Igiciro cyibirayi kirazamuka icyo kureba umu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuzima bugenda burushaho guhenda ku mpande zose bikaba akarusho iyo bigeze ku baba mu mujyi kuko utakwikora ku munwa utakoze keretse ubaye ukiri mu nshingano z'abakubyaye, abakurera cyangwa se abagucumbikiye. 

Ariko nubwo ibiribwa ku isoko birushaho guhenda ntabwo imiziki y'abahanzi nyarwanda ihenda, ahubwo ikiguzi cyo gutaramana n'umuhanzi kirushaho kumanuka usibye ko ushatse wanavuga ko birushaho gutera ubwoba abakora umuziki bitewe nuko birangira biriye bakimara bagatanga imiziki myiza ariko abo bayigurishaho bikarangira bayikatuje igasigara igura Ubuntu.

Mu 2009 ubwo The Ben yamurikaga umuzingo yise 'Amahirwe ya nyuma' yari album ya mbere ashyize hanze. Icyo gihe kwinjira byari 5000 Frws ya kiriya gihe mu myanya y'icyubahiro. Igitaramo cyo kumurika album ya Urban Boyz ya 6 bise 'Adam&Eve' ari nayo basorejeho urugendo rwabo nk'itsinda, kwinjira ahasanzwe byari 2000 Frws, ahisumbuye ari 3000 Frws. 

Mu 2008 Mani Martin yamuritse album ya mbere ayita 'Isaha ya 9'. Mu 2010 amurika album ya kabiri ayita 'Icyo Dupfana', mu 2011 ashyira hanze 'Intero y'Amahoro', mu 2012 ashyira hanze 'My Destiny', mu 2017 yashyize hanze iyo yise 'Afro'. 

Ibiciro byo kujya kuryoherwa n'uyu muziki ahasanzwe byabaga ari 3000 Frws, ahandi ari 5000 Frws. Mu ntangiriro z'impeshyi ya 2023 hari ku itariki 26 Gicurasi 2023 ubwo Mani Martin yahaga abakunzi be umuzingo wa 6 yise 'Nomade'. Amafaranga yo kujya kumureba ari kuririmba byari 10,000 Frws. 

Ufashe imyaka 15 uhereye mu 2008 ubwo yamurikaga umuzingo we wa mbere ukageza mu 2023 ubwo yashyiraga hanze umuzingo we wa Gatandatu, wasanga ari imyaka 15 ariko ntibivuze ko ariyo amaze mu muziki kuko irarenga. Kiriya gihe ikiro cy'ibirayi bya Kinigi cyaguraga 50, ibijumba witwazaga igitebo bakaguha iby'ubuntu kuko byabaga bigiye kuborera mu murima. 

Ariko da hari n'igihe byigeze guhimbwa amazina kubera byeze habura ababirya bityo bihabwa amazina atandukanye arimo "Rugabire" kuko zari inkweto ziciriritse zikoze mu mapine y'imodoka. Ubu negereye umucuruzi w'ibirayi bya Kinigi ambwira ko ikiro ari 1500 Frws. Ubanza yari azi ko ngiye kubigura kandi rwose ashwi! Narimo mbaza ngo numve. Bimwe bita iby'umweru yambwiye ko bigura 700 Frw ariko muri za 2008 byari bigoye ko wabona ubigura byari munsi ya Kinigi.


Igiciro cyo kureba umuhanzi ntabwo kicuma


Muri za 2017 ubwo kureba Urban Boyz bamurika Adam na Eve byari 2000 Frws ahasanzwe na 5000 Frws ku bantu bumva ko bakoze ikofi, icyo gihe ibirayi bya Kinigi byagura muri 150 Frws aho bihenze ari 180 Frw, bitihise 200 Frws. Ubwo ufashe uko ibirayi byaguraga mu 2008 ukareba uko bihagaze magingo aya wasanga byarikubye inshuro 15. 

Nyamara indirimbo uko zakorwaga muri 2008 yaba amajwi n'amashusho byarahenze ku buryo umuhanzi we nta bisobanuro agomba isoko ridashaka kumuhahira ahubwo rihora rimutesha agaciro!


Ku itariki 04 Gashyantare 2011 Dream Boyz bamurika umuzingo bise 'Sinzika' hari hatumiwe Eddy Kenzo. Kwinjira byari 1000 Frws ahasanzwe na 2000 Frws ku bakire 'VIP'. Igitaramo cyabereye mu nzu mbera byombi ya Kaminuza nkuru y'u Rwanda ikitwa UNR/NUR.


Benshi mu bahanzi bari bagezweho bari bahari baje kubashyigikira. Muri uyu mwaka bamuritse Album 2 icya rimwe bari kumwe na Muyoboke Alex. Iyitwa "Dufitanye Isano" bayimurikiye kuri Petit Stade i Remera mu mujyi wa Kigali. Kwinjira ahasanzwe byari 2000 Frws, ahiyubashye ariko ari 5000 Frws.

Riderman amurika umuzingo yise "Igicaniro' ku itariki 24 Ukuboza mu 2011 kuri Petit Stade i Remera, kwinjira ahasanzwe byari 2000 Frws, abafite amafaranga bishyuraga 5000 Frws 'VIP' hamwe bicara nta muntu ubatera icyugazi.


Tugarukiye aha ukareba uburyo mu 2011 kureba Riderman byari 5000 Frws ahiyubashye none ubu ku itariki 25 Nzeri 2023 i Musanze kumureba bazishyura 3000 Frws ku banyacyubahiro ariko abasanzwe bazinjirira Ubuntu muri MTN Iwacu Muzika Festival. 

Ni imyaka 16 Riderman amaze akora umuziki. Yawukuyemo umuryango, awukuramo urubyaro agira umugisha abyara impanga, awukuramo amazu n'indi ari kubaka i Nyamata mu karere ka Bugesera, awukuramo inzu itunganya umuziki yitwa Ibisumizi Records kandi awukuramo icyubahiro n'igikundiro. 

Ariko ntabwo agaciro ko kumureba aririmba kazamutse ahubwo habayeho kwirwanaho duke akuyemo adushora mu bucuruzi bwo kugura ibinyabiziga 'Moto', n'ibindi bitandukanye kugira ngo azagire amasaziro meza. Ariko rero benshi mu bo batangiranye impamba yabo bayiririye ku Ruyenzi kuko ntabwo yari kubageza i Kigali. Nta gushidikanya ko biterwa n'abo baha imiziki badashaka kugura imiziki no kugira uruhare mu iterambere ry'umuhanzi nyarwanda.

Ku itariki 30 Werurwe 2012 Urban Boyz bamuritse umuzingo wa kabiri bise 'Ishyamba', kwinjira byari 1000 Frws ahasanzwe na 2000 Frws ku bari abakire kiriya gihe 'VIP'. Urebye ikiro cy'ibirayi cyaguraga hagati ya 70 Frws na 80 Frws hari n'ibiribwa bitagurwaga ku biro ahubwo bagurishaga ku bitebo n'umufungo kuko byari make cyane. 

None ibiribwa byarahenze, ubuzima burahenda ariko ubu ntabwo umuziki uhenze kuwureba, gutaramana n'umuhanzi ndetse no kujya mu birori baba barimo. Wakwibaza uti ese biterwa n'iki?

Mu kiganiro Mushyoma Joseph 'Boubou' aherutse kugirana n'itangazamakuru ryo mu Rwanda mu myiteguro ya MTN Iwacu Muzika Festival, namubajije igituma igiciro cyo kuba umunyarwanda yareba umuhanzi akunda kitazamuka ahubwo kirushaho gusubira i Rudubi.

Boubou yarasubije ati: 'Urebye tuvuye mu bihe bya Guma mu rugo, Covid-19 yazambije ibintu byose, rero abaturage nta mikoro bafite ariko umwaka utaha ibiciro biziyongera, umufana ajye yishyura kureba umuhanzi kuko MTN izaba yarashyizemo agatubutse'.

Ese kuki umuziki nyarwanda ufatwa nk'umwanda ariko igihe ukenewe ugafatwa nka Zahabu?

Hashize imyaka 2 Jay Polly atabarutse. Mu ndirimbo ze yakunze kumvikanisha ko umuziki wa Hip Hop bawufataga nk'uw'ibirara nyamara yarwanye urugamba afatanyije na bagenzi be bazana impinduramatwara kugeza ubwo ibigo nka MTN, Bralirwa byatangiye gukoresha abaraperi bikabaha akazi. 

Ni indirimbo yise 'Go with Me' yasohotse ku ya 07 Nzeri 2020. Aririmbamo ko bamufataga nk'umuginga nyamara ku mutima ari muganga. "Njya numva abivugisha ngo Rap ngo ni iy'ibirara ni iy'aba bahungu b'i Nyamirambo banze gukora…'.

Fireman mu ndirimbo yahuriyemo na Nel Ngabo bise 'Muzadukumbura', hari aho aririmba ati: 'Hari igihe kizagera umugisha ukaza amahirwe akadusekera, kizabarenga babona uwo bise ingegera ari gukora amateka ahantu hose arenze ukwemera'.

Mu ndirimbo ya Butera Knowless, Bull Dogg na Fireman bise "Bafana Bafana", atangira aririmba ati: 'Byatangiye imiziki badashona ngo abafana b'ino ntibayoka", Fireman we abishyira ku rundi rwego agahishura impamvu hari abahanzi bo hanze bahabwa akazi mu bitaramo birimo amafaranga menshi inaha mu Rwanda nko Kwita Izina, mu birori by'Isabukuru runaka, abashinzwe kuzana abahanzi bagatumira abo bafana kubera 'Bakeneye ifoto ye'. 

Fireman mu gahinda kenshi anagaragaza ko umuntu wese ugerageje kugira icyo abaza ku bahanzi bo mu Rwanda uwagatanze ibisobanuro avuga ko 'Badashoboye' ni ubupfapfa iby'abapfu biribwa n'abazima'.

AmaG The Black aherutse kumurika umuzingo yise 'Ibishingwe'. Aririmba ko abanyarwanda bameze nk'abasare basebya amazi kandi bayarobamo bagacuma iminsi. Ati: 'Turangwa no gutema ishami twicayeho, niyo mpamvu dufite ubwenge budahanitse...'.

Muri rusange umuziki nyarwanda ntabwo Leta y'u Rwanda yawutekerejeho cyane, yarawuretse ngo wirwarize ariko igihe kizagera abafite umuziki mu nshingano bakabaye bawushyira ku murongo bamenye ko batereranye uruganda rumeze nk'ikirombe cya zahabu ihishe mu nsi y'ubutaka. 

Nta gikorwa Leta ishyiramo ukuboko ngo kidindire keretse iyo kitihutirwa. Urugero rworoshye mbere ya 2005 Ingagi ntabwo zari imari ishyushye. Nyamara ubu zihagurutsa Bill Gates akaza kuzisura hakabaho umunsi wahariwe kwita izina abana b'ingagi ugasanga byashyushye kandi amafaranga menshi akinjira ubuzima bw'igihugu bugatera imbere. 

Urebye imbaraga zashyizwe ku mukino w'amagare kugeza ubwo isiganwa ryabaye mpuzamahanga, wareba ukuntu umukino wa Basketball washyizwemo imbaraga ku buryo dufite irushanwa rihagurutsa ibihangage muri NBA bakaza i Kigali kubera imbaraga zashyizwemo. 

Urebye ukuntu umutekano uteye imbere ku buryo ibihugu byo mu karere bitangarira u Rwanda ukagenda ukareba ukuntu urwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere rwatejwe imbere, iyo usubije amaso inyuma ku ruganda rw'imyidagaduro uhita ubona ko ari nka wa mwana urerwa na mukase nawe urangwa na munyangire.

Mu 2004 Ibirayi bya Kinigi byaguraga 30 Frws none ni 1500 Frws. Nyamara kureba umuhanzi ntabwo bitera umutaro

Umuziki Nyarwanda iyo ukenewe ufatwa nka Zahabu mu bikorwa bya Leta birimo kwamamaza abakandida mu gihe cy'amatora, gukwirakwiza ibikorwa bya Leta mu baturage, ubukangurambaga runaka, n'izindi gahunda za Leta. Ariko no mu bikorera niko bigenda usanga bifashisha umuziki nyarwanda muri gahunda zabo ariko batazi ko abahanzi bakoze ibyo bihangano bari kwiyicira isazi mu maso. 

Mu birori, mu bukwe, mu nama, mu nsengero (abakora Gospel) mu birori by'isabukuru usanga umuziki nyarwanda ari wo ufasha abateraniye ahantu basoma neza icupa umunsi ukihuta. Ntabwo bibuka wa muhanzi wakoze igihangano ngo 'ese ubu ko turi kwishimisha dukoresheje imiziki ye ubu we aho ari yariye?'

Ashwi kubera ko tugifata umuziki nk'amazi yo mu mugezi niyo uvoma nta kiguzi niyo mpamvu usanga abahanzi bamara imyaka 15 akaba ntagira aho atuye, ntashobora gutega indege ngo ajye gutaramira i Mahanga kubera ko ibyo asabwa ntabyujuje birimo ingano y'ubutunzi afite. 

Ikirenze kuri ibi ni agahinda gakabije abahanzi basarura mu kuba batanga ibyishimo nyamara sosiyete ikabasubiza ubukene aho kubashimira ngo batunge batunganirwe. Dufite abahanzi nka King James wahisemo kwigira gucuruza ifu y'ibigori kuko yabonaga amaherezo ye yazaba nk'aya ba Neg The General, n'abandi umuziki utagize icyo umarira. 

Ubundi abahanzi bari mu myaka imwe na King James nibwo baba bageze igihe cyo kuryoherwa n'ubwamamare kuko baba bari kuzenguruka isi bakora ibitaramo bahora mu ndege mbese umunsi wose uriho akazi kawo. 

Umuhanzi nka Tom Close wari ugeze igihe cyo gutungwa n'umuziki ahita ajya muri Leta kujya ahembwa ku kwezi nyamara ayo ahembwa ni make cyane ku mafaranga yagahawe mu gitaramo kimwe mu gihe yari kuba yarakoze umuziki mu kibuga giharuye. 

Umuhanzi ukorera Miliyoni 40 Frws mu gitaramo kimwe, ashobora guhemba umukozi wa Leta uyobora ikigo runaka uhembwa Miliyoni n'igice ku kwezi, wakongeraho ayo ahabwa yagiye hanze y'ibiro 'Misiyo' wenda zikaba ebyiri. Nibura uriya muhanzi uhabwa Miliyoni 40 mu gitaramo kimwe yahemba amezi 20 uriya muyobozi wa Miliyoni 2 ku kwezi. Birumvikanisha ko umuziki ugabura kandi agatubutse.

Ubukene bw'abanyarwanda butera ubutindi abahanzi!

Igihugu gituwe na Miliyoni 13 muri zo izirenga 4 zikaba zibayeho mu bukene bukabije biri mu bitera ibizazane abahanzi nyarwanda. Ni byo koko umuntu usanzwe wumva indirimbo akaba atariye kabiri ku munsi ntabwo yagirira umusaruro umuhanzi wakoresheje miliyoni 7 ku mushinga w'indirimbo. 

Niyo mpamvu uzasanga ibihugu bifite abakire benshi, abaturage badashonje bigira uruhare mu iterambere ry'abahanzi baho. Kuko umuhanzi ategura igitaramo ugasanga abakire bakigize icyabo bagatera inkunga umuhanzi bityo akabasha kugura inzu nziza, imodoka nziza. 

Nyamara inaha Bruce Melodie arakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki agatanga amatike 1000 ku bamotari bakaza kwicara bakamureba. Nta kabuza aba nta ruhare bafite mu butunzi bw'umuhanzi. Ni bamwe bitwa abashungerezi.

Mani Martin ni umuhanzi w'umuhanga u Rwanda rufite ariko ntabwo aba mu bafite ubutunzi buhambaye nyamara yakabaye afite nk'inzu igeretse ifite pisine n'imodoka, agenda mu zihenze ariko aracyarwana no kujya kwiga muri Amerika kugira ngo azamure igiciro cy'ubuzima. Imyaka 15 kumurika album bikiri kuri 10,000 Frws. Kandi indirimbo igeze ku 300,000 Frws amashusho ari muri Miliyoni 2 Frws ayoroheje.

Ingamba zo kugabanya ubukene zavuzwe muri porogaramu z'igihugu zirimo Icyerekezo 2020, EDPRS 1 na 2 n'izo ku rwego mpuzamahanga nk'Intego z'Ikinyagihumbi naho kuri ubu ni Icyerekezo 2050, NST1 na Agenda2063.

Uko imyaka yagiye ishira ni ko habayeho impinduka mu mibereho y'Abanyarwanda by'umwihariko bigaragarira ku kuba icyizere cyo kubaho cyaravuye ku myaka 51,2 mu 2002 ikaba 64,5 mu 2021 na 69,6 mu 2022.

Ubukene bwaragabanutse buva ku ijanisha rya 60,4 mu 2000 bugera kuri 38,2 mu 2017 mu gihe ubukene bukabije bwagabanutse bukava kuri 40% bukagera kuri 16% mu gihe nk'iki.

Kugabanya ubukene biracyari imwe mu nkingi z'icyerekezo cy'u Rwanda 2050 ndetse igihugu gifite intumbero yo guhindura imibereho y'abagituye harandurwa ubukene bukabije bitarenze umwaka wa 2024 (NST1). Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ryakozwe mu 2022 ryerekanye ko Abanyarwanda barenga Miliyoni 13.

Isesengura ry'ibyavuye muri iri barura ku bijyanye n'ubukene mu Banyarwanda, ryerekana ko abaturage 887.508 bafite ubukene bukabije naho 3.139.395 bari mu bukene bworoheje. Muri rusange abakennye bose ni 4.026.903 bangana na 30,4% by'ababaruwe.

Ibice by'icyaro ni byo bifite umubare munini w'abaturage bakennye (3.502.686) bangana na 37,3% ugereranyije na 13,4% mu mijyi.

Ku rwego rw'Intara, iy'Iburengerazuba n'Amajyepfo zinganya ijanisha ry'abakennye (35), mu gihe Iburasirazuba habarurwa 34,6% na ho mu Mujyi wa Kigali bakaba 9,5%.

Ibyavuye muri iri barura bitandukanye n'ibyo mu yaribanjirije kuko mu 2012 Intara z'Iburengerazuba n'Iburasirazuba ni zo zari zikennye cyane n'ijanisha rya 42% kuri buri ntara.

Ku rwego rw'Uturere, Gisagara, Nyanza, Rutsiro, Nyamagabe, Ngororero, Nyaruguru, Gatsibo, Nyagatare na Ngoma [dufite ibice binini by'icyaro] dufite abaturage bari mu bukene ku ijanisha riri hagati ya 37 na 45.

Uturere turimo Nyamasheke, Rubavu, Rusizi, Burera, Karongi, Kirehe, Nyabihu, Kayonza na Ruhango dufite ijanisha ry'abakene riri hagati ya 32 na 36. Utundi turimo Rulindo, Muhanga, Rwamagana, Musanze na Gakenke turi munsi ya 30% by'igipimo cy'ubukene.

Mu Mujyi wa Kigali, Kicukiro ifite igipimo cy'ubukene kiri hasi (6,7%) igakurikirwa na Nyarugenge (9%) na Gasabo (11,1%).

Ibisubizo by'ibarura ku bijyanye n'ubukene bigera no ku rwego rw'umurenge. Abaturage bakennye cyane ni abo mu Mirenge ya Muhanda (Ngororero), Gishubi (Gisagara), Nkombo (Rusizi), Cyanzarwe (Rubavu), Busasamana (Rubavu), Nkomane (Nyamagabe), Rusebeya (Rutsiro), Jarama (Ngoma) na Butare (Rusizi).

Abakennye byo mu rugero ni abo mu Mirenge ya Niboye (Kicukiro), Rwezamenyo (Nyarugenge), Nyarugunga (Kicukiro), Kicukiro (Kicukiro), Kacyiru (Gasabo), Kimironko (Gasabo), Gikondo (Kicukiro), Kimihurura (Gasabo), Muhima (Nyarugenge) na Nyarugenge (Nyarugenge).

Imirenge ikennye cyane ni iyo mu turere tugaragaramo ubukene bwo ku rwego rwo hejuru mu Ntara y'Iburengerazuba, Iburasirazuba n'Amajyepfo mu gihe ikennye byoroheje ari iyo mu Mujyi wa Kigali.

Mu biranga abakene nk'uko ibarura ryabigaragaje harimo kuba batuye mu nzu zubakishije cyangwa zisakaje ibikoresho bidakomeye, bize amashuri abanza yonyine cyangwa batarigeze bagera mu ishuri.

Ni abantu bagwiriyemo abapfakaye, abatandukanye n'abo bashakanye cyangwa abo mu ngo zirangwamo amakimbirane. Muri izi ngo z'abakene internet ntiharangwa kandi usanga bene zo byabyara abana benshi.

Abazigize bakora imirimo y'ubuhinzi budatanga umusaruro ufatika, bafite ubumenyi buciriritse kandi bahora bimuka bashakisha ubuzima.

Abari mu cyiciro cy'imyaka 30-44 ni bo benshi mu bakene aho Ikigo cy'Ibarurishamibare kivuga ko bishobora kuba biterwa n'uko ari bwo benshi baba batangiye gushinga ingo.

Iri barura kandi ryerekana ko miliyoni 7,9 ari bo Banyarwanda bari mu kigero cyo gukora, ni ukuvuga ko ari abafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru. Muri abo abafite akazi ni 45,9%.

Ku rwego rw'Igihugu urubyiruko rungana na 40% [bafite imyaka iri hagati ya 16 na 30] ntibari mu kazi cyangwa mu ishuri.

Umuziki w'abahanzi nyarwanda ku kigero cya 90% isoko ryawo ni urubyiruko

Twabonye ko imibare n'ibimenyetso bihamya neza isoko y'ubukene bwugarije abari mu ruganda rw'imyidagaduro kuko si abahanzi gusa. Burya ni uko nta wivuga amabi ameza ahari, yaba itangazamakuru ry'imyidagaduro, abavanga imiziki, abatunganya imiziki, abacuruza imyenda yambarwa n'ibyamamare, ababyina;

Abacunga umutekano w'abahanzi, abategura ibitaramo, abacuruza ibyuma bikoreshwa mu bitaramo bose bagirwaho ingaruka n'ubukene bw'abahanzi kuko buriya umuziki iyo utunze nyirawo uba utunze uruziga rw'abarenga 100 bamukikije. Fata urugero igitaramo cyabaye cyarimo John Drille cyo gusangira n'abanywa Amstel, abarenga 300 bahawemo akazi. 

Birumvikana neza uruziga rurya iyo umuhanzi yariye. Rero niba u Rwanda ari igihugu gituwe n'urubyiruko kandi rukennye ku kigero cya 40% ntabwo rwose ubu bukene buzasiga uruganda rw'imyidagaduro kuko abakiriya ba muzika nyarwanda ni abakiri bato bitewe n'uko abakuze bafite byinshi mu mitwe yabo baba barwana nabyo nta mwanya w'umuziki bafite n'iyo bawubonye na wa muziki ugenda gake kuko ntibashoboye kwikaraga. 

Nujya mu bitaramo uzamenya impamvu byitabirwa n'urubyiruko kurusha abakuze. Burya muzehe na mukecuru baba bari kubariria iminsi ku ntoki ngo bitahire bayobewe ibyo twe tukiri bato turimo. Mbese isi y'ikiragano cy'abakuze n'icy'ababyiruka ni nk'aha n'i Rusizi. Kuyavuga si ukuyamara reka mbe nsubikiye aha. 

Mu nkuru itaha nzagaruka ku buryo Leta yakubaka uruganda rw'imyidagaduro ku buryo nibavuga u Rwanda bumve umuhanzi runaka aho kujya mu mashakiro ya murandasi gushakisha ababa bakora umuziki inaha nk'aho badahari. Mu 1990 umunyarwanda yinjizaga $734 ni mu gihe mu 2018 umunyarwanda yabarirwaga ko yinjiza $788.

Mushyoma Joseph avuga ko ibiciro byo kureba abahanzi byakubiswe hasi kubera ibihe bya Covid-19 tuvuyemo


Ku itariki 25 Nzeri i Musanze uzaba afite 3000 Frws azareba umuhanzi yicaye muri VIP. Ni igiciro kingana n'ayishyurwaga mu 2012.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134212/igiciro-cyibirayi-kirazamuka-icyo-kureba-umuhanzi-kikayenga-nkumunyu-134212.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)