Huye: Abarimo Bruce Melodie, Bushali na Rider... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, byaherukaga kubera muri aka Karere tariki ya 13 Nyakanga 2019 ku nshuro yabyo ya mbere. Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizenguruka intara zose zigize igihugu.

Kuri iyi nshuro abahanzi bagera ku 8 ari bo Bruce Melodie, Bwiza, Afrique, Niyo Bosco, Riderman, Bushali na Alyn Sano hakiyongeraho n'abandi baba bakorera umuziki wabo muri ako karere byabereyemo, nibo bari kuzenguruka igihugu bataramira abanyarwanda.

Ibitaramo byo muri uyu mwaka byahereye mu karere ka Musanze tariki ya 23 Nzeri 2023, ariko tariki ya 20 Nzeri, batanu muri aba bahanzi babanje gutaramira mu karere ka Burera.


Uko igitaramo cyagenze n'uburyo abahanzi bakiriwe muri rusange:

Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa sita n'igice z'amanywa, gitangirana na Dj ashyushya abari bamaze kuhagera, afatanije n'abashyushya rugamba 2 ari bo Mc Buryohe ndetse na Bianca.

Ku isaha ya saa munani n'igice ni bwo Mc Buryohe na Bianca bahamagaye Afrique ku rubyibiriro. Afrique agihamagarwa, yagaragarijwe ubwuzu n'abakunzi be b'i Huye yinjira ari kumwe n'ababyinnyi be, atangirira ku "Akanyenga", "My Boo", "Rompe", "Agatunda" kamuzamuye, na "It's Okay".

Icyakora Afrique asa nk'uwagowe mu gutangira, no gutangira gushyira abantu mu mwuka w'igitaramo, kuko wabonaga abantu bari inyuma rwose bakibereye mu byabo batarashyuha.


Saa munani na 53, ni bwo Niyo Bosco yakiriwe ku rubyiniriro ari kumwe n'ababyinnyi be, mu buhanga bwe bwo kwicurangira gitari. Yatangiriye ku ndirimbo "Ubigenza Ute?" yakunzwe bidasanzwe, "Urugi", "PiyaPuresha", na "Seka".

Niyo Bosco, mu gutangira ku ndirimbo ye ya mbere wabonaga abantu batari kubyumva neza, bagikonje ukuntu, ariko yagiye gusoza yabashyize mu bicu bitewe n'ubuhanga bwe bwo gukora mu mirya ya gitari, ava ku rubyiniriro ubona yatangiye kwishimirwa.


Saa Cyenda na 20 ni bwo Bwiza yakiriwe ku rubyiniro, akaba yari ku nshuro ye ya mbere aririmbiye mu karere ka Huye. Uyu muhanzikazi yari yazanye n'ababyinnyi be bari bafite igikabyo kinshi n'udukoryo twinshi, aho baje mu myiyereko yo gucana umuriro, ibinyu ubundi abahanzi nyaRwanda batamenyerewe.

Wabonaga ko abantu noneho bahagurutse batangira kuva mu myanya yabo, batangira kujya mu mwuka w'igitaramo noneho. Bwiza yahereye ku ndirimbo "Exchange", "Wibeshya" yakoranye na Mico The Best, "Ready" asoreza kuri "Do me".

Ubwo yari ku rubyiniro, uyu mukobwa yakiranywe na yombi na cyane ko muri iyi minsi ari mu bahanzikazi bari kwigaragaza cyane mu ndirimbo ze ziryohera abiganjemo rubyiruko ari nabo bari biganje muri iki gitaramo cyabereye i Huye.




Saa Kenda na 47 n'ibwo umuhanzi Chris Eazy nawe yageze ku rubyiniriro ari kumwe n'ababyinnyi be bambaye nk'abanyeshuri basoje amasomo yabo muri kaminuza, aza ku ndirimbo nka Basi Sori, Fasta, Lala yakoranye na Kirikou Akili kuva Burundi, Edeni, ndetse na Inana.

Chriss Eazy, nawe ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n'urubyiruko muri iki gihe, na cyane ko ubibonera kuri views agira ku rubuga rwa Youtube, kuko zose usanga zarujuje ama miliyoni kandi mu gihe gito. Uyu muhanzi indirimbo hafi ya zose wasangaga abafana be bari kuzimurusha kuziririmba kuko zose bajyanaga zose, gusa ariko wabonaga ko ugereranije n'ibindi bitaramo asanzwe akora, hano ntabwo yashyushye nko muri ibyo bitaramo.


Saa 4:15, itsinda rya Yousta Band ryatangiye ricurangira abahanzi babanje kuririmba barimo Afrique, Niyo Bosco, Chris Eazy na Bwiza, ryasimbuwe n'abasore bamaze kubaka izina mu Rwanda mu gufasha abahanzi mu bitaramo arimo Symphony Band, baza gucurangira abarimo Bushali, Riderman, Alyn Sano na Bruce Melodie.

Saa 4:32, ibintu byabaye nkibihindura isura kurushaho, ubwo Mc Buryohe na Bianca, bakiriye umuhanzi Bushali waje akosora nk'uko n'ubundi ari ibisanzwe gutigisa urubyiniriro kuri we.Yinjiriye ku ndirimbo nka Kinya Trap, Niyibizi, Tsikizo, Kurura yafatanije na Juno Kizigenza, Bitinze, Umwirabura, ndetse na Ni tuebue.

Umuhanzi Bushali yongeye kugaragaza ko mu njyana ya Kinya Trap ari umwami wayo ntawe barwanirira ikamba, abantu basimbukaga mu birere, arababyinisha karahava cyane ko aba afite imyuka iteye ubwoba kandi iri hejuru no mu dukoryo twe aba yifitiye cyane ko nta n'umubyinnyi ajya akenera byose aba abyikorera.

Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniriro ahita yerekeza mu gihugu cya Burundi, mu gitaramo azakorana na The Ben ku munsi w'ejo.



Saa 16:21, Umuhanzi Ishimwe Kelly wanyuze mu Cyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, nawe yaje ku rubyiniriro nk'umuhanzi ukorera umuziki mu karere ka Huye, aririmba  indirimbo zirimo 'Gusakara' ya nyakwigendera Yvan Buravan ndetse na  "I miss you" ye ku giti cye.


Mc Buryohe na Bianca banyuzagamo bagatanga ibihembo ku bari bitabiriye igitaramo, binyuze mu kubaza ibibazo, uwasubizaga ibyo bibazo neza byerekeranye na serivisi zitangwa n'ikigo kitwa Rwanda Forensic institute cyahoze cyitwa Rwanda Forensic laboratory gishinzwe gupima ibikumwe no gupima DNA.


Saa 17:5, umuhanzikazi Alyn Sano yakiriwe ku rubyiniriro n'ubundi mu myambarire ye idasanzwe, ivugisha abatari bake.Yazamukiye mu ndirimbo ze zirimo nka Radiyo, Say Less, Boo and Bae, ndetse na Fake gee, gusa ariko uko yaririmbaga, yanyuzagamo akanaganiriza umufana,.

Imyambarire ya Alyn Sano ntabwo ivugwaho rumwe.

Sano buri gihe aho aba yagiye gutaramira, ahava ahasize inkuru izasigara ivugwaho ibihe n'ibihe cyane cyane binyuze mu myambarire ye aba yaserukanye ku rubyiniriro. Hano nawe bitewe n'imibyinire ye idasanzwe, byatumye yongera guhagurutsa imbaga y'abari bamuhanze amaso imbere yabo.



Saa 17:30, n'ibwo Riderman yazanye ku rubyiniriro na Karigombe n'ubundi usanzwe umufasha mu bitaramo bitandukanye yinjirira mu ndirimbo nka Cugusa, Mambata, ikinyarwanda yakoranye na Bruce Melodie, Horo, nta kibazo, ndetse n'Ikirori.

Riderman na Karigombe, bafite ukuntu bahuza cyane ko banamenyeranye mu gukorana ku rubyiniriro kuko bahora bakorana mu bitaramo hafi ya byose, baryohereza abakunzi babo karahava.

Karigombe ni umwe mu baraperi bahagaze neza muri uyu muziki nyaRwanda, hano iyo yakoranye na Riderman ubona ko abantu banyuzwe bidasanzwe ivumbi riratumuka.

Riderman kandi yanyuzagamo akanaganiriza abafana gake gake ari nako abashishikariza kugana serivisi z'abafatanyabikorwa ba MTN Iwacu Muzika Festival harimo nka RFI, MTN ndetse n'ibindi.

Riderman Kandi hano yongeye kugaragaza ko ari umusaza mu gakino, kuko uburyo atwara umufana bigaragaza ko abifitemo ubunararibonye abifashijwemo n'umusore we Karigombe.





Saa 18: 6 nibwo umuhanzi mukuru Bruce Melodie yari yakiriwe ku rubyiniriro, yinjirira mu ndirimbo nka selebura, Funga Macho, ikinya, Ikinyafu yafatanije na Kenny Sol, saa moya, agishyiramo Akinyuma bwo biba ibindi bindi.

Hano Melodie yongeye kwerekana ko  ariwe kuri iki gihe uhagaze ku ntebe y'umuhanzi uyoboye abandi mu muziki nyaRwanda bitewe n'uburyo igitaramo cyageze ku iherezo abantu bagishaka ko abataramira.

Uyu muhanzi kandi yanyuzagamo akaganiriza abafana be, byatumaga abantu bakomeza kumukurikirana cyane. Mu kuririmba, abafana indirimbo nyinshi za Melodie wabonaga ko arizo abantu bari kwishimira bidasanzwe ndetse inyinshi bakaba banamurushaga kuziririmbira hejuru.






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134925/huye-abarimo-bruce-melodie-bushali-na-riderman-basize-inkuru-muri-mtn-iwacu-muzika-festiva-134925.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)