Indwara y'abakire gusa: Ibintu 5 benshi bibes... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu batandukanye bibeshya kuri iyi ndwara, bitewe n'amakuru cyangwa ubumenyi buke, ubushashatsi bwakozwe bwerekana ko 25% y'abarwaye diyabete batamenya neza ko bayifite.

Ibintu 5 benshi bibeshya ku ndwara ya diyabete

1.Kurya isukari bitera diyabete

Isukari urebye ntitera diyabete, nubwo aha bitoroshye kubivuga, kuko isukari nyinshi ishobora gutera umubyibuho ukabije nawo ukaba wakongera ibyago byo kuyirwara. Ubwoko bwa 1 bwa diyabete buterwa n'akoko ndetse n'ibindi bitazwi, mu gihe ubwoko bwa 2 buterwa n'akoko ndetse ahanini bikaba imibereho yawe ya buri munsi.

Umubyibuho ukabije kimwe no kudakora imyitozo ngorora mubiri nibyo bya mbere bishobora gutera uburwayi bwa diyabete. Si ibi gusa kuko hari n'ibindi ugomba kuzirikana nko kuba mu muryango hari undi warwaye diyabete kimwe n'imyaka ufite.

2.Diyabete ni indwara itagize icyo itwaye

Kutivuza diyabete, nubwo benshi bayifata nk'indwara yoroheje cyangwa se itazahaza abantu, ariko ikunda gutera izindi ndwara zikomeye nk'; indwara z'umutima, iza maso, n'izindi zizahaza umubiri. Diyabete ihitana benshi ku isi kurusha SIDA na kanseri y'ibere byose biteranyije.

3. Mu gihe urwaye diyabete ugomba kurya indyo yihariye

Indyo yuzuye kandi iboneye ni ikintu cy'ingenzi ku muntu wese atari ngombwa gusa urwaye diyabete. Ugomba kurya ibirimo amavuta macye, umunyu n'isukari nke, ukarya poroteyine zitariho ibinure ndetse n'imboga n'imbuto nyinshi. Ibiryo by'abarwayi ba diyabete ntaho bitandukaniye n'iby'undi wese muzima wifuza kurya neza.

4.Diyabete ni indwara y'abakire cyangwa ababyibushye

Muri iki gihe diyabete ni indwara iri kwiyongera cyane mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere cyane cyane afurika n'aziya ahabarizwa abakene kurusha ibihugu byateye imbere. Abarwayi ba diyabete abagera kuri 20% baba bananutse. Ntuzatinye cyangwa wumve bitakureba kwisuzumisha niba unanutse cyangwa wumva utari umukire cyane.

5. Guterwa inshinge za insulin bivuze ko ubuzima burangiye

Guterwa inshinge za insulin bifasha abarwayi ba diyabete gukomeza ubuzima n'imikorere myiza y'umubiri. Nubwo izi nshinge uzitera igihe cyose ntibivuze ko utongera kurya ibiryo nk'ibya bandi cyangwa se gukora ibyo abandi bakora.

Nubwo diyabete ari indwara ikomeye ariko ushobora kuyirinda, bimwe mubyo wakora mu kwirinda:

Cunga buri munsi niba ibiro byawe bijyanye n'uburebure, aha wirinda umubyibuho ukabije (cyangwa obesite)

Kora siporo byibuze iminota 30 ku munsi, iminsi 4 mu cyumweru

Menya ibipimo by'isukari yawe mu maraso kenshi gashoboka

Kwisuzumisha diyabete ni ingenzi cyane mu kumenya uko isukari mu maraso ihagaze, nyarukira ku kigo nderabuzima cyangwa irindi vuriro rikwegereye nawe umenye ingano y'isukari ufite mu maraso, ushobora no kwigurira imashini zipima iyi sukari muri farumasi ikwegereye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134124/indwara-yabakire-gusa-ibintu-5-benshi-bibeshya-kuri-diyabete-ihitana-benshi-134124.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)