1.   Will Smith
Umwe mu bakinnyi bamamaye ku Isi, Will Smith, yatangiye guhembwa amafaranga menshi nyuma yo kwamamara muri filime 'Bright' yakinwe muri 2017 iyobowe na  David Ayer, yandikwa na Max Landis nk'uko Holliwood Repoter ibitangaza.
Kugira ngo yinjire muri filime zicishwa kuri Netflix, yishyuwe agera kuri miliyoni 27 z'amadorari. Nyuma yuko yemeye gukina yahawe umushahara ungana na miliyoni 35 z'amadorari, amafaranga ahabwa bacye mu bakinnyi.
     2.   Mark Wahlberg
Ikinyamakuru Variety gitangaza ko kuba yarabaye uwa mbere mu bakinnyi bishyurwa menshi mu mwaka wa 2017, na byo byazamuye izina rye kuko yabarirwaga miliyoni 68 z'amadorari.
Binyuze muri filime 'Spenser Confidential', yamamaye biruseho ndetse atuma hinjizwa menshi, aba umwe mu byamamare. Ku mpera y'iyi filime yishyuwe miliyoni 30 z'amadorari ndetse yinjiriza menshi Netflix.
      3.   Ryan Gosling
Nyuma y'uko yamamaye muri filime ya 'Barbie' yabaye nk'ufashe akaruhuko, yongeye kugaruka muri 2022 muri filime yacaga kuri Netflix ya 'The Gray Man' yayobowe na Russo Brothers.
Ryan Gosling yishyuwe miliyoni 20 z'amadorari ku bwo kuyikina neza, kimwe na Chris Evans wahawe miliyoni 20 z'amadorari kubera yagaragayemo.
   4.Chris Hemsworth
Umukinnyi ukomoka muri Australia, Chris Hemsworth, yamamaye muri filime z'abanyamerika nyuma yo kugaragara muri filime zitunganywa na Marvel Studio. Kwigaragaza neza byamubashishije kuba umwe mu bakinnyi bahembwa menshi banagafashe.
   5.Ryan Reynolds
Ryan Reynolds yakinnye neza muri filime ya 'Red Notice', filime yari yiganjemo imirwano, akinana n'abarimo Dwayne Johnson uzwi nka 'The Rock' ndetse n'umuhanzi 'Ed Sheeran'. Nyuma yo kuba umwe mu bakinnyi bakina neza, yatangiye kwakira miliyoni zigera kuri 27 z'amadorari.
     6.Dwayne Johnson
Dwayne Johnson ni umwe mu byamamare muri sinema bahembwa menshi ku Isi. The Rock yinjiza arenga miliyoni 800 z'amadorari ku mwaka, ndetse uburyo akinamo butanga icyizere ko atazahagarara gukurura benshi no kongera inyungu iva mu mwuga we.
Yakira agera kuri miliyoni 20 z'amadorari nk'umwe mu bakinnyi bahembwa menshi, kandi bitangazwa ko bimwe byagendeweho yamamara birimo n'uburyo agaragara ku mubiri we.
   7.Sandra Bullock
Sandra Bullock yatsindiye ibihembo birimo Academy Award. Ikinyamakuru The things cyatangaje ko filime yakinwe n'uyu mugore yitwa 'Bird Box' yongereye abafana bakurikira Netflix (subcribers), barenga miliyoni 45 mu minsi 7 nyuma yo kuyishyira kuri Netflix, bimuhindura icyamamare.
Akinjizwa muri izi filime zinyuzwaho, yahembwaga miliyoni 17.5 z'amadorari, nyuma zirikuba kubera kwaguka.
   8.Milie Bobby Brown
Yatangiye gukina muri filime zinyuzwa kuri Netflix ari umwana muto cyane. Yaje guhinduka umwe mu bahembwa akayabo nyuma yo kwigaragaza muri filime 'Stranger Things'. Imiryango ye yafungutse ubwo yakinaga iyitwa 'Enola Holmes', atangira guhembwa miliyoni 10 z'amadorari.
    9.Gal Gadot
Uretse kuba Gal ari umukinnyi, inyungu ye ayikomora mu bikorwa byinshi birimo no gutunganya filime. Flick On Click itangaza ko gukina muri 'Red Notice' byatumye ahembwa nk'ayo bahemba abarimo The Rock.
Gusa bivugwa ko yakira menshi akura mu gukina no gutunganya filime. Kuba umunyamurava no gukora byinshi, biri mu byatumye aboneka mu bahembwa menshi.
  10.Leonard DiCaprio
Ni umwe mu bakinnyi bakize ku Isi kandi bahembwa menshi binyuze muri filime zinyuzwa kuri Netflix aba yakinnyemo. Indie Wire itangaza ko yishyuwe miliyoni 30 z'amadorari ku bwo kugaragara muri filime zinyuzwa kuri uru rubuga, agaragara akina kinyamwuga.
Bivugwa ko izina amaze kugira ridahwanye n'amafaranga ahembwa, mu gihe ari mu bahembwa menshi ukurikije abo bakorana.