Impinduka zitunguranye mu gitaramo cya The Be... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro InyaRwanda.com imaze kugirana n'ubuyobozi bwa Now Now Company Ltd bwavuze ko iki gitaramo 'cyimuwe bitewe n'ubwinshi bw'abantu ndetse n'uburyo bari kugura amatike cyane.'

Messe Des Officiers ni mu mujyi rwagati ndetse hakaba hagutse cyane ndetse ku buryo abazitabira igitaramo bazabasha kwishima ndetse bisanzuye.

Umunsi ni umwe gusa ubura kugira ngo The Ben akorere  igitaramo i Bujumbura aho kuri uyu wa Gatandatu azahura n'abakunzi be asabane nabo(Meet and Greet) ku itike ya  Milliyoni 10, Miliyoni 2 n'ibihumbi 100  b'Amafaranga y'u Burundi.

Nyuma yo gusabana n'abakunzi be The Ben azataramira mu gitaramo kizaba tariki 01 ahitwa Messe Des Officiers aho kwinjira ari ibihumbi 10, ibihumbi 50 na Miliyoni ebyiri amafaranga akoreshwa mu Burundi.

The Ben ubu yamaze kugera mu gihugu cy'i Burundi aho yakiriwe nk'umwami ndetse agaragarizwa urukundo rudasanzwe.


The Ben azataramira kuri Messe Des Officiers 


Ikiganiro n'itangazamakuru kiraba uyu munsi ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023


Ubwo The Ben yageraga i Burundi yakiriwe nka Perezida


Abantu bari benshi  baje kumwakira 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134888/impinduka-zitunguranye-mu-gitaramo-cya-the-ben-i-bujumbura-134888.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)