Mu myitozo yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023 ,Rayon Sports yakoreye imyitozo mu gihugu cya Libya, ku buryo butunguranye yagaragayemo umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi wanayibereye Kapiteni kuva mu 2013 ,Haruna Niyonzima usanzwe ari umukinnyi wa Al Ta'awon ikina icyiciro cya mbere muri Libya.
Ikipe ya Rayon Sports iri mu gihugu cya Libya aho yageze igiye gukina umukino w'ijonjora rya kabiri mu mikino ya CAF Confederation Cup ariko umukino ukaza gusubikwa.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Rayon Sports yagombaga gukina n'ikipe ya Al-Hilal Benghazi, ariko kubera ibiza byibasiye igihugu cya Libya bigatana abantu, byabaye ngombwa ko uyu mukino usubikwa.
Haruna Niyonzima ahanganye na Mitima Isaac uhagaze neza muri Rayon SportsÂ
Nk'uko tubikesha itangazo Rayon Sports yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, inama yahuje CAF abasifuzi b'uyu mukino ndetse n'amakipe yombi, uyu mukino wimuriwe tariki 23 cyangwa 24 Nzeri, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki 30 uko Kwezi, imikino yose ikazabera mu Rwanda.
Rayon Sports ntabwo yabashije guhita igaruka mu Rwanda kuko amatike yari yarakatishije adahinduka, ariyo mpamvu bagomba kugarukira igihe bari barateguye nubwo umukino utabaye.Â
Haruna Niyonzima ubwo yavaga muri Etincelles FC aje i Kigali yahingukiye mu ikipe ya Rayon Sports, ayikinira umwaka w'imikino 2007-2008 ahava ajya muri APR FC.Â
Haruna Niyonzima yifurije amahirwe Rayon Sports mu mikino irimo ndetse yifuza ko yagera kureÂ
Itangazo Rayon Sports yashyize hanze, ryemeza ko imikino yose izabera mu Rwanda