Impaka zikomeje kwiyongera ku mwanzuro wamas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwari umushyushyarugamba yavuze ko 'bongerewe igihe' kirenze ku cyo bari bateganyirijwe. Saa yine z'ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, buri wese yavuye mu byicaro bye, ajya ahategerwa imodoka na moto arataha, abandi bazanye imodoka z'abo binjira umuhanda basubira mu ngo!

Mu masaha yakurikiyeho, umunyamakuru ubimazemo igihe kinini, Bayingana David yanditse kuri konti ye ya Twitter ubutumwa bwahekereranyijwe muri iyi weekend'.

Yanditse ubutumwa bugaragaza ko yatunguwe no kuba inzego zishinzwe umutekano zarabasanze aho bari bakabasaba gutaha kuko isaha zo gutaha zageze. 

Bayingana yanditse agira ati 'Uzi ko duhagurutswa Saa Saba batubwira ngo dutahe nk'aho batwubakiye. Sinari nzi ko ku myaka yanjye bantegeka gutaha. Kuva nava aho navuye.'

Bayingana yasabye Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) guca inkoni izamba. Ati 'RDB nta mugabo udakosa, gusa uwanyawe yisubiraho. U Rwanda rwacu ruri 'Open' murufungure dufunguke.'

Richard Kwizera yabiteyemo urwenya asubiza Bayingana agira ati 'Taha mwana. Twe twaramenyereye.' Nkuranga Alphonse uherutse kwegura mu buyobozi bw'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare, we yasubije Bayingana agira ati 'Ugomba gucungana n'inkoko zitaha ntizigutange mu rugo, ubundi ukongera ukazindukana na zo bazirekuye.'

Hari bamwe bavuga ko umwanzuro wafashwe na Guverinoma y'u Rwanda wafashwe n'ibindi bihugu byinshi bo mu Burayi, aho mu minsi isanzwe ibikorwa bifunga Saa Saba z'ijoro, hanyuma mu gihe cya Weekend ibikorwa bigafungwa Saa Munani z'ijoro.

Ariko ngo mu bihugu by'ibituranyi nko mu Mujyi wa Nairobi no mu Mujyi wa Kampala barakesha.

Dj Phil Peter wa Isibo Tv uherutse gukorera ibitaramo ku Mugabane w'u Burayi, yavuze ko ibivugwa atari ukuri 'kuko nahakoreye ibitaramo (I Burayi) kandi twatahaga izuba riva."

Gasana Valens we avuga ko ashima icyemezo cyafashwe, agasaba iyubahirizwa mu ishyirwa mu bikorwa ry'iri tegeko.

Ati 'Ahubwo bashyiremo imbaraga nyishi mu gukurikiza itegeko. Namwe mutabyumva musobanurirwe neza kandi mugerageze mubyumve ko ejo heza h'Igihugu n'imbaraga zacu. Rubyiruko twirinde ubusinzi no kwaya.'

Kuki Guverinoma yafashe uyu mwanzuro?

Umwanzuro wa kabiri mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 1 Kanama 2023, uvuga ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby'ingenzi bizajya bifunga saa saba z'ijoro (01:00AM) mu minsi y'imibyizi, ivuga kandi ko mu mpera z'icyumweru, ibikorwa by'imyidagaduro bizajya bifunga saa munani z'ijoro (02:00AM).

Bivuze ko ibitaramo bizajya bifunga Saa Saba z'ijoro mu minsi y'imibyizi naho mu minsi ya 'Weekend' bifunge Saa Munani z'ijoro.

Uyu mwanzuro wa kabiri ugira uti 'Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n'imikorere y'ibikorwa by'imyidagaduro mu masaha y'ijoro, no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w'Abaturarwanda, guhera ku itariki ya 01 Nzeri, 2023 ibikorwa na serivisi byose bitari iby'ingenzi bizajya bifunga saa saba z'ijoro (01:00 A.M) mu minsi y'imibyizi, naho mu mpera z'icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa munani z'ijoro (02:00 A.M).'

Bavuze ko ibikorwa byose, byaba iby'ubucuruzi cyangwa iby'imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y'ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku mabwiriza azatangwa n'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

RDB ivuga ko kutubahiriza aya mabwiriza, bivamo ibihano hakurikijwe itegeko ryo ku wa 19/05/2014, rigena imitunganyirize y'ubukerarugendo mu Rwanda. Â 

Bruce Intore usanzwe utegura ibitaramo binyuze muri Intore Entertainment, aherutse kubwira InyaRwanda ko icyemezo cyafashwe na Guverinoma, ari icyo kwishimira bitandukanye n'uko mu minsi ishize byaga bifungwa saa tatu z'ijoro (21:00').

Yavuze ati 'Ni ibyo kwishimira biraruta amabwiriza yari yasohotse mu minsi ishize ko ibitaramo byajya bifunga saa 9 z'ijoro aho byari kujya bigorana kuko ibitaramo byinshi nibwo biba bitangiye.'

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana aherutse kubwira RBA ko umwanzuro wo gufungura ibi bikorwa wafashwe hashingiwe mu rwego rwo kurwanya ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko, byari bimaze kwigaragaza muri iki gihe.

Ati 'Ni inshingano za Leta kurinda umudendezo w'abaturage ndetse n'ubuzima bwabo […] icyo twita ibikorwa bitari iby'ingenzi ni ibikorwa iyo biramutse bihagaze bitabangamira ubuzima bw'abaturage.'

Yavuze ko amasaha yashyizweho atabaganye kuko 'n'ubundi muri ayo masaha ibyinshi muri ibyo bikorwa biba byafunze uretse ibikorwa bimwe na bimwe biteza umutekano muke, aho usanga utubari dufungura kugeza mu masaha ya mugitondo ugasanga uhura n'abantu basinze mu masaha ya mu gitondo, bagenda bagwirirana ku buryo ubona atari ngombwa ko ibyo bintu byakomeza.'

Minisitiri Musabyimana yakomeje avuga ko 'N'ubundi muri ariya masaha kugira ngo usange ahantu hafunguye, abantu bateranye bari gukora ibintu bifitiye akamaro abaturage, ni hakeya usanga birimo gukorwa muri ayo masaha.'

Yanavuze ko iki cyemezo cyafashwe muri gahunda ya Minisiteri y'Ubuzima mu bukangurambagaje bugamije gushishikariza abantu kunywa inzoga nke (TunyweLess), avuga hagamijwe 'kurinda umutekano n'ubuzima by'Abanyarwanda mu buryo burushijeho.'

Mu nyandiko yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yakanguriye abantu kutijandika mu kunywa inzoga/ibisindisha.

Muri iyi nyandiko, Umufasha w'Umukuru w'Igihugu, yavuze ko nta muntu ukwiye gutwarwa n'uburyo inzoga zamamazwamo ngo aziyoboke

Yavuze ati 'Amatangazo yamamaza afite amashusho meza yerekana abantu beza, bafite ubuzima bwiza bagaragara neza cyane bari mu bihe byabo bihebuje buri wese yakwifuza bitewe nuko bafite ikirahure cy'ibisembuye mu ntoki zabo."

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kunywa inzoga ari ikibazo rusange hirya no hino ku Isi, asaba Abanyarwanda guhitamo igikwiye.

Ati "Yego! Kunywa birenze urugero bishobora kuba byeze hose ku isi, ni ikibazo kirimo kugenda gikura, ari ko se kuki tutahitamo ibinyuranye n'ibyo? Wikora ikosa: kubatwa ni icyorezo, kandi abarwayi bakwiriye kurwazwa bagakira. Ariko na none ntibikuraho kubazwa uruhare rwabo: kumenya ikibazo cyabo no gukurikiza ibyo umuti ukenewe ubasaba."

Aba-Dj batangiye gutaka ibihombo

Bamwe mu bantu bakunze gusohokera mu tubyiniro bakubwira ko amasaha meza abanya-Kigali basohokeraho ari Saa Munani z'ijoro! Mbese bagiye gucyesha.

Ibi ni nako bimeze ku ba Dj benshi kuko bazwiho gukora ijoro bagasinzira ku manywa.

Si rimwe si kabiri wagiye mu kabari, ugasanga DJ atangiye gucuranga mu masaha akuze- Ibi ni nako bigenda ku bahanzi benshi baririmbira mu kabari, kuko usanga baririmba mu masaha y'urukerera kuko ari bwo abantu benshi baba bamaze kugera mu kabyiniro.

Mc Nario yifashishije konti ye ya Instagram yavuze ko umwanzuro wafashwe na Guverinoma wagize ingaruka zirimo kugabanywa kw'abakozi no gukwata umushahara ku bakozi.

Yibajije uko abakoraga ijoro babayeho muri iki gihe, uko abashinze utubari bazishyura inguzanyo bafashe n'ibindi.

Nario yagaragaje ko amakuru afite yemeza ko bamwe batangiye gusohokera 'mu bihugu duturanye, u Burundi, Uganda, Kenya bakagaruka ku wa Mbere'. Ati 'Iki ni igihombo kumyinjirije y'Igihugu cyacu.'

Nka Dj, yasabye ko bakongerwaho igihe ati 'Mutwongeze amasaha. Tubisabye mu mutima mwiza muterebere kure aka niko kazi kadutunze konyine n'imiryango yacu.'

Ishimwe Khalifa usanzwe ukora akazi ko kwakira abantu mu kabari, yavuze ko kuva uyu mwanzuro wafatwa 'natahanaga 15000Frw ariko ubu barampagaritse'.

Fabrice we yavuze ko yemeranya n'ibyo Leta yakoze. Ati "Ubundi se ziriya saha ko ari izo kuryama abantu baba bagikora iki? Leta yarakoze rwose urubyiruko rwari rukabije.'

Uwamahoro we agaragaza ko umwanzuro wafashwe wari ukenewe, kuko bimaze kugaragara ko urubyiruko rura amajoro mu tubari 'mbese mu Rwanda ntukimenya iminsi y'imibyizi na 'weekend'.

Akomeza ati 'Ibyo bihugu bindi bavuga byo hanze bajya kwishimisha bavuye mu kazi si nkatwe mu Rwanda tubyukira mu mayoga bukarinda bwira. Uruhande rumwe bagize neza.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Boniface Rutikanga ku wa 4 Nzeri 2023 yabwiye The New Times ko abantu 161 bafite ibikorwa by'ubucuruzi bafashwe barenze ku mabwiriza asaba ko bagomba kuba bafunze saa munani z'ijoro mu mpera za 'weekend'.

Yavuze ko 74 ari ibikorwa byo mu Karere ka Kicukiro birimo nk'utubari, Supermarket, 'Guest House', utubyiniro, Liquor Store n'ibindi. Avuga ko 83 ari ibikorwa byo muri Gasabo n'utubari tubiri two mu Karere ka Gicumbi.

Inkuru bifitanye isano: IcyoAbahanzi n'abategura ibitaramo bavuga ku masaha ntarengwa yashyizweho n'Inama y'Abaminisitiri






Ku wa 9 Nzeri 2023, The Messengers Singers bahagaritse igitaramo cy'abo Saa  Yine z'ijoro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134278/impaka-zikomeje-kwiyongera-ku-mwanzuro-wamasaha-yo-gufunga-ibikorwa-byimyidagaduro-134278.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)