Mu gitondo cy'uyu wa 08 Nzeri 2023 nibwo Obed Niyobuhungiro wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama yatanze ibaruwa asezera ku mirimo yari ashinzwe muri uyu murenge yari amaze igihe kitagera ku kwezi yoherejwemo. Gusezera ku mirimo kwe kwahamijwe na Meya w'aka karere ka Kamonyi, avuga ko yabikoze nta gahato.
Gusezera ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, bije nyuma y'urwandiko uyu Gitifu Obed Niyobuhungiro yari amaze iminsi itatu yanditse aho rwari rukubiyemo amabwiriza cyangwa se ibibujijwe abaturage b'umurenge ayobora bijyanye n'abateranira hamwe mu buryo butandukanye. Ibyo, bivugwa ko bitishimiwe n'Ubuyobozi bw'Akarere nubwo mu bigaragara nta nyandiko cyangwa se imvugo y'Ubuyobozi yagiye hanze ibihamya.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yahamirije intyoza.com ko amakuru yo gusezera kwa Gitifu Obed Niyobuhungiro ari impamo. Abajijwe niba uko gusezera ku mirimo ntaho guhuriye n'ibaruwa aherutse kwandika bivuga ko itashimishije ubuyobozi, yasubije ko ibi ariwe ubwe wabimenya kuko nk'akarere babonye abashyikiriza urwandiko rusezera imirimo ku mpamvu bwite.
intyoza.com twagerageje guhamagara terefone ngendanwa ya Obed Niyobuhungiro ariko nti twabasha kumubona ngo tumubaze byinshi kuri uku gusezera ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama.
Obed Niyobuhungiro, kuba Gitifu w'Umurenge yabanje kuyobora Umurenge wa Karama, aza kuwukurwamo nyuma y'igihe gito ajyanwa mu Murenge wa Ngamba aho yavuye nyuma yo gushinjwa ruswa mu mabuye y'agaciro yari yafashwe, arafatwa arafungwa by'igihe gito aza kurekurwa abaye umwere.
Nyuma yo kurekurwa yahawe kuyobora Umurenge wa Kayumbu, aho yamaze igihe gito kuko yahakuwe nyuma gato yo kugirana ikibazo n'Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw'Umurenge, aho uyu DASSO bagiranye ikibazo yaje kwimurirwa mu Murenge wa Karama, nyuma Gitifu Obed nawe akaza kuhakurwa akajyanwa kuyobora Umurenge wa Gacurabwenge.
Ageze mu Murenge wa Gacurabwenge, aha naho nta gihe kinini ahamaze kuko binavugwa ko yashyirishijemo Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkingo( ibivigwa), waje gufungwa akekwaho Ruswa ariko akaza kurekurwa basanze nta kimuhama.
Nyuma yo kurekurwa cyangwa gufungurwa kwa Gitifu Epimaque Rwandenzi asanzwe ari umwere, nibwo nyuma gato Gitifu Obed Niyobuhungiro yimuwe ajyanwa Karama nubwo nta wakwemeza ko hari ihuriro ryabyo.
intyoza