Ikote ntirihinduka! Ibintu 6 byaranze urubanz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byavuzwe ko Obama yakunze kuba ahuze cyane akabura umwanya wo kujya mu batayeri. Ni byo bishobora gukekwa kuri Prince Kid ku ikote yakunze kwambara mu rubanza, yaryambaye yagiye mu murenge asezerana na Elsa ndetse usubije amaso inyuma uribona mu mafoto y'igihe hari hagiye gutangizwa Miss Rwanda ya 2021.

Bimwe mu bidasanzwe bitazibagirana byaranze urubanza rwa Prince Kid

1. Urubanza rwabaye ruhindura isura humvikana ihangana ririmo intonganya

Umushinjacyaha yageze hagati umutwe urashyuha kubera ko harimo havugwa ingingo zo ku majwi byavugwaga ko yahinduwe 'edited'. Mu rubanza rwo ku itariki 15 Nyakanga 2023 ariya majwi yateje impaka basubika urubanza noneho rusubukurwa tariki 15 Nzeri 2023 saa tatu za mu gitondo. 

Me Emelyne Nyembo yaciye mu ijambo umushinjacyaha warimo ababwira 'uruhande rwa Prince Kid' ko bari guta umwanya bakagaruka ku ngingo zavuzweho cyane. Me Emelyne Nyembo ati: 'Hano ndi mu kazi ntabwo naje guta umwanya'. 

Aha rero abari bakurikiye urubanza bahise babona ko ibintu bifashe intera. Perezida w'inteko iburanisha yasabye impande zombi kubahana dore ko byari bigiye gufata intera hatangiye intonganya kugeza ubwo bacanaga mu ijambo.

2. Urubanza rwakurikiwe n'abantu benshi salle iruzura

Urubanza rwa Prince Kid rwari rutegerejwe na benshi. Ni byo koko yaba abakurikira imyidagaduro, inshuti, umuryango ku ruhande rwa Prince Kid na Elsa babaye umuryango umwe, bari bashyigikiwe. Itangazamakuru ryari ryuzuye muri salle ku buryo intebe zagennwe zashize bamwe bahagarara hanze, mu madirishya, abandi bakurikira urubanza bari hanze.

3. Telefoni ya iPhone 14 yafashe amajwi itarajya ku isoko

Urubanza rwa Prince Kid rwenda gupfundikirwa yazamuye ukuboko. Uyoboye inteko iburanisha yamuhaye umwanya, arangije yerekana inyandiko y'uruganda rwa Apple rukora ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo iPhone, MacBook n'ibindi. 

Yagize ati: 'Ese ko amajwi yafashwe ku itariki 16 Mata 2022 kandi iriya telefoni uruganda rwarashyize hanze itangazo riyicuruza ku itariki 07 Nzeri 2022 ubwo amajwi yafashwe na telefoni itaragera ku isoko?'. 

Iyi telefoni urebye yageze ku isoko ku itariki 16 Nzeri 2022 ni bwo abari hafi y'amaduka 'Stores' ya biriya bikoresho batangiye kuzigura. iPhone 14 Plus yagiye ku isoko ku itariki 07 Ukwakira 2022. Bivuze ko yageze mu Rwanda haciyemo iminsi. Iki kimenyetso rero cy'amajwi cyaba kirimo imitego mitindi ishaka kubambisha Prince Kid.

4. Amajwi yarakataguwe

Ubushinjacyaha bwavuze ko amajwi yasuzumwe n'inzobere mu bijyanye n'amajwi ariko asuzumirwa mu kigo cy'igihugu gishinzwe ibimenyetso bya gihanga no gukora ubushakashatsi kitwa Rwanda Forensic Institute bitangiwe uburenganzira n'Umushinjacyaha Mukuru nk'uko amategeko abiteganya. 

Byavuzwe ko ariya majwi afite iminota irenga 30 ariko bagiye bakuramo iminota bifuza. Ikindi banagarutse ku kuba yarafashwe bitemewe kuko batari mu ruhame ahubwo ari Prince Kid warimo uganira n'umutangabuhamya. Yavuze ko amajwi bakuyemo ibyo bashaka bongeramo ibindi bagamije kugera ku ntego ubushinjacyaha bwifuza. Ariko Ubushinjyacyaha bwagaragaje ko butahinduye ariya majwi.

5. Prince Kid yagize ikiniga ashyira ubuzima bwe mu biganza by'abacamanza

Prince Kid yabajije Ubushinjacyaha uwo buri gusabira ubutabera kandi n'umutangabuhamya bavuga we ubwe yaranditse ibaruwa ishinjura Prince Kid. Ati: 'Ese mu by'ukuri uwo musabira ubutabera ni nde? Uwo muvuga yiyandikiye abahinyuza ko atakorewe ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. None rero njyewe narihebye ubuzima bwenjye mbushyize mu biganza by'abacamanza. Ba nyakubahwa muzandenganure kuko ndabona nta butabera ntegereje!'. 

Hano Prince Kid ntabwo yari azi ko Ubushinjacyaha buhora bushaka ibimenyetso bishinja noneho ushinjwa agashaka ibimenyetso bimugira umwere. Abacamanza bagaca urubanza batabogamye kuko bagendera ku bimenyetso.

6. Ikote yambaye batangaza amabwiriza agenga Miss Rwanda mu 2021 ni ryo amaze igihe aserukana bitewe no kubura umwanya kubera urubanza rwamubanye akasongoyihwa. Urebye ubwo yitabaga aje kuburana mu bujurire ni ryo yari yambaye. 

Ubwo yajyaga mu murenge ni ryo yari yambaye. N'ejo kuwa Gatanu mu rukiko ni ryo yaserutse yambaye. Muribuka ko Perezida Barack Obama yamaze imyaka 8 yambara ikote rimwe kubera kubura umwanya wo kujya mu batayeri.

Mu murenge yari yambaye iri kote



Ku itariki 02 Werurwe 2023 yari mu murenge yasezeranye



Iri kote ni iryo mu bihe bya Miss Rwanda


Ku itariki 30 Kamena 2023 ni ryo kote yari yambaye yitaba urukiko rukuru ku bujurire


Kuri uyu wa Gatanu nabwo yari yambaye iri kote


Prince Kid amaze igihe yambara yambara iri kote "kositimu'


Prince Kid mu mudoka atwaye umugore we Miss Iradukunda Elsa

REBA AMAFOTO: NGABO SERGE

REBA IKIGANIRO: DOX VISUAL




Barack Obama yamaze imyaka 8 yambara ikote rimwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134435/ikote-ntirihinduka-ibintu-6-byaranze-urubanza-rwa-prince-kid-134435.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)