Ibyo wamenya ku ba Djs 5 bahataniye Miliyoni... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa rigeze mu mahina. Batanu bageze mu cyiciro cya nyuma tugiye kubagarukaho umwe ku wundi.


Uwahize abandi ku itariki 16 Nzeri 2023 mu irushanwa ryabereye muri City Tower ni Dj Lenzo.

1. Â Ã‚ Ã‚  Dj Lenzo


 

Kubwayo Lenzo witwa Dj Lenzo mu kazi ko kuvanga imiziki. Afite imyaka 32 y'amavuko akaba amaze imyaka 9 avanga imiziki. Dj Lenzo avuga ko icyamuteye gukomeza kuvanga imiziki ntacike intege ari amahirwe yagiye ahura nayo, ati:' Kuva natangira kuvanga imiziki nagiye ngira amahirwe kandi narushijeho gukura mu mwuga'.


Dj Lenzo avuga ko yiringiye ko hari igihe kizagera akaba yavanga imiziki mu bitaramo bikomeye ndetse anizeye kuzazenguruka Isi avanga umuziki. Ikindi kandi ni uko yumva hari ibyiringiro ko azahura na bagenzi be barimo abavanga imiziki bubatse amazina, abahanzi bafite ibigwi bagasangira ubuhanga butandukanye mu muziki.

 

2. Â Ã‚ Ã‚  Dj Yolo

Amazina ye bwite aba mu byangombwa ni Dufitumuremyi Alain Victor. Afite imyaka 26 y'amavuko akaba amaze imyaka 9 avanga imiziki. Atuye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Avuga ko afite inzozi zo kuba icyamamare. Yizeye ko aramutse yegukanye Mützig Amabeats yazamura urwego mu kuvanga imiziki, akaba yakora mu bitaramo bikomeye. Akomeza avuga ko yifuza kuzakorana n'abahanzi bafite amazina kandi akarushaho gukoresha umuziki mu gutanga ibyishimo.

 

3. Â Ã‚ Ã‚  Dj Dallas

Amazina ye ni Nkurunziza Abdallah. Afite imyaka 23 y'amavuko akaba atuye i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Amaze imyaka 3 avanga imiziki akaba avuga ko yakunze akazi ko kuvanga. Anakomoza ku kuba ibyo akora rimwe bizatanga umugati ku buryo azahesha ababyeyi be ikuzo kandi ntateze gucogora. Avuga ko aramutse atsinze yagera ku rwego mpuzamahanga no gukirigita ifaranga.

4. Â Ã‚ Ã‚  Dj Kavori

Amazina yitwa Komezusenge Antipa. Afite imyaka 24 akaba amaze imyaka 4 acuranga imiziki. Atuye mu karere ka Gasabo. Ni umu Dj uvuga ko yakuze akunda umuziki , ashaka kwigira akaba yifuza ko abavandimwe be bazamureberaho. Yizera ko aramutse atwaye irushanwa yaba umwe mu bavanga imiziki b'abahanga Afurika ifite. Akaba anifuza ko urungano ruzaza nyuma azababera urugero.

 

5. Â Ã‚ Ã‚  Dj Noodlot

Byiringiro Jules Destin w'imyaka 25 y'amavuko, atuye i Nyamirambo mu karere ka

Nyarugenge. Amaze imyaka 6 avanga imiziki. Avuga ko icyamuteye kuvanga

imiziki ari urukundo no kuba bimutunze. Aramutse atwaye Mützig Amabeats

yakubaka ihuriro rihuza aba Djs bakiri bato n'abakuru bakagira ibyo basangira

ubumenyi n'ubunararibonye mu kurushaho kubaka umwuga wo kuvanga imiziki

bikaba byakoroha mu kwigarurira isoko mpuzamahanga.


Ikindi kandi avuga ko yakora Show up place'Online Tv' ku buryo uri hanze y'u Rwanda ashobora kuza mu gihugu azi uburyo bwo kuvanga umuziki bwa buri mu Dj.

INKURU WASOMA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134558/ibyo-wamenya-ku-ba-djs-5-bahataniye-miliyoni-18-frw-muri-muetzig-amabeats-134558.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)