Impamvu B Threy na Keza bakoze ubukwe batag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Werurwe ni bwo B-Threy yarongoye mu bukwe bwabaye mu ibanga rikomye  ariko nk'undi muhanzi wese buramenyekana nubwo gufata amashusho bitari byemewe.

Ubukwe bwabo bwabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events, bwitabirwa n'abahanzi batandukanye barimo na Cyusa Ibrahim waburirimbyemo.

B Threy na Keza ntibagiye mu Murenge?

Byari ibirori bibereye ijisho ku babashije kuhagera ariko nanone biba ibirori by'igice kubakurikiza amategeko y'Urushako.

B Threy na Keza bakoze ubukwe bataragiye gusezerana mu Murenge (Imbere y'Amategeko ) ku mpamvu z'uko Keza atari yujuje imyaka y'ubukure Leta y' u Rwanda yemereraho umugore n'umugabo gusezerana.

Indi mpamvu yateye uku kutajya mu Murenge, ni uko B Threy yari yarateye inda Keza, wari ufite imyaka 20 ariko gusezerana byo bitemewe kuko amategeko agena imyaka 21 y'ubukure.

Gusa nubwo bimeze gutyo aba bombi bahagaze ku ijambo ndetse berekana ko urukundo rwabo ari igitabo kizahora gisomwa, aho  kuri ubu rwanabyaye imbuto cyane ko yashibutsemo umwana baherutse kwibaruka.

Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B-Threy yizihizaga isabukuru y'amavuko, Keza Nailla yamubwiye amagambo agaragaza urukundo bafitanye.

Yagize ati "Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n'ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye [...] isabukuru nziza rukundo rwaniye.Ndagukunda cyane."

B-Threy nawe yahise amusubiza ati "Nanjye ndagukunda."

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo hagiye hanze integuza y'ubukwe bwabo.

B-Threy yigeze kuvuga ko yiyumvisemo impano akiri muto, yaririmba nyirakuru akamubwira ko ari byiza.

Yakomeje guterwa imbaraga na babyara be ndetse ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri mu 2008, yakoranye indirimbo ye ya mbere n'abasore biganaga bayihuriramo ari batanu.


Uretse kujya mu Murenge, B Threy izindi nzira zose yarazikurikije


B Threy na Keza ku munsi w'ubukwe bwabo


B Threy ubwo yambikaga impeta Keza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134037/impamvu-b-threy-na-keza-bakoze-ubukwe-batagiye-mu-murenge-134037.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)