Igisobanuro cyurukundo rwageragejwe! Ijambo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rev. Alain Numa wahaye umugisha isezerano ryabo imbere y'Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 mu muhango wabereye mu Busitani bwa Intare Conference Arena, yahaye umwanya buri wese abwira mugenzi we amagambo amuri ku mutima ashingiye ku isezerano yumva rikomeye ryo guha umukunzi we.

Miss Iradukunda Elsa yisunze isezerano rye yari ryanditse muri telefoni riri mu rurimi rw'Icyongereza.

Uyu mugore yasezeranyije umugabo we 'kuzagukunda' no kubana nawe mu bihe byiza n'ibibi'. Elsa yavuze ko Imana yonyine ariyo izi uburyo Prince Kid yamuhariye umutima we.

Yavuze ko yiteguye 'guhagararana nawe', kumwubaha no kumushyigikira 'n'ubwo Isi yose yaba yaguteye umugongo'.

Miss Elsa yavuze ko azi neza ko urukundo rwe na Prince Kid rwiteguye guhangana no gutsinda buri kimwe banyuramo.

Yabwiye Prince Kid ati "Niteguye kuba inshuti yawe nziza". Yanamwijeje ko yiteguye 'kuba umubyeyi w'abana be'. Elsa yabwiye kandi Prince Kid ko yiteguye 'kumwubaha no kubana nawe ubuzima bwanjye bwose'.

Elsa yanabwiye Prince Kid ko yiteguye kumushimisha 'n'ubwo byansaba kurebana nawe umupira w'amaguru ndetse na filime z'imirwano (abari mu bukwe bwasetse).'

Uyu mugore yavuze ko akunda cyane Prince Kid ku buryo 'ntabasha kwibaza uko ubuzima bwaba bumeze utaburimo'. Yavuze ko Prince Kid ari umujyanama we, inshuti ye yihariye, intwari ye kandi 'niteguye kuzamarana ubuzima bwanjye bwose nawe'.

Miss Elsa yasabye Imana kuzabana n'abo mu rugo no mu rugendo rw'urukundo. Ashima Prince Kid kumukunda no mu buzima bugoye. Yavuze ko "sinigeze nshidikanya ku rukundo rwe'.

Yashimye Kid 'ku bwo ku nkundira umuryango nk'uko ukunda umuryango wawe'. Yabwiye Prince Kid ko 'kuva uyu munsi kugeza ku mpera y'Isi ngusezeranije kubana nawe'. Ati "Ndagukunda cyane."

Umwanya wa Prince Kid! Uyu mugabo yafashwe n'ikiniga, kuvuga biranga mu gihe cy'umunota urenga, amarira azenga mu maso bimusaba kubanza gutuza.

Ijambo rye yarikubiye mu kumvikanisha ibihe yanyuranyemo na Miss Iradukunda Elsa kugeza ku bihe bya vuba bari gucanamo ndetse n'amasezerano amufitiye.

Mu ijwi rituje cyane, Prince Kid yabwiye Miss Elsa ko 'sinari mfite icyizere cyo kuzakubona gutya'.

Uyu mugabo yagiye afata umwanya wo gutuza ubundi akishakamo imbaraga zimukomeza. Yabwiye Miss Elsa ati "Ndagukunda, ndagukunda, kandi nzagukunda".

Yabwiye Miss Elsa 'sinagukunze, kubera ko wankunze, nagukunze kubera ko ngomba kugukunda.'

Prince Kid yemereye Miss Elsa kuzamubera umufasha, "kuko kuba umugabo nabihawe na Nyagasani"

Kid yavuze ko adafite gushidikanya muri we ko 'unkunda', abwira Miss Elsa 'ariko njye nkukunda kurushaho'.

Yabwiye Miss Elsa ko amukunda cyane, kandi yishimira uburyo 'ukunda umuryango wanjye'. Yavuze ko afite icyizere cy'uko bazagira umuryango mwiza 'nk'uko twabyifuje'.

Kid yabwiye Elsa ko urugendo bagendanye arufata nk'ideni ku buryo atazigera yoroherwa no kuryishyura. Ati "Ariko nzarwana naryo kugeza ku mpera y'ubuzima bwanjye'.

Ati "Ndagukunda. Abanjye baragukunda. Kandi tuzagukundira umuryango. Kuko tuzi ko ari cyo kintu cy'agaciro ugira mu buzima bwawe."

Yisunze Bibiliya yavuze ko ntacyo yarenzaho kirenze urukundo Imana yabahaye. Yizeje Miss Elsa kuzamukunda, kumwubaha no kumukundwakaza.

Yabwiye umugore we ko 'abana Imana izaduha tuzabakira'. Kid yanabwiye Elsa ko azamukunda uko bucyeye n'uko bwije, kandi azajya arushaho. Ati "Urakoze."

Elsa yabwiye Kid ko yiteguye kubana nawe mu bihe byiza n'ibibi 'n'ubwo Isi yose yakuvaho'
 

Elsa yabwiye Kid yanyuzwe n'urukundo yamuhaye, kandi yiteguye kurusigasira


 

Miss Elsa yabwiye Prince Kid ko yiteguye kumushimisha n'ubwo byamusaba kurebana nawe umupira cyangwa se filime 

Kid yabwiye Miss Elsa 'sinagukunze, kubera ko wankunze, nagukunze kubera ko ngomba ku gukunda'


Kid yabwiye Elsa ko urugendo bagendanye arufata nk'ideni, kandi bizamugora kuryishyura


Prince Kid yabwiye Miss Elsa ko yishimira uburyo 'ukunda umuryango wanjye'







KANDA HANO UREBE INCAMAKE Y'UBUKWE BWA PRINCE KID NA MISS ELSA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133923/igisobanuro-cyurukundo-rwageragejwe-ijambo-ku-rindi-ku-masezerano-prince-kid-na-miss-elsa--133923.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)