Inteko y'Umuco yahawe inshingano zo gukurikirana no gutegura irushanwa rya Miss Rwanda. Yahise isohora itangazo rivuga ko hari gutekerezwa uko ryasubukurwa rigashingira ku gukosora amakosa yarigaragayemo. Mu ntangiriro za Kamena 2023 nibwo Inteko y'Umuco yashyize hanze itangazo risa n'irishwishwuriza abari bategereje irushanwa rya Miss Rwanda.
Ku itariki 10 Gicurasi 2022 nibwo iyari Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yasohoye ibaruwa ihagarika Rwanda Inspiration Back Up ku nshingano zo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda yari ifite kuva mu 2014. Guhagarika Rwanda Inspiration Back Up kuri iyi mirimo byatumwe iri rushanwa risubira mu biganza bya Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco binyuze mu Nteko y'Umuco. Kuva ubwo iyi Nteko yatangiye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'abafite amakamba ndetse n'ibikorwa bya Miss Rwanda mu gihe cy'umwaka.
Iyi Nteko kandi yahise itangira gutegura igitabo gikubiyemo amabwiriza agomba kugenderwaho mu gutegura amarushanwa y'ubwiza hano imbere mu gihugu bitewe n'uko byakorwaga hagendewe kuri sosiyete ifite isoko ryo gutegura aho kugendera ku mabwiriza, amahame yashyizweho n'urwego rubifitiye ububasha arirwo Inteko y'Umuco.
Â
Iyo inkoko ivuye mu magi arabora!
Â
Ni umugani mugufi w'umugenurano. Usobanura uruhare rw'inkoko mu kurarira amagi avamo imishwi. Iyo ukuye inkoko mu magi yaratangiye kuyabundikira, kuyararira nta kabuza aho kuvamo imishwi arabora. Ibi rero wabigereranya na sosiyete yamaze imyaka 9 itegura irushanwa ry'ubwiza noneho yahagarikwa bigahita biteza icyuho ntiribe ndetse buri wese akabura ubusobanuro bufatika bitewe nuko ryabaga Igihugu kireba, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ireba ku buryo hakabaye hahita hajyaho uburyo bwihuse bwo gutegura irushanwa uyu mwaka wa 2023 bityo amabwiriza ari gutegurwa akazaba ashyirwa ku murongo.
Ntabwo hatangajwe ko habuze uwarikomeza cyangwa se ngo hatangazwe ko rirenze kure intekerezo z'Inteko y'Umuco yewe n'iyari Minisiteri y'urubyiruko n'Umuco. Rwanda Inspiration Back Up yatangiye gutegura irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu 2014. Mbere y'aho, mu 2012 ryari ryateguwe n'Itorero Mashirika ribiherewe uburenganzira na Minisiteri yari ifite umuco mu nshingano. Ni mu gihe mu 2009 ubwo ryatangiraga ryari ryateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko, Umuco na Siporo.
Â
Irushanwa rya Miss Rwanda ryakabaye ryarateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco binyuze mu Inteko y'Umuco nyuma hakazafwa undi murongo uhamye ariko ntirihagarare.
Umwaka umwe n'amezi ane birirenze iri rushanwa rihagaritswe rikanamburwa Rwanda Inspiration Back Up. Hari muri Gicurasi ya 2022. Ingengo y'Imari irangira muri Kamena ya buri mwaka. Bivuze ko mu ngengo y'imari ya 2023/2024 hari kongerwamo amafaranga yo gutegura irushanwa ntirihagarare iyo riza kuba ari igitekerezo babona nk'inyamibwa. Ariko n'iyo iri rushanwa ridategurwa n'inzego za Leta ryari gushyirwa ku isoko abikorera bakaripiganira utsinze akaritegura umwaka umwe, yaba Inteko y'Umuco na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ubu yahindutse Minisiteri y'Urubyiruko , babona bifite umurongo bakaba bamwongeza indi myaka yo kumusuzuma ariko bakagira ukuboko mu bikorwa bimwe na bimwe ntibigire ba terera iyo.
Â
Kuva mu 2014 Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yigize terera iyo
Nk'urwego rwa Leta rwari rufite mu nshingano gutanga isoko ryo gutegura Miss Rwanda ntabwo byakabaye bigera aho irushanwa rirenga kure cyane rwa rwego ku buryo basigara bameze nk'abafana basanzwe barebera irushanwa ku ruhande.
Ubugenzuzi, gukurikirana buri gikorwa no gusaba raporo ya buri mwaka byari kwimakazwa ku buryo abakobwa bitabiraga iri rushanwa wenda niba hari ibyo babonaga nk'inzitizi bari kujya babivuga hakiri kare ibigomba gukosoka bigashyirwa ku murongo amazi atararenga inkombe. Izi nzego zose zakoze amakosa yo kuragiza irushanwa mu mihana noneho ntibamenye ko amaherezo bazabura uko bakomeza iri rishanwa mu bihe bidasanzwe nk'ibi.
Â
Ese Inteko y'Umuco irajwe ishinga n'iki?
Iyi Nteko mu gihe cy'umwaka n'amezi 4 ishyikirijwe inshingano zo gutegura amabwiriza agenga amarushanwa y'ubwiza, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'abakobwa batsindiye amakamba no guhuza abaterankunda ba Miss Rwanda ngo bashyikirize ibihembo abakobwa 10 batsindiye nibyo wavuga ko biyiraje ishinga.
Intebe y'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert yasobanuye ko kuri ubu nta gihe ntarengwa cyagenwe cyo gusubukura iri rushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda. Yakomeje agaragaza ko ubu babanje kuri imwe mu mishinga ya ba Nyampinga ndetse no gukurikirana ibihembo bemerewe n'abaterankunga. Ati: 'Twashyize imbere ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga ine, irimo uwa Miss Rwanda 2022, Miss Talent, Miss Innovation, ndetse no gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe n'abaterankunga batandukanye.'
Imishinga y'abakobwa irimo gukurikiranwa kugeza ubu harimo uwa Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto, uwegukanye ikamba rya Miss Talent ariwe Amanda Saro ndetse n'uwegukanye ikamba rya Miss Innovation, Uwimana Jeannette.
Ku bijyanye n'ugomba guhabwa inshingano zo gutegura miss Rwanda mu gihe izaba isubukuwe, yavuze ko bataragera kuri icyo cyiciro cyo gutekereza ugomba gusimbura sosiyete yahoze iritegura ya Rwanda Inspiration Backup. Yagize Ati: 'Ibibazo byabaye mu 2022, byari birimo abari bashinzwe gutegura irushanwa n'abayobozi baryo, byangije isura ya Miss Rwanda, umwanzuro rero kuba amarushanwa yakongera kubaho, ibyo byose tuzabizirikana, ndetse n'amasomo byasize.'
Masozera yongeyeho ko nibamara gufata umwanzuro ku hazaza ha miss Rwanda, bizamenyeshwa abanyarwanda.
Ese irushanwa ryari kwamburwa sosiyete iritegura bitewe n'uko nyiri iyo sosiyete akukiranywe mu nkiko?
Mu gitabo giteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo ya kabiri basobanura inyito y'icyaha. Ingingo ya 2: Icyaha ni igikorwa kibujijwe cyangwa icyo kwanga gukora igitegetswe ku buryo buhungabanya umutekano mu bantu kandi hari itegeko ribiteganyiriza ibihano.
Urebye uko urubanza rwa Prince Kid rwagenze kuva yatabwa muri yombi kugeza abaye umwere by'agateganyo kuko Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyemezo cy'urukiko kuko amategeko arabiteganya ntabwo twabonye abandi bantu bari muri dosiye imwe na Prince Kid bivuze ko Sosiyete yashoboraga gukomeza igakora ahubwo igashyirwaho igitutu n'ubugezunzi buri ku rwego rwo hejuru ariko ibikorwa ntibihagarare.
Ntabwo ari sosiyete yakurikiranywe mu nkiko. Kandi ntabwo sosiyete yari ishingiye ku mutwe w'umuntu umwe kuko harimo abakozi bashinzwe imirimo itandukanye.
Iyo harebwa inyungu z'irushanwa iyi sosiyete yari gutegura umwaka ntibihagarare. Ariko rero hanavuzwe ko irushanwa ryasizwe icyasha bityo nta mpamvu yo gukomeza kurirekera mu biganza bya Rwanda Inspiration Back Up. Ariko twifashishije amategeko igihe ukurikirwanywe ari umwere atarahamwa n'inkiko ibyaha, ubwo iki cyasha gishingiye ku bihe byaha?
Â
Â
Irushanwa rya Miss Rwanda ryaheze mu kabati ko mu Inteko y'umuco
Nshuti Divine Muheto agiye kumarana ikamba imyaka ibiri
Â