Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe abakuru b'ibihugu bahuraga na bagenzi babo ndetse n'abashoramari batandukanye nyuma y'Inteko rusange ya 78 y'umuryango w'abibumbye, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yafashe indi nzira, ahura n'abantu bazwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Charles Onana, n'abayoboke b'umutwe w'iterabwoba wa RNC ugamije ku rwanya Leta y'u Rwanda nka Eugene Gasana na Charles Kambanda.

Charles Onana azwiho kuba yarahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi no guteza imbere imvugo ya FDLR, ikunze gushinja Abatutsi kwikorera Jenoside.

Iyi nama na Perezida Tshisekedi iteye impungenge zikomeye kuko ivuguruza ibyo yari yaratangaje ko agiye kurwanya amagambo abiba urwango.

Muri Mata 2023, Perezida Tshisekedi yasezeranyije byimazeyo kurandura burundu abamamaza imvugo y'urwango mu gihugu cye. Iyi mihigo yagize ibyiringiro byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku nzangano n'ivangura. Icyakora, inama aherutse kugirana na Charles Onana igaragaza ko ibyo yavugaga byari amagambo gusa.

Charles Onana, yagiye ashyigikira byimazeyo guhakana Jenoside yo mu Rwanda yakorewe Abatutsi. Yakoresheje imbuga zitandukanye avuga ko abatutsi aribo nyirabayazana wa Jenoside yabakorewe.

Inama ya Perezida Tshisekedi na Onana ntabwo yabaye kuburyo bw'impanuka kuko Leta ya Kongo iri ku mukoresha mu kibazo cya politiki.
Kuba Justin Bitakwira wahoze ari Minisitiri w'iterambere ry'icyaro akaba n'umufatanyabikorwa wa hafi wa Perezida Tshisekedi, ashinzwe gutegura ibyo kumwamamaza, igihe yatumizwaga n'ubutabera ngo asobanure ku mvugo ye y'urwango, nta soni yakoresheje igitabo cya Onana yiregura.

Inama yahuje Perezida Tshisekedi na Charles Onana iteye impungenge kandi irashyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside ku mitwe yitwara gisirikari nka wazalendo n'imitwe y'intagondwa nka FDLR, ishyigikira imvugo z'urwango. Irashishikariza iyo mitwe gukomeza amacakubiri

Twabibutsa ko Justin Bitakwira yahaniwe ibihano mpuzamahanga, harimo n'ibihano byashyizweho n'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi, kubera ko yashishikarije kubiba amagambo abiba urwango.

Ibyo bintu byose hamwe bibangamiye cyane abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Imiryango itandukanye nka Survie, Umuryango w'uburenganzira bwa muntu (LDH), n'umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (FIDH), bareze Charles Onana ku bikorwa bye byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inama Perezida Félix Tshisekedi yagiranye na Charles Onana ni ikimenyetso ko amagambo abiba urwango muri Kongo ntaho azajya.

The post Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/inama-ya-perezida-tshisekedi-na-charles-onana-igamije-gukwirakwiza-amagambo-abiba-urwango-mu-karere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inama-ya-perezida-tshisekedi-na-charles-onana-igamije-gukwirakwiza-amagambo-abiba-urwango-mu-karere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)