Kamonyi: Yateruye umukobwa w'imyaka 17 amugira umugore, RIB ibagwa gitumo bagiye kwirega mu muryango #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sibomana Albert w'imyaka 20 y'amavuko, yaherekejwe n'umuryango we kujya kwirega iwabo w'umwana w'umukobwa yateruye( bya kinyarwanda), amugira umugore atagejeje imyaka y'ubukure, bakiri mu birori cyangwa imisango yo kwirega RIB ibata muri yombi. Uyu musore, akurikiranyweho Gusambanya umwana no kutamenyekanisha icyaha cy'ubugome cyangwa Gikomeye.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye intyoza.com ko ibyo uyu musore Sibomana Albert akurikiranyweho hamwe n'abo bafatiwe hamwe byabaye ku wa 10 Nzeri 2023 mu Murenge wa Rugalika Akagari ka Sheli, Umudugudu wa Ntebe.

Umwana w'umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko wasambanijwe (Twirinze gutangaza amazina ye), RIB ivuga ko bitagarukiye ku kumusambanya gusa ko ahubwo yajyanywe kubana na Sibomana Albert nk'umugabo n'umugore.

Ababyeyi babo nabo, bahishiriye ibyo byabaye kandi biri mu bigize icyaha ndetse banabakorera imihango yo kubashyingiranya. Aba babyeyi nabo bakurikiranyweho icyaha cyo kutamenyakanisha icyaha cy'ubugome.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Sibomana Albert afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Runda mu gihe Dosiye yohererejwe ubugenzacyaha tariki ya 13 Nzeri 2023.

Ibyaha bakurikiranyweho ni; GUSAMBANYA UMWANA, gihanwa n'Ingingo y'i 133 y'Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho igihano ari; Igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Icyaha cyo KUTAMENYEKANISHA ICYAHA CY'UBUGOME cyangwa GIKOMEYE, gihanwa n'ingingo ya 243 y'Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho igihano ari Igifungo kitari munsi y'amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi 100.000 FRW ariko atarenze 300.000 FRW.

Mu butumwa bwa RIB, Umuvugizi w'uru rwego Dr Murangira B Thierry avuga ko RIB yibutsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora ibyaha nk'ibi byo gukorera ihohoterwa umwana uwariwe wese, amusambanya ndetse akanamugira umugore, hakabaho n'icyaha cyo guhishira icyaha cy'ubugome. RIB kandi yibutsa abantu bose ko ibyo ari ibyaha bihanwa n'amategeko.

Andi makuru intyoza.com yamenye ni uko ubwo bari mu birori cyangwa imisango yo kwirega bagateshwa batabisoje, RIB yatwaye I Se na Nyina b'umuhungu, itwara Umuhungu ukurikiranyweho gusambanya uyu mwana wumukobwa akanamugira umugore, hatwawe kandi Umukobwa na Nyina ariko aba baje kubazwa bararekurwa Umuhungu aba ariwe basigarana.

Bukeye byaraye bibaye, RIB ndetse na Polisi bazindukiye muri aka Kagari ahakuwe aba bakekwa, baganira ndetse bigisha abaturage ku bijyanye no gukumira ibyaha no gutanga amakuru hakiri kare, cyane ko ubwo aba bafatwaga bagatwarwa bamwe mu baturage basigaye bajujura ndetse bakavuga bimwe mu byaha byagiye bikorwa mbere bisa n'ibyo batwariye abakekwa. Babwiwe ko kudatanga amakuru, guhishira ibyaha bituma ababikora batabiryozwa, ariko kandi ko no kubihishira ubizi ari icyaha.

Munyaneza



Source : https://www.intyoza.com/2023/09/17/kamonyi-yateruye-umukobwa-wimyaka-17-amugira-umugore-rib-ibagwa-gitumo-bagiye-kwirega-mu-muryango/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)