Igicumbi cya Gospel Nyafrika! Ibyo kwitega ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

-Bateguye igitaramo nyuma y'iminsi 22 binjiye mu muziki

-Indirimbo yabo ya mbere yasamiwe hejuru mu minsi micye

-Bashyigikiwe n'abaramyi b'ibikomerezwa

-René na Tracy, Israel Mbonyi na Meddy mubitege!

Uwavuga ko igicumbi cy'umuziki wa Gospel ya Afrika kigiye kwimukira mu Rwanda ntiyaba agiye kure y'ukuri. Ibihamya birahari ndetse bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi. Mu byo wari uzi wongereho n'inganzo ya Rene na Tracy yitezweho kunyeganyeza bikomeye Afrika.

Biruzuzanya n'ubuhanuzi bwa Aime Uwimana mu ndirimbo "Muririmbire Uwiteka" aho yaririmbye ko "abo ku mpera z'isi bose babonye agakiza kacu bati koko u Rwanda rufite Imana. Banyarwanda mwese muhaguruke turirimbe dore Uwiteka aje atugana".

U Rwanda rukomeje kuza ku isonga mu bintu byinshi muri Afrika no ku Isi. Umuziki ni wo usa nk'aho wari ukiri inyuma ariko kuri ubu biri guhindura isura. By'umwihariko umuziki wa Gospel, mu myaka yashize wari inyuma mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba ariko magingo aya urayoboye.

Umuziki wa Gospel mu Rwanda wamaze guca ku wo muri Kenya wamaze igihe kinini uyoboye, nawo ukaba wari wasimbuye uwa Uganda mu gihe cya ba Judith Babirye. Ubu ntiwatinya kuvuga ko u Rwanda ari rwo ruza ku isonga mu Karere mu muziki wo kuramya Imana. 

Abaramyi bo mu Rwanda, iyo bageze muri Uganda, Tanzania, Burundi na Kenya, bahakorera ibitangaza kubera igikundiro bahafite. Bacye bamaze gutaramira muri ibi bihugu, bakiriwe nk'Abami. Muri abo twavugamo Prosper Nkomezi i Burundi, Israel Mbonyi i Burundi na Theo Bosebabirea i Burundi. Ariko bakwiye no gutekereza mu bindi bihugu.

Ibijyanye n'uko umuziki nyarwada wa Gospel uyoboye mu Karere, ubibonera kandi mu bitaramo n'indirimbo z'abaramyi bakunzwe cyane barangajwe imbere na Israel Mbonyi, Ambassadors of Christ, James na Daniella, Tonzi, Vestine na Dorcas, Bosco Nshuti, Papi Clever na Shalom Choir.

Muri abo bahanzi bahagaze neza mu Karere, hagiye kwiyongeramo amaraso mashya ndetse birashoboka ko baca agahigo ko gukundwa bitangaje muri Afrika nzima mu gihe gito ukurikije umuvuduko bafite ukongeraho n'ubuhaga buhanitse mu miririmbire yabo.

Bamwe byagiye bibatwara imyaka myinshi kugira ngo indirimbo yabo ya mbere ifate imitima ya benshi, ariko aba tugiye kugarukaho bibatwaye iminsi itagera no kuri 30. Hari umuhanzi w'icyamamare cyane umaze imyaka irenga 20 mu muziki utarakora igitaramo cye bwite.

Abangaba bo bibatwaye iminsi 22 gusa kuva batangiye umuziki mu buryo bweruye, kandi amaso yose y'i Kigali y'abakunzi ba Gospel nibo yerekejweho. Barashyigikiwe cyane! Wibuke ko mu bigira umuhanzi igitangaza harimo no gukora igitaramo cye bwite.

Nguhaye ikaze mu muziki wa René and Tracy!


René na Tracy ni umugabo n'umugore biyemeje kuramya Imana nk'umuryango. Kuwa 04 Ukuboza 2021 ni bwo Rene Patrick na Tracy Agasaro basezeranye kubana akaramata. Tariki 02 Nzeri 2023 ni bwo bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise "Jehovah". 

Ni indirimbo yabagaragaje nk'abo guhangwa amaso mu ruhando rw'umuziki wa Gospel muri Afrika nzima. Bayiririmbye bagaragiwe n'abaririmbyi bakomeye ndetse n'abaramyi bafite ibigwi bikomeye barangajwe imbere na Aime Uwimana usanzwe ari inshuti yabo ya hafi.

Burya kugira ngo indirimbo isohoke haba hari byinshi bibanza kwegeranywa kugira ngo indirimbo isohoke. Bo bavuga ko bari babiteganyije mbere, ariko ubu ni bwo byose bihuriranye kandi "turabona ibimenyetso ko iki cyari cyo gihe cyayo gusohoka".

"Jehovah" ni indirimbo yahimbwe mu mwaka wa 2015 ishyira 2016, ikaba ifite umwihariko uvuga ku neza y'Imana aba baramyi babonye mu buzima bwabo ndetse n'isoko y'iyo neza ariyo Jehovah Imana imwe rukumbi nk'uko aba bahanzi babitangaza. Â 

Umwihariko wayo ni uburyo iririmbwe mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda n'Icyongereza. Umudiho wayo uryoheye amatwi, imyicango ya Tracy na René ni akarusho. Ku munota wa 3 n'amasegonda 35 kugeza ku munota wa 4 n'amasegonda 12, batungurana barimo kurapa, ibintu byaryoheye cyane Chryso Ndasingwa na Aime Uwimana.

Umuziki wa René na Tracy uhita ukujyana muri Afrika y'Epfo ari naho hafatwa nk'ahari igicumbi cy'umuziki wa Gospel muri Afrika. Gusa muri iyi minsi iki gihugu kiri kotswa igitutu na Nigera binyuze muri Sinach, Mercy Chinwo waririmbye Excess Love, Victor Thompson waririmbye This Year (Blessing) ikunzwe kurusha izindi zose muri Afrika, ndetse n'abandi. 

Inganzo ya Renè na Tracy iramutse ibonye amaboko, nta myaka myinshi byafata ngo ibe ije ku isonga muri Afrika, maze u Rwanda rugahita rwigaranzura Afrika y'Epfo na Nigeria. Uko bimeze kose igihe kirageze u Rwanda rukayobora muri Afrika mu bijyanye n'umuziki wa Gospel. 

Gospel iraryoshye! Wibuke ko na Meddy yamaze kwanzura gukora gusa umuziki wa Gospel. Na Bruce Melody yigeze gutangaza ko azasoreza umuziki muri Gospel. Kuba abahanzi nyarwanda batangiye kuririmba mu ndimi z'amahanga, ni iturufu izabafasha kogera i mahanga kandi vuba.

Mu kiganiro na inyaRwanda, René Patrick yavuze ko impamvu indirimbo yabo ya mbere "Yehovah" bayishyize mu ndimi zitandukanye ni ukugira ngo "uwaba yifuza gushima Imana mu rurimi rwamworohera abe ari rwose akoresha kuko ineza y'Imana yamamaye hose". 

Ati "Yahimbiwe guhimbaza Imana tuyitambira tunezererwa ineza yayo, yashyizwe mu Kinyarwanda no mu ndimi z'amahanga kugira ngo hatagira uwumva ahejwe ntabashe gusobanukirwa icyo indirimbo ivuze. Tuzakomeza kugenda tuvanga indimi zitandukanye ariko tuzirikana cyane Ikinyarwanda kuko ari rwo rurimi rwacu rwiza".

Yavuze ko indirimbo yabo yihariye kuko injyana yakozwemo isa nk'itamenyerewe cyane ariko ikaba ari nziza. Ati "Mu by'ukuri amagambo ashima Imana ni make kuko ariyo soko y'ibyiza byose. Turabinezererewe cyane kandi amaso tuyahanze ku nkomoko yabyo ariyo Jehovah. Niyubahwe!"

Nagize amatsiko yo kumenya aho bibona mu myaka iri imbere, asubiza ko "mu by'ukuri imyaka iri imbere iri mu biganza by'Imana gusa turiteguye gukora nk'uko ubushake bwayo buri".

Imihigo yabo nk'itsinda ry'umuryango ayisobanura agira ati "Turakomeje kuramya no guhimbaza Imana nk'umuryango ndetse tunasohora indirimbo zafasha uwifuza guhimbaza Imana no kuyiramya ndetse no guhamya igikorwa cyarangiye cyo Yesu Kristo ku musaraba".

Avuga ko ibikowa byabo muri uru rugendo batangiye bigiye kugaragarira mu ndirimbo, mu bitaramo, no mu zindi gahunda "tuzatangaza mu minsi iri imbere". Ati "Nta mbibi n'imwe twifuza gushyirira iyaduhamagaye. Amahanga yose akwiye kumenya ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo". 

Kuri ubu René and Tracy bategerejwe mu gitaramo cyabo cya mbere bateguye nyuma y'iminsi 22 gusa bamaze bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere yageze hanze kuwa 02 Nzeri 2023 mu gihe integuza y'igitaramo cyabo bayisihoye kuwa 24 Nzeri 2023.

Ni igitaramo bateguye babinyujije muri Rebirth Music isanzwe ari Label yabo batangije muri 2019, ifasha abaramyi mu kubashyigikira mu murimo bakora. Iki gitaramo bise "In His Presence Live Recording" kizaba tariki 30 Nzeri 2023, i Nyarutarama kuri Good Shephered Church kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba, kandi kwinjira ni ubuntu.

Intego yacyo nyamukuru ni ugufata amashusho y'indirimbo zabo. Ni igitaramo cyakangaranyije Gospel kuko bitangaje kumva ko abantu bamaze iminsi 20 mu muziki bagiye gukora igitaramo. Bazaba bari kumwe n'umuramyi Carrington Gaines wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Rene Patrick yavuze ko impamvu batumiye Carrington ni uko ari "umuramyi udasanzwe uri mu banditse indirimbo "Promises" yaririmbwe na Maverick City". Ati "Twamenyanye mu ntangiriro z'uyu mwaka akaba ari umuramyi ufite umutima wo kuramya kandi uca bugufi."

Ubwo batangazaga igitaramo cyabo cya mbere, bagenzi babo bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baberetse urukundo rwinshi, babagaragariza ko babari inyuma ndetse babafasha gutumira abantu. Mu batewe ishema nabo harimo Papi Clever, Aime Uwimana, n'abandi benshi.


Rene na Tracy biyongereye kuri 'Couples' ziyemeje gukorera Imana binyuze mu muziki


Indirimbo yabo ya mbere yakangaranyije umujyi!


Batobanye akondo baza kwanzura kubana iteka ryose


Bitari kera, Rene na Tracy bashobora kuba inyenyeri imurikira Afrika mu muziki wa Gospel


Rene na Tracy bakangaranyije Gospel ubwo batangazaga igitaramo cyabo cya mbere


Rene na Tracy bagiye gukora igitaramo cya mbere nyuma y'iminsi 22 bamaze mu muziki

REBA INDIRIMBO YA MBERE "JEHOVAH" YA RENE AND TRACY




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134859/igicumbi-cya-gospel-nyafrika-ibyo-kwitega-kuri-rene-na-tracy-bakangaranyije-umuziki-wa-gos-134859.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)