No title

webrwanda
0

Iki gitaramo "Tujyane Mwami Live Concert" cyaratumiwemo abahanzi bubashywe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari bo James na Daniella, True Promises Ministry, Danny Mutabazi na Musinga Joe usingiza Imana mu njyana Gakondo. Cyayobowe n'aba MC b'abahanga muri Gospel aribo Tracy Agasaro wa Kc2 Tv na Isaa Noel wa Isango Tv.

Ukigera muri Dove Hotel utungurwa n'uburyo iyi Hotel yarimbishijwe mu buryo bukomeye kandi buteye amabengeza. Buri Table, iriho ururabo, amazi yo kunywa, n'ibindi. Hateguwe kandi amafunguo y'ubwoko butandukaye n'ibyo kunywa by'amoko yose yaba umutobe, ikawa, amata n'ibindi. Ni ubwa mbere bibayeho mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Ni igitaramo kiryoheye ijisho ariko kandi kiranahenze kukibonekamo kuko kwinjira ari 30,000Frw ku muntu umwe, 40,000 Frw kuri 'Couple', na 15,000Frw ku munyeshuri. Ibi bikigira igitaramo cya kabiri gihenze mu mateka ya Gospel mu Rwanda nyama y'icyo Aline Gahongayire yakoze kuwa 30/10/2022 aho kwinjira byari 100,000 Frw, 150,000 Frw kuri Couple na 50,000 Frw muri VIP.

"Tujyane Mwami Live Concert" ifite umwihariko!!!

Umwihariko w'iki gitaramo cyiswe "Tujyane Mwami" ni uko kizajya kiba buri gihembwe ndetse abacyitabiriye bose bakaramya Imana ndetse bakayihimbaza barimo gusangira amafunguro y'ubwoko butandukanye. Ni ibintu bitamenyerewe mu Rwanda, ariko ababashije kwitabira ku nshuro ya mbere y'iki gitaramo banyuzwe n'imitegurire yacyo yo ku rwego rwo hejuru.

Iki gitaramo kitabiriwe n'abarimo ibyamamare mu muziki nyarwanda nka Munyanshoza Dieudonne uzwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Aline Gahongayire umaze imyaka 23 mu muziki wa Gospel, Nice Ndatabaye ufite igitaramo kuri uyu Gatanu 

True Promises nibo babanje kuri stage, bajyana abitabiriye mu Mwuka wo kuramya Imana no kuyitambira byimbitse. Bakurikirwa na Danny Muabazi [Umutangabuhamya] wageze kuri stage ahagana saa moya n'iminota 20. Mutabazi yishimiwe mu ndirmbo ze zitandukanye, biba akarushako muri "Binkoze ku mutima" na "Calvary" yamwijije mu muziki.

"Imana ibabohore, Imana ibambike imbaraga, Imana ibakize indwara" Niyo magambo Danny Mutabazi yavuze ubwo yavaga kuri stage. Yahise akurikirwa na Tracy na Issa nabo bakira umuyobozi wa Kompanyi yateguye iki gitaramo. 

Umuyobozi wa K Square yateguye iki gitaramo, Bwana Kabiru Amit, yavuze ko bagamije guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ati "Turabakiriye muri edition ya mbere ya Tujyane Mwami Live Concert, reka twishimire urukundo rw'Imana".

Saa mbiri zuzuye hakurikiyeho umwanya w'ijambo ry'Imana wayobowe na Pastor Emmanuel Gberekpee ukorera umurimo w'Imana muri Zion Temple Gatenga. 


Tracy na Issa nibo bayoboye iki gitaramo, nta rungu ku bitabiriye "Tujyane Mwami"

Saa mbiri na 35 hakurikiyeho umwanya wo gusangira amafunguro, aho buri umwe yafatanya ibyo amahitamo ye amwerekejeho. Hagati aho abari muri Dove Hotel babifashijwemo na Dj Spin, bari barimo kumva indirimbo z'abaramyi batandukanye nka Gaby Kamanzi.


True Promises Ministry bafunguye iki gitaramo kibaye ku nshuro ya mbere

ANDI MAFOTO Y'UKO TUJYANE MWAMI LIVE CONCERT IRI KUGENDA


Bayobowe na True Promises, abitabiriye iki gitaramo batambiye Imana mu buryo bukomeye


Tracy Agasaro yari araberewe cyane mu ikanzu y'umutuku, yashimye Imana yamuhaye umugabo yise Gogari


Tracy na Issa Noel bizihiye benshi bitewe n'uburyo bari guhuza cyane


Abasore n'inkumi bakiriye abitabiriye "Tujyane Mwami Live Concert"


Ubwo abantu binjiraga mu gitaramo "Tujyane Mwami Live Concert"


Abakozi ba Noneho.com basuzumaga itike y'umuntu mbere y'uko yinjira ndetse bakanazigurisha abatari bakaziguze


Umunyamakuru wa InyaRwanda akaba n'umuhanzikazi, Racheal Muramira, ni umwe mu bari bagize itsinda rigari rya Noneho.com ryagurishaga amatike mu buryo bw'ikoranabuhanga


Ahagana saa kumi n'amanywa ni bwo abantu bari batangjye kwinjira muri Dove Hotel



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134731/live-birashyushye-mu-gitaramo-tujyane-mwami-live-concert-kiri-kubera-kuri-dove-hotel-amafo-134731.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)