi-basimbuzwa-batamenyeshejwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)