Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa ifoto y'umufana wa Rayon Sports waje kureba umukino wa Gikundiro yatsinzemo na Al Hilal Benghazi yambaye umwambaro wanditseho '6-1'.
Ni mu gihe kandi Rayon Sports yagiye gukina na Al Hilal Benghazi izi neza ko mukeba wayo APR FC nayo yari yasezerewe muri CAF Champions League itsinzwe na Pyramids FC ibitego 6-1.
Uyu mufana washatse kwishimira hejuru ku bafana ba APR FC, nawe yaje guhabwa urwamenyo kuko ikipe ye ya Rayon Sports yaje gusezererwa muri CAF Comfederation Cup itsindiwe kuri Penariti 4-2 nyuma yo kunganya na Al Hilal Benghazi ibitego 2-2 mu mikino yose.