Ikipe y'u Rwanda y'umukino wa Volleyball mu bagabo yageze i Kigali itahanye umwanya wa 6 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu bagabo ya Volleyball  yaraye igeze i Kigali aho yari ivuye mu gihugu cya Misiri mu mikino y'igikombe cya Afurika aho yasoreje ku mwanya wa gatandatu mu makipe 15 yari yitabiriye iri rushanwa.

Ahagana ku isaha ya saa Munani z'amanywa zo ku wa Gatanu, tariki 15 Nzeri 2023, ni bwo ikipe y'igihuhu yari isesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe.

Ni itsinda ryahageze rigizwe n'abantu 24 barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n'abanyamakuru bari bagiye mu Misiri ahakiniwe imikino y'igikombe cya Afurika mu bagabo.

Iri tsinda rigari ryakiriwe n'inshuti n'abavandimwe bitwaje indabo mu kubashimira uburyo bitwaye muri iki gikombe cyatangiye guhera tariki ya 1 kugeza kuya 13 Nzeri 2023.

Ikipe y'igihugu yakinnye imikino irindwi yose hamwe, itsinda imikino ine narwo rutsindwa imikino itatu.

Umukino wa nyuma u Rwanda rwakinnye wari uwaruhuje na Tunisia hahatanirwa umwanya wa gatanu, ruwutsindwa ku mamaseti 3-0.

Amakipe u Rwanda rwatsinze ni Senegal, Tanzania, Chad ndetse na Gambia, rwatsinzwe na Algeria, Morocco na Tunisia.

Muri iki gikombe cya Afurika cyari cyitabiriwe n'amakipe 15, dore uko amakipe yakurikiranye:

1. Misiri
2. Algeria
3. Libya
4. Cameroun
5. Tunisia
6. Rwanda
7. Chad
8. Maroc
9. Kenya
10. Ghana
11. Sénégal
12. Gambia
13. Tanzania
14. Burundi
15. Mali

The post Ikipe y'u Rwanda y'umukino wa Volleyball mu bagabo yageze i Kigali itahanye umwanya wa 6 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikipe-yu-rwanda-yumukino-wa-volleyball-mu-bagabo-yageze-i-kigali-itahanye-umwanya-wa-6/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yu-rwanda-yumukino-wa-volleyball-mu-bagabo-yageze-i-kigali-itahanye-umwanya-wa-6

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)