Inzozi zibaye impamo! MTN Rwanda yashyize igo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi tariki 27 Nzeri 2023 kuri Serena Hotel itsinda rya MTN Rwanda ryamurikiye abashoramari bato igikoresho gishya cy'ikoranabuhanga cyitwa MTN Biz Combo, gikubiyemo ibintu byose bikenewe mu bucuruzi haba internet yihuta ya 4G, guhamagara ndetse no kohererezanya amafaranga hifashishijwe uburyo bugezweho bwa MOMO Pay.

MTN Biz Combo ni igikoresho kitagendanwa gishyirwa mu biro cyangwa ahandi hakorerwa ubucuruzi runaka gusa. Gikozwe mu buryo bwa telefone  ariko gikubiyemo ibintu byinshi kuko gitanga internet ihagije haba ku bagikoresha ndetse n'abakiriya batarenze 10 baje bashaka serivisi muri iyo business.


MTN Biz Combo, igikoresho gishya MTN yashyize ku isoko mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo bato

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula wari n'umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye MTN Rwanda ku bw'igikorwa cy'indashyikirwa yakoze anashimangira ko batanze umusanzu ukomeye mu iterambere n'ikoranabuhanga by'u Rwanda.

Minisitiri kandi yabwiye ba rwiyemezamirimo bari aho ko yizeye ko iki gikoresho MTN yabamurikiye uyu munsi kigiye kubabera igisubizo kizabageza ku rundi rwego rushimishije. Yongeye kubibutsa ko gukoresha ikoranabuhanga ari ingenzi cyane muri business iyo ariyo yose nk'uko babibonye mu gihe cya Covid-19.


Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo yashimiye MTN Rwanda ku bw'igikorwa cyiza yakoze ahamagarira n'ibindi bigo kugendera muri uwo murongo

Yagize ati: ''Uyu munsi MTN yabashije kumurika MTN Biz Combo, nk'igisubizo kuri ba rwiyemezamirimo bato aho bashobora kubona internet yihuse kandi ihendutse, akarusho bakabona na nimero ya Momo Pay bakaba bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga rya Mobile Money.''

''Ba rwiyemezamirimo bato babonye amahirwe yo kuba bakwifashisha ikoranabuhanga bagura amasoko yabo ndetse n'uburyo bakora business zabo kuko babonye internet yihuse n'umurongo wa telefone ufatanyije n'uburyo bwo koroherezanya mu kwishyura no guhererekanya amafaranga.''

Madamu Ingabire yakomeje avuga ko bizeye ko bazakomeza kubona n'ibindi bigo by'itumanaho bitanga ibindi bisubizo kuko hagamijwe ko abikorera bose babona uburyo bw'ikoranabuhanga bubafasha kwiteza imbere.


Gatete Joseph ukora mu bijyanye n'ubucuruzi muri MTN Rwanda yavuze ko batekereje gukora iki gikoresho mu rwego rwo korohereza abakilriya babo kubona serivisi zose bifuza ku giciro gito kandi bakazibonera hamwe. Yavuze ko ari igikoresho wabona ku ishami ryose rya MTN rikwegereye, aho nyuma yo kukigura ushyiramo SIM Card ubundi ugatangira kugikoresha.

Gatete yasobanuye ko ikibazo gikomeye bashakaga gukemura aruko rimwe na rimwe wasangaga umuntu umwe atwara telefone y'akazi, abandi bakozi basigaye ntibabone uko bafasha abakiriya bari bakeneye serivisi. Bazanye iki gisubizo rero kugira ngo habeho telefone yo ku kazi gusa ariko na none itanga internet no ku bandi bayikeneye.


Umuyobozi wa MTN Rwanda yashimiye itsinda  ryagize uruhare muri iki gikorwa 

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko kimwe mu byo bishimira ari uko bashobora gukemura bimwe mu bibazo by'abakiriya babo.


Igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro iki gikoresho cyitabiriwe na ba rwiyemezamirimo bato ndetse n'abagize itsinda rya MTN Rwanda

Abakeneye iki gikoresho by'umwihariko ba rwiyemezamirimo bato bashyiriweho uburyo bwo kuborohereza kwishyura, aho ushaka kuyigura azajya ahita yishyura 70,000Frw. Ariko hariho n'ubundi buryo bworoshye aho ushobora kuyitwara ku buntu, ugasinya amasezerano ubundi ukajya wishyura amafaranga make buri kwezi maze ukajya ubona iminota yo guhamagara na bundles za internet zihagije.


Ba rwiyemezamirimo bakiranye yombi iki gikoresho MTN Rwanda yabageneye bemeza ko cyije ari igisubizo mu bucuruzi bwabo

MTN Rwanda izanye igisubizo ku bakiliya babo ariko itanze n'umusanzu ku iterambere ry'u Rwanda

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134833/inzozi-zibaye-impamo-mtn-rwanda-yashyize-igorora-ba-rwiyemezamirimo-bato-134833.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)