Hasojwe ingando zabakobwa ziswe Igikari Hol... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, mu Karere ka Bugesera mu ishuri ryisumbuye rya 'Nyamata High School' hasojwe ku mugaragaro ingando z'abakobwa zari zimaze ibyumweru bibiri zitangwa. Izi ngando zibaye ku nshuro ya kabiri zizwi ku izina ry'Igikari Holiday Camp' zitegurwa n'umuryango Igikari Events uyoborwa n'umuhanzikazi Miss Jojo umaze igihe kinini atagaragara mu muziki.

Ku itariki 28 Nyakanga 2023 nibwo izi ngando zatangiye aho abana b'abakobwa 99 baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu bahuriye mu kigo cya Nyamata High School aho baje mu ngando zigamije kubahugura kuri byinshi bitandukanye.

Kuva bahagera bahawe imiryango 'Famille' 11 igizwe n'abakobwa 9 aho yabafashije kwigishanya, gukorera hamwe no guhana ibitekerezo. Abana b'abakobwa bazitabiriye bari mu kigero cy'imyaka 12 kugeza kuri 23.

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo uhagarariye akarere ka Bugesera, Sh. Djamir Umuragwa waje uhagarariye Mufti wungirije w'u Rwanda, umuyobozi muri Minisiteri y'Urubyiruko, umuyobozi w'ikigo cya Nyamata High School hamwe n'ababyeyi b'abana bahawe izi ngando.

Uwineza Josiane Iman benshi bazi cyane ku izina rya Miss Jojo dore ko ari umuhanzikazi ufite ibigwi mu muziki nyarwanda, akaba ari umuyobozi w'umuryango wateguye izi ngando, ubwo yafataga ijambo yatangiye ashimira ubufasha babonye bwaba ubwaturutse mu muryango w'abayisilamu n'ahandi.

Yakomeje anasobanura birambuye ibikorerwa mu Igikari Holiday Camp agira ati: "Igikari ni ingando zihuriza hamwe urubyiruko, byatangiriye ku bakobwa ngo bagire ibyo bigishwa mu bwisanzure bya bindi bibagora kuganiraho no guhuguranaho niho babonera umwanya wo kubivuga nta pfunwe.'' Muri izi ngando kandi abakobwa bigishwa ubumenyi bwo guhitamo ikibi n'icyiza.

Izi ngando zo mu mpeshyi ya 2023 zikaba zari zifite insanganyamatsiko igira iti: "Kuganira, Gusobanukirwa, Gukina no Kubaka ejo heza". Miss Jojo yakomeje asobanura ko nubwo abakobwa bazitabiriye abenshi ari abo mu idini ya Islam, mu by'ukuri ko n'abandi batazihejwemo ahubwo ari uko inyigisho zirimo nko gukunda no kugandukira Imana bahabwa usanga zishamikiye kuri Quran gusa n'abandi bo muyandi madini ntibahejwe.

Bamwe mu bana b'abakobwa bagiye batangaza ibyo bigiye muri izi ngando bavuze ko bigishwijwe agaciro kabo, kwihangira imirimo, kugira ubumuntu, by'umwihariko banasobanura ko bigishwijwe ko 'Mama' ari ishuri rikomeye banahugurwa uko bazaba ababyeyi beza b'ejo hazaza.

Abdul Singirankabo uhagarariye ababyeyi b'aba bana, mu ijambo yatanze yashimiye abakobwa bitabiriye ndetse abagereranya na zahabu. Yagize ati: "Iyo uganiriye nabo utitaye ku myaka yabo ni bwo ubona ko dufite ubukire bwa zahabu tudaha agaciro. Ibitekerezo byabo bizubaka ejo hazaza''. Yasoje asaba ababyeyi gutega amatwi aba bana no kubaba hafi.

Sh. Djamir Umuragwa wari uhagarariye Mufti  Wungirije w'u Rwanda, yashimye iki gikorwa agira ati: "Ni gikorwa gikomeye ku muryango w'Abayisilamu, ababyeyi n'abanyarwanda bose. Ni igikorwa cyiza gushyira hamwe abana b'abakobwa bakigishwa imico ibakwiriye, uburere mbonera gihugu no kwirinda ingeso mbi kuko kubigisha ibi biruta kugira ubutunzi nk'uko Quran ibyigisha''. Yasoje asaba aba bakobwa ko bazigisha abandi amasomo bahakuye.

Salwa Iradukunda w'imyaka 21 wasoje amashuri yisumbuye, wari uhagarariye abakobwa 99 bahuguwe muri izi ngando yatangarije InyaRwanda ikintu gikomeye ahakuye. Yagize ati: "Ikintu cy'umumaro gikomeye nishimiye ni uko namenye neza indangagaciro z'umukobwa yaba ku mibereho y'igihugu no mu rugo. Nize uko umukobwa akwiye kwitwara mu buzima bwa buri munsi. Ibyo agomba gukora n'ibyo aziririjwe nk'umukobwa. Nize kwihangana no kunyurwa. Uko naje mu ngando ntashye narahindutse mu myumvire''.

Miss Jojo umuhanzikazi ukumbuwe n'abenshi uri no mubatangaga inyigisho muri izi ngando yatangarije InyaRwanda impamvu bazise 'Igikari'. Yagize ati: "Twabyise Igikari kuko ni mu bwisanzure bw'abakobwa atari aho abantu bose bareba kugira ngo bya bindi bibavuna bagira n'isoni zo kubivuga babone aho babibariza bazi neza ko nta mbereka ziri buzemo cyangwa se gucirirwa urubanza. Tumarana iminsi twirirwana, turarana, tubayeho ubuzima bumwe umunsi ku wundi bikaduha umwanya wo kugira ibyo dusangira nk'abantu bafite ibyo bahuriyeho''.

Yakomeje avuga ko ibi babikoze mu rwego rwo kubigisha cyane cyane muri iki gihe ubukungu butameze neza mu miryango aho ababyeyi benshi barwana no kubona amafaranga y'imibereho no kwiga. Ibi bigatuma abana biheba bibaza niba babuze uko bajya ku ishuri baba bafite ejo hazaza. Ahanini babikoze kugirango babashe gusubiza aba bana icyizere. Bamenye ko umuntu atabona itsinzi kuko haribyo yahawe ahubwo ko nabo bashobora kwirwanirira.

Miss Jojo akaba yasoje asaba ababyeyi gutega amatwi abana babo, kujya inama nabo ndetse no kubaha umwanya bagashyira mu bikorwa ibyo bigiye muri izi ngando. Yatangarije InyaRwanda ko nubwo iyi gahunda yatangiriye ku bakobwa bafite icyifuzo cyo kuzayigeza no muri basaza babo aho mu minsi iri mbere bazajya bakora ingando nk'izo bashiki babo basoje.

Mu ishuri ryisumbuye rya 'Nyamata High School' hasojwe ingando z'abakobwa z'Igikari Holiday Camp' zitegurwa n'abarimo Miss Jojo

Nyuma yo gusoza izi ngando bahawe 'Certificate' 

Aba bana b'abakobwa 99 basoje ingando bafashe ifoto y'urwibutso

Abashyitsi bakuru bitabiriye isozwa ry'ingando z'Igikari Holiday Camp'


Bamwe mu babyeyi baje kwifatanya n'abakobwa babo muri uyu muhango

Salwa Iradukunda waruhagarariye abakobwa bitabiriye izi ngando

Miss Jojo uhagarariye umuryango wateguye izi ngando 'Igikari Holiday Camp'

Uretse kutegura izi ngando, Miss Jojo yanafashaga guhugura no guha inama abana b'abakobwa bazitabiriye

Abana basubiye iwabo nyuma yo gusoza izi ngando


Ibyishimo byari byinshi ku babyeyi n'abakobwa babo bari bongeye guhura nyuma yo gusaza izi ngando bari bamazemo ibyumweru bibiri

REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GUSOZA IZI NGANDO Z'ABAKOBWA


PHOTO + VIDEO: Jean Nshimiyimana - InyaRwanda Tv



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134234/hasojwe-ingando-zabakobwa-zigikari-holiday-camp-zateguwe-nabarimo-miss-jojo-134234.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)