Hashize amezi asaga ane mu kigo cy'ishuri ribanza rya Gitare riherereye mu Murenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi havugwa'Agatsiko' kiswe 'KABASHENGURE '. Ni agatsiko kavuzweho kubiba amacakubiri, kunaniza no gusuzugura ubuyobozi. Abarimu bacitsemo ibice biremamo udutsiko, uburezi burahazaharira, indangamanota zahawe abanyeshuri mu isozwa ry'umwaka w'amashuri hakemangwa ubuziranenge bwazo ndetse ababyeyi basabwa kuzigarura.
Mu mboni za Madamu Mbonigaba Mpozenzi Providence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubaka, yemereye intyoza.com ko iby'aka gatsiko kiswe 'KABASHENGURE' babimenye nk'ubuyobozi ndetse bakajya kuganira n'ubuyobozi bw'ikigo n'abarezi bakabiha umurongo mu nama n'impanuro byatanzwe n'inzego z'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'izindi zirimo iz'umutekano.
Uko Gitifu Mpozenzi asobanura imvano ya 'KABASHENGURE', ni uko nyirabayazana ari; Umwarimu wacuruzaga udukoresho tw'ishuri( uko abivuga) abana bakenera bakajya bamugurira, hanyuma abandi bagenzi be bakajya bamuserereza ngo arabakiranye, nawe ati ' KABASHENGURE'( avuga ako ka business ke).
Gitifu Mpozenzi, akomeza avuga ko nyuma y'ibyo, uwo mwarimu yaje kugaragaraho kutubaha ubuyobozi no kudahuza n'abandi, mu kigo hazamo abajya ku ruhande rwe, bahuje gusuzugura no kwica akazi, bose bahita babitirira ako kazina ka' KABASHENGURE'.
Ku bwa Gitifu Mbonigaba Mpozenzi Providence, asanga kuvuga ko' KABASHENGURE' yakwitwa agatsiko atari byo kuko ngo nta kindi kibahuza uretse kuba ari abahuje kudatunganya inshingano zabo no kutumvikana na bagenzi babo. Agira ati' Mbese ni udutiku'.
Mukamana Devotha, Umuyobozi w'Uburezi mu murenge wa Nyarubaka afite ishusho abonamo' KABASHENGURE'. Agira ati' Ni uko twabibonye natwe, karahabonetse iby'ako gatsiko tugerageza no kubegera turabaganiriza mbere tukibimenya, tubagira inama. Byabayeho karagaragaye'.
Akomeza avuga ko we ubwe yamenye iby'aka gatsiko hagati muri uyu mwaka nko mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka w'amashuri, arabasanga nk'ushinzwe uburezi aganiriza abarimu ku bijyanye n'ako gatsiko kari kavutse.
Avuga ku mpamvu yo kuvuka kw'aka gatsiko ka' KABASHENGURE', yagize ati' Urebye ni ukunanizanya, nabyita kunaniza Ubuyobozi. Nicyo cyari ikintu nyamukuru, kunaniza guca intege umuyobozi. Urebye ni ukunanizanya n'ubuyobozi no guhangana n'irindi tsinda ry'abafite uburambe aho mu ishuri biyita 'Abasiniya', Abavuga rikijyana, abandi ngo ni abavuga rikumvikana! Ni uko bagiye bitana amazina'. Akomeza avuga ko aka gatsiko' KABASHENGURE' yamenye ko kari karimo abarimu bane, abandi nabo bafite uko biremyemo utwabo.
Yakomoje ku ngaruka ibi byagize ku burezi muri iki kigo, ati' Nyuma y'aho ingaruka twabonye mu isozwa ry'umwaka ntabwo zabaye nziza. Ni ingaruka mbi! Kuko byagize ingaruka ku bana'. Akomeza avuga ko nyuma y'aho abarimu ubwabo bavananyemo bakajya batunga urutoki mugenzi wabo (twirinze gutangaza amazina) bavuga ko ariwe Nyirabayazana wa' KABASHENGURE'.
Muri izo ngaruka zabaye, avuga ko mu isozwa ry'umwaka batabashije gutanga amanota ku banyeshuri nk'abandi. Ati' Bulletin( indangamanota) zatanzwe mu by'ukuri n'undi wese uri mu mwuga w'Uburezi n'undi utari mu mwuga w'Uburezi ntabwo zari zishimishije. Ntabwo icyo gikorwa cyashimishije inzego zose, baba n'ababyeyi, Nyiri ikigo, Ubuyobozi bw'Umurengeâ¦, twanasabye ko izo Birote zijya kugarurwa mu babyeyi hanyuma bagakora izindi zuzuye'.
Akomeza avuga ko izi ndangamanota ubundi nta mubyeyi, nta mwana wayakira kuko nta manota mu by'ukuri yariho, ngo bapfaga kwishyiriraho ibyo babonye, zitujuje ubunyamwuga hagamijwe kwerekana ko umuyobozi w'ikigo ntacyo amaze.
Uvugwa ko ariwe Nyirabayazana wo gushinga ako gatsiko kiswe' KABASHENGURE' yahamirije intyoza.com ko ibimuvugwaho ari ibinyoma byamuhimbiwe kubwo kugaragaza ukuri kw'ibitagenda mu kigo birimo; Abanyeshuri ba baringa bagera mu 180 bitiriwe ko biga muri iki kigo hagamijwe kubaboneraho amafaranga atangwa ku bana( Capitation Grant). Amafaranga Leta itanga ku mashuri hagamijwe gufasha ikigo kubaho neza ariko akabarwa hagendewe ku bana, buri mwana afite ayo abarirwa.
Avuga ku mpamvu abona agerekwaho ibintu bishobora kumwangiriza izina cyangwa bikamucisha umutwe, yagize ati' Impamvu ni kwa kundi abayobozi bashyigikirana bakanga kugaragaza ikibazo gihari cy'amafaranga ya Captation na School feeding byariwe, mfitiye ibyo nashakaga kubereka ariko nti bashake kubibona. Harimo ikibazo cy'amafaranga ariko nti bashaka no kubireba'.
Akomeza avuga ati' Hari abana 180 banditswe muri ES Gitare batahaba kandi abana banditswe 180, urabizi ibigo bya Pirimeri nibo byakiraho Captation Grant na School feeding, noneho kuko njyewe nari mfite kugera muri izo Dokima( documents), mbigaragaje mba ikibazo mu kibazo. Iyo wagaragaje ikintu kandi bazi ko buri muntu wese cyamugiraho ikibazo, buri muntu wese arakwitakana'.
Mu byo intyoza.com yabashije kumenya ku myanzuro n'ibyaganiriweho mu nama yabaye ku wa Gatanu Tariki 08 Nzeri 2023 i Nyarubaka, ikitabirwa n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere utarabashije kuyisoza ariko agasiga Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Madamu Uwiringira Marie Josee, inama yanitabiriwe n'inzego zirimo iz'umutekano n'izishinzwe uburezi, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi mbere yo kugenda yabwiye abari muri iyi nama ko Ubuyobozi bw'Igihugu bukomeye ku Bumwe bw'Abanyarwanda, ko uzashaka wese kubusenya atazihanganirwa, ko ndetse n'abarema amacakubiri mu bandi batazihanganirwa.
Mu bindi byavugiwe muri iyi nama, abarezi bayitabiriye bahawe umwanya n' ijambo ngo bagire icyo bavuga ku mikorere bafite irangwamo amacakubiri, bo ubwabo biyemerera ko hagati yabo harimo 'Amacakubiri' ndetse yagejeje ku gushinga umutwe witwa' KABASHENGURE', ugamije gusenya ubumwe bw'Abarezi bakorera mu Gitare, mu ishuri ribanza.
Byagaragaye kandi ko muri iri shuri ribanza rya Gitare hari amatsinda cyangwa imitwe itatu ariyo; 1. KABASHENGURE, 2. ABARIMU BAMAZE IGIHE, 3. ABAJE VUBA BATAGIRA IGICE BEGAMIYE
Muri iyi nama, imwe mu myanzuro yafashwe ni; Abarezi basabwe kwisubiraho no gusaba Imbabazi. Hifujwe ko bamwe bakwimurwa mu rwego rwo gusenya ubwo bumwe butari bwiza bwagaragaye( Solidarité Négative), Hasabwe ko itsinda 'KABASHENGURE' rikurikiranwa by'umwihariko kuko bidakozwe hashobora kuvukiramo ibindi bitubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda. Havuzwe ko gukorera Ubucuruzi ku ishuri bitemewe, Abarezi basabwe kubaha umuyobozi kandi nabo ubwabo hagati yabo bakubahana.
Munyaneza Theogene