Umutoza wari wungirije Carlos Alós Ferrer mu ikipe y'igihugu Amavubi, Jimmy Mulisa yanze gukomeza izi nshingano ahubwo ajya gukarishya ubumenyi, ni nyuma y'uko atongererewe amasezerano.
Bisabwe n'uwari umutoza mukuru Carlos Alós Ferrer, muri Gicurasi 2023 nibwo Jimmy Mulisa yahawe amasezerano y'amezi 3 nk'umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu Amavubi.
Muri Kanama 2023 Carlos Alós yaje gusezera kuri iyi mirimo maze mu ntangiriro z'uku kwezi Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeza ko Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu Amavubi, we na Seninga Innocent bahabwa inshingano zo kungiriza umutoza mukuru w'agateganyo, Gerard Buschier ku mukino wa Senegal uzaba tariki ya 9 Nzeri 2023.
Ni umukino usoza itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika uzabera i Huye ndetse ukaba ntacyo uvuze ku Rwanda kuko ntacyo ruharanira aho rwamaze kuvamo.
Amakuru avuga ko amasezerano ya Jimmy Mulisa yarangiye tariki 4 Nzeri 2023, uyu mutoza bikaba bivugwa ko nyuma yo kubona ko atazahabwa amasezerano mashya, yahise amenyesha FERWAFA ko adahari kuri uyu mukino azaba ari mu mahugurwa yo gushaka License A ya CAF muri Tanzania.
Jimmy Mulisa kandi ibi bibaye bisa n'ibyabaye ku mukino wa Benin ubwo nabwo Carlos Alós Ferrer yari yamwitabaje ariko FERWAFA igatinda kumuha amasezerano maze ahitamo nabwo kutajyana n'iyi kipe nabwo yavuze ko afite amahugurwa ya License A muri Tanzania.
Uyu mutoza ubu akaba abarizwa muri Tanzania aho yahisemo kujya guhugurwa kurenza ibihumbi 600 yari kwishyurwa kuri uyu mukino wa Senegal.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-yaba-yarakwepye-amavubi-ku-bushake