Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw'Akarere, muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyize hanze n'ibiro bya Minisitiri w'intebe rigaragaza abayobozi bashyizwe mu myanya.
Gen (Rtd) Kabarebe yari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano.
Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya barimo Francis Gatare wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RDB.
Asimbuye kuri uyu mwanya Clare Kamanzi wari Umuyobozi wa RDB kuva mu 2017, umwanya n'ubundi bari basimburanyeho.
Prof. Nshuti Manasseh yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe imirimo yihariye.
Yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazubawagize.
Naho Dr Yvonne Umulisa yagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w'Intebe.
Alphonse Rukaburandekwe yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire mu Rwanda, nyuma y'igihe kitari gito gifite abayobozi b'agateganyo.
Bonny Musefano yagizwe Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda i Tokyo.
The post Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw'Akarere appeared first on FLASH RADIO&TV.