Haruna Niyonzima yaremye agatima Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yabwiye Rayon Sports ko Al Hilal Benghazi bazakina ari ikipe isanzwe nta mpamvu yo kuyitinya.

Ni nyuma y'uko iyi kipe yageze muri Libya gukina umukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wagombaga kuba ejo ku wa Gatanu ariko ukaba wakuweho, imikino yose ikazabera i Kigali bitewe n'uko iki gihugu cyibasiwe n'ibiza bikomeye, abarenga ibihumbi 6 bamaze kuhasiga ubuzima.

Ejo Rayon Sports ikaba yarakoze imyitozo muri Libya aho yasuwe na Haruna Niyonzima ukinira Al Ta'awon.

Uyu mukinnyi wakiniye Rayon Sports 2007-08, yavuze ko Al Hilal izahura na Rayon Sports ari ikipe nziza ariko na none akurikije amateka ya Rayon Sports, nayo yari ifite amahirwe kuri uyu mukino.

Ati "Ni ikipe nziza, buriya ikipe iyo yaje mu ikipe 3 za mbere ntabwo ari ibintu byo gusuzugura, ariko icyo navuga ni ikipe nayo irakinika, ntabwo ari ikipe navuga ko ari nziza cyane kurusha Rayon Sports. Ntabwo ndi Imana ngo mvuge umukino wari kuzagenda gute hano ariko nkurikije uko nzi Rayon Sports ari ikipe nkuru byari kuzaba ari 50/50.'

Haruna Niyonzima yavuze ko kuba imikino yose izakinirwa mu Rwanda ari amahirwe akomeye cyane kuri Rayon Sports.

Ati 'Ni amahirwe kuri Rayon Sports, ni nabyo twaganiraga na perezida, ntabwo abantu bakwishimira ko ikipe yatakaje amatike y'ubusa no kuba barageze hano ibintu byinshi cyane amahoteli ariko ku bwanjye nk'umukinnyi w'umupira ndumva ari amahirwe akomeye kuri Rayon Sports."

Yibukije iyi kipe kandi ko itagomba kwirara kuko mu mupira w'amaguru akazi kaba gahari buri munsi.

Ati "Muri ruhago igihe cyose akazi kaba gahari ariko iyo ufashe Rayon Sports ugafata amateka yayo, ugafata n'uburyo ikipe nayibonye mu minsi ishize, ntabwo ndi buyicire urubanza cyane ariko nk'imikino mike nagiye mbona, umukino ku mpande zombi wari ukomeye ariko bitavuga ko Rayon Sports yaba iciriritse."

Ntabwo haramenyekana igihe uyu mukino uzabera ariko amakipe yombi yifuza ko waba tariki ya 30 Nzeri uwo kwishyura ukaba tariki ya 7 Ukwakira 2023.

Haruna Niyonzima yaremye agatima Rayon Sports
Rayon Sports yakoreye imyitozo muri Libya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yaremye-agatima-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)