Hari ukuntu Abarabu tubatinya - Mitima Isaac #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yavuze ko bafite icyizere mu mukino wo kwishyura ko basezerera Al Hilal Bengahzi kuko ubu bamaze kuyimenya, ni mu gihe ngo iyo utarakina n'Abarabu hari ukuntu uba ubatinya.

Ni nyuma y'umukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, Al Hilal yaraye yakiriyemo Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium.

Mitima yavuze ko kunganya 1-1 atari bibi kuko bakinaga nk'ikipe iri hanze nubwo bari mu rugo.

Ati "navuga ko atari bibi kuri twebwe, nubwo twari iwacu mu rugo ariko tubarwa nk'abasuye, navuga ko ari umusaruro mwiza kuri twe, ubwo umukino wo kwishyura ni ukwirinda kwinjizwa ubundi tukabyitwaramo neza."

Yakomeje avuga ko amakipe y'Abarabu iyo utarakina nayo uba uyatinya ariko ubu bamaze gukina, babonye imikinire yabo ku buryo bizeye ko mu mukino wo kwishyura bazawitwaramo neza.

Ati "twavuga ko tuyimenye kuko iyo utarakina n'umuntu ntabwo umutinyuka, hari ukuntu Abarabu tubatinya kuko bazi kugumana umupira, bareba ikosa ryawe mu buryo bwihuse ariko ubu ngubu twabize turabazi, abakomeye, aboroshye turizera ko tuzabatsinda."

Yashimangiye ko kuri uyu mukino babuze abafana kuko aba ari umukinnyi wabo wa 12, bizeye ko mu mukino wo kwishyura bizaba bimeze neza kurushaho.

Rayon Sports niyo izakira umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 30 Nzeri 2023 aho isabwa gutsinda cyangwa kutinjizwa igitego kugira ngo igere mu matsinda.

Mitima Isaac yavuze ko biteguye gutsinda umukino wo kwishyura



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-ukuntu-abarabu-tubatinya-mitima-isaac

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)