Ingabire Egidie Bibio yakebuye umunyamakuru bakorana kuri RBA kubera amagambo yavuze ku ikipe ya Rayon Sports yari imaze gusezerwa mu mukino nyafurika iri imbere y'abafana bayo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabire Egidie Bibio yakebuye umunyamakuru mugenzi we bakorana kuri RBA kubera amagambo yavuze ku ikipe ya Rayon Sports yari imaze gusezerwa mu mukino nyafurika iri imbere y'abafana bayo.

Nyuma y'uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium Rayon Sports yaje gusezerwa na Al Hilal Benghazi iyitsindiye kuri Penariti 4-2, umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna wa RBA yaje gutangaza amagambo akina ku mubyimba aba-Rayon.

Yagize ati 'FERWAFA iri kwiga uburyo shampiyona yaba mu matsinda kugira Rayon Sport iyakine!'

Ingabire Egidie Bibio bakorana kuri RBA yahise amusubiza agira ati 'Oya shaaa, basi wowe berere imbuto.'

Robert McKenna yongeye ati 'Iyo Igiti cyera imbuto ibindi bitera, cyuma vuba.'

Egidie Bibio yahise avuga ko we ibyo gufana atajya abijyamo, agira ati 'Dore icyananije gufana ni iki pe! Yego abafana ba APR FC ntibari koroherwa n'aba Rayon Sports iyo ijya mu matsinda, ariko nanone kwishimira ko ikipe y'iwanyu yatsinzwe nabyo BIRAGATSINDWA! Muramuke ndinaniriwe!.'



Source : https://yegob.rw/ingabire-egidie-bibio-yakebuye-umunyamakuru-bakorana-kuri-rba-kubera-amagambo-yavuze-ku-ikipe-ya-rayon-sports-yari-imaze-gusezerwa-mu-mukino-nyafurika-iri-imbere-yabafana-bayo/?utm_source=rss=rss=ingabire-egidie-bibio-yakebuye-umunyamakuru-bakorana-kuri-rba-kubera-amagambo-yavuze-ku-ikipe-ya-rayon-sports-yari-imaze-gusezerwa-mu-mukino-nyafurika-iri-imbere-yabafana-bayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)