Habaye iki? Abahanzi 10 batagaragaye muri MTN... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiriya gihe abahanzi barimo Intore Masamba, Safi Madiba, Senderi Hit, Ama G The Black, Uncle Austin, Nsengiyumva François [Igisupusupu] na Marina bacanye umucyo muri ibi bitaramo byaje gukomereza kuri Televiziyo Rwanda nyuma y'umwaduko w'icyorezo cya Covid-19.

Ni ibitaramo byagutse bifasha abakunzi b'umuziki kongera kubona umuhanzi imbona nkubone! Ariko kuri iyi nshuro bazishyura 3000Frw abashaka kuzaba bari muri VIP, ni mu gihe ahasanzwe (Regular) kwinjira ari ubuntu.

Ibi bitaramo bizabera:

-Ku wa 23-9-2023: Musanze.

-Ku wa 30-9-2023: Huye.

-Ku wa 7 Ukwakira 2023: Ngoma.

-Ku wa 14 Ukwakira 2023: Rubavu.

-Ku wa 25 Ukwakira 2023: Kigali.

Kuri iyi nshuro bizaririmbamo abahanzi umunani: Bruce Melodie, Riderman, Afrique, Bushali, Bwiza, Chriss Eazy, Alyn Sano na Niyo Bosco.

Ni ubwa mbere Bushali, Bwiza, Chriss Eazy, Alyn Sano, Afrique na Niyo Bosco bagiye kuririmba muri ibi bitaramo by'imbona nkubone.

Ibi bitaramo byatewe inkunga na sosiyete ya MTN mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere bituma ibyitirirwa, kandi ivuga ko irajwe ishinga no guteza imbere umuziki.

Birashoboka ko abahanzi bakomeye bataragara ku rutonde rw'abagomba kuririmba muri ibi bitaramo, byaturutse ku mafaranga basabaga na gahunda z'umuziki bafite.

Mu myaka ishize abahanzi b'i Kigali bataraba benshi bataramira hanze y'u Rwanda, byari byoroshye kumubona mu bitaramo byinshi kandi ibiciro by'amafaranga basabaga bari batarabizamura.

Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph [Boubou], avuga ko mu guhitamo abahanzi umunani bazaririmba muri ibi bitaramo hashingiwe ku kureba niba azaboneka mu gihe cyose azaba akenewe, ariko kandi hanashingirwa ku bikorwa bya buri umwe.

Ati 'Icyo twagendeyeho ntakindi, ni amazina bafite. Dufite abahanzi benshi hano hashobora kwicara n'abandi, indi nshuro hakicara n'abandi ariko buri gitaramo ntabwo abahanzi bose babasha gukwirwamo ari igitaramo kimwe…'

Mushyoma yavuze ko uretse kureba umwanya wa buri umwe, hanarebwe 'ibikorwa bafite'. Yashimangiye ko abahanzi umunani bahisemo batagiyemo kubera impuhwe. Ati 'Bari hano ku bw'ibikorwa by'abo.'

InyaRwanda yabonye amakuru agaragaza ko hari bamwe mu bahanzi bakomeye bagiye bagirana ibiganiro na East African Promoters ariko bagasanga azaba afite ibindi bitaramo kandi akenewe muri ibi bitaramo uko ari bitanu byateguwe.

Urutonde rw'abahanzi 10 batagaragaye muri MTN Iwacu Muzika Festival:


1. Ish Kevin, Bull Dog na B-Threy

N'ubwo batamaze igihe kingana mu muziki, ariko aba baraperi bafite ibihangano byacengeye mu mutima y'Abanyarwanda ku buryo iyo bisanga ku rutonde rw'abahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival byari kuba uburyohe!

Ish Kevin aherutse gutangaza ko ari kwitegura gushyira hanze album  'BST' izasohoka ku wa 21 Nzeri 2023. Iriho indirimbo nka 'Get Paid', 'Addictions', 'Ba Boy' yakoranye na AV, 'Kill'em wit it' yakoranye na Singah;

Big ShaQ' yakoranye na Shemi, 'B.S.T' na Young Lunya, 'Amor' yakoranye na Igor Mabano, 'Trust is Gone' na Bobby Bangs ndetse na 'Uwanjye' yakoranye na Kagurano Rwimo.

Uyu muraperi yarakunzwe kuva ku ndirimbo zirimo 'Amakosi'. Cyo kimwe na B-Threy uherutse kurushinga, arazwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Amabanga', 'Ni he?' n'izindi.

B-Threy yagiye yigaragaza cyane mu bitaramo yagiye aririmbamo. Aheruka kuririmba mu gitaramo Ally Soudy yahurijemo inshuti ze cyabereye muri Camp Kigali. Ku wa 3 Nzeri 2023, yanaririmbye mu bitaramo bya Basketball byabereye muri BK Arena.

Bull Dogg yagiye yunga ubumwe n'abakunzi b'umuziki mu bitaramo yagiye agaragaramo. Yaririmbye muri 'Rap City' no mu bindi bitaramo byabereye i Kigali. Aherutse gushyira ku isoko album yise 'Kemotheraphy I' yakunzwe cyane.

Mu bahanzi umunani bazaririmba muri 'MTN Iwacu Muzika Festival' harimo abaraperi babiri gusa, Bushali ndetse na Riderman.


2. Juno Kizigenza

Ni umwe mu bahanzi bigaragaje kuva mu myaka itatu ishize ari mu muziki, uhereye ku ndirimbo zirimo 'Mpa Fomula' yaciye inzira y'umuziki we.

Yatangiye afashwa mu muziki na Bruce Melodie, ariko nyuma baza gutandukana buri umwe akomeza urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

Afite indirimbo ziryoshye ku buryo kuririmba muri 'MTN Iwacu Muzika Festival' byari kuba ari amata yabyaye amavuta.

Ni gacye kandi yakunze kugaragara aririmba mu bitaramo byabereye mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.

Gahunda yatangajwe y'ibitaramo bya 'MNTN Iwacu Muzika Festival' ihuriranye na gahunda uyu muhanzi afite y'ibitaramo azaba ari gukorera i Burayi.

Biri mu mpamvu zatumye adashyirwa ku rutonde rw'abahanzi umunani bazaririmba muri ibi bitaramo.

Aherutse gushyira ahagaragara album yise 'Yaraje' iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi barimo King James, Knowless n'abandi. Kuririmba muri ibi bitaramo, byari kuba umunya mwiza kuri we mu kuyimenyekanisha ku bakunzi be bo mu Ntara.

Ushinzwe kureberera inyungu za Juno Kizigenza yabwiye InyaRwanda 'Twaravuganye [Na East African Promoters yateguye MTN Iwacu Muzika Festival] ariko babona ko dushobora gukora igitaramo kimwe kandi bashakaga umuntu uzaboneka mu bitaramo byose uko ari bine. Rero urumva ko bitari gushoboka.'


5.Knowless Butera &Nel Ngabo

Ni abahanzi babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music yashinzwe na Ishimwe Karake Clement.

Nel Ngabo aherutse gusohora album yise 'Live Love Light' yabaye iya Gatatu ashyize hanze nyuma y'imyaka igera kuri itatu ishize ari mu muziki.

Ni mu gihe Butera Knowless aherutse gusohora indirimbo 'Mahwi' yakoranye na Nel Ngabo. Kandi aherutse gutangaza ko ari gukora ku ndirimbo zizaba zigize album ye nshya.

Ni abahanzi bigoye gutumira mu bitaramo, kuko bihagazeho mu bijyanye n'amafaranga kugirango baririmbe mu bitaramo.

East African Promoters (EA) mu bihe bitandukanye yagiye igerageza gukoresha aba bahanzi mu bitaramo bitandukanye rimwe bigakunda ubundi 'bikanga kubera amikoro' cyangwa se amafaranga aba abahanzi basabaga.

Clement yabwiye InyaRwanda ati 'Mu bihe byashize ababitegura iyo batuganaga akenshi byangaga kubera amikoro.'


7.Ariel Wayz

Kuba uyu muhanzikazi ataragaragaye mu bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' hashingirwa ku kuba tariki 7 Ukwakira 2023 na 14 Ukwakira 2023 azaba atari mu Rwanda.

Ni mu gihe kuri ziriya tariki ibi bitaramo bizabera mu Karere ka Ngoma ku wa 7 Nzeri 2023, n'aho ku wa 14 Ukwakira 2023 bikabera mu karere ka Rubavu.

Uyu mukobwa afite uruhererekane rw'ibitaramo azaririmbamo azahuriramo na Juno Kizigenza, kuva ku wa 8 Ukwakira 2023 kugeza ku wa 25 Ugushyingo 2023.

Ibi bitaramo byiswe 'Home Away From Home Tour' byateguwe na Fusion Tour. Ni ubwa mbere agiye gutaramira ku Mugabane w'u Burayi, kandi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yiteguye gususurutsa Abanyarwanda batuye muri biriya bihugu.


8.Kenny Sol

Kenny Sol muri iki gihe ari kumva cyane binyuze mu ndirimbo yakubiye kuri Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Stronger than Before' iriho indirimbo yakoranye n'abarimo Harmonize wo muri Tanzania n'abandi.

Nawe ntari ku rutonde rw'abahanzi umunani bazaririmba mu bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' bizabera mu Burasirazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo, Uburengerazuba n'Umujyi wa Kigali.

Ibi bituruka ku kuba, ku wa 14 Nyakanga 2023 yaratangaje ko afite ibitaramo bizazengura Igihugu cya Canada.

Ku wa 17 Ukwakira no ku wa 14 Ukwakira 2023, azaba afite ibitaramo bizabera mu Mujyi wa Montrael ndetse no muri Quebec- Aya matariki arahura n'ibitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' kuko bizaba biri kubera muri Ngoma na Rubavu.

Kenny Sol kandi ku wa 30 Ukwakira 2023 azataramira mu Mujyi wa Edmonton n'aho ku wa 21 Ukwakira 2023 ataramire mu Mujyi wa Ottawa.


9.Christopher Muneza

Ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka irenga 15 bari mu muziki; biherekejwe n'indirimbo zanogeye amatwi ya benshi. Muri iki gihe agezweho binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Pasadena'.

Ku wa 2 Kanama 2023, yatangaje ko muri Nzeri n'Ukwakira 2023 azaba ari mu ruhererekane rw'ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibitaramo byateguwe na sosiyete ya Innox Entertainment isanzwe itumira abahanzi Nyarwanda muri ibi bitaramo.

Uyu muhanzi amaze imyaka myinshi ataramira muri biriya bihugu kandi agatanga ibyishimo. Ku wa 9 Nzeri 2023 yataramiye i Louisville, ku wa 6 Ukwakira azataramira Michigan ni mu gihe ku wa 3 Ukwakira 2023 azataramira i Austin.

Ibi biri mu mpamvu zatumye adatekerezwaho mu bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival'.

 

10.Platini

Uyu muhanzi ari kubarizwa muri Canada aho yagiye gukorera ibitaramo bitandukanye. Yavuye mu Rwanda ku wa 1 Nzeri 2023, ku wa 2 Nzeri 2023 ataramira mu Mujyi wa Montreal.

Ku wa 3 Nzeri 2023 yataramiye mu Mujyi wa Quebec, ku wa 9 Nzeri ataramira Edmonton, ni mu gihe ku wa 16 Nzeri 2023 azataramira mu Mujyi wa Ottawa.

Ibitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' bizatangira ku wa 23 Nzeri 2023 bibera mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda.

Platini avuga ko ibi bitaramo abyitezeho kumufasha guhura n'abakunzi b'umuziki we babarizwa muri Amerika ya Ruguru. 


Abahanzi umunani bazaririmba mu bitaramo bya "MTN Iwacu Muzika Festival"



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134264/habaye-iki-abahanzi-10-batagaragaye-muri-mtn-iwacu-muzika-festival-134264.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)