Kevin Hart ntiyageze i Kigali; yavuze izina y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kevin uri ku rutonde rw'abavuga rikijyana ku Isi ku rutonde rwasohotse mu 2015, ari ku rutonde rw'abantu 23 bise izina abana b'ingagi mu muhango wabereye muri Kinigi mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023.

Uyu mugabo aheruka i Kigali ku wa 19 Nyakanga 2023 ubwo yari kumwe n'umuryango we mu biruhuko byasize basuye Ingagi mu Birunga, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'ahandi.

Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja wayoboye umuhango wo Kwita Izina afatanyije na Nkusi Arthur, yavuze ko Kevin Hart yifuzaga 'kubana natwe ariko ntibyamukundiye gusa hari ubutumwa yohereje ndetse ubwo aheruka hano hari umwana w'ingagi mu bari baravutse icyo gihe yise 'izina'.'

Mu mashusho yagaragajwe yafashwe ubwo Kevin Hart yari mu Birunga, avugamo ko yagiriye ibihe byiza mu birunga ubwo yari kumwe n'umuryango we basuye ingagi.

Kevin yavuze ko ibyo yabonye bidasanzwe mu buzima bwe. Avuga ko 'Ndi kwiyumvamo u Rwanda ku rwego rwo hejuru'. Uyu mukinnyi wa filime ukomeye ku Isi yavuze ko bishimishije kubera "ibihe byiza nagize mu buzima bwanjye.'

Yavuze ko ibihe byiza yagiriye mu Rwanda byarushijeho kuba byiza binyuze mu Kwita Izina umwana w'ingagi. Uyu mugabo yavuze ko umwana yahaye izina ari uwo mu muryango wa Muhoza.

Avuga ko izina yahisemo atari buri wese warihitamo. Ati "Ndabivuga kubera ko ngomba kwita ku ngagi. Ntabwo ari ingagi ibonetse. Ni ingagi ngomba kumenya.'

Yavuze ko azakomeza gukurikirana ubuzima bw'uyu mwana w'ingagi yise amazina. Yateye urwenya avuga ko anakeneye icyemezo cy'amavuko cy'iyi ngagi, ndetse ngo akeneye Email na nimero za telefoni kugirango azajye akomeza kuvugana n'ayo. Ingagi yayise 'Gakondo'.

Ni ubwa mbere Kevin Hart w'imyaka 44 y'amavuko yari ageze mu Rwanda. Izina rye ryatangiye kwiganza cyane mu itangazamakuru no kuri Televiziyo Mpuzamahanga nyuma y'uko mu 2001, Judd Apatow amuhisemo mu bakinnyi yifashishije muri ruhererekane rwa filime 'Undeclared' yatambukaga kuri Televiziyo.

Kuva icyo gihe abashoramari muri filime baramubengutse; mu 2002 akina muri Paper Soldiers, Scary Movie 3 (2003), Soul Plane (2004), In the Mix (2005), Little Fockers (2010), Think Like a Man (2012), Grudge Match (2013), Ride Along (2014), About Last Night (2014), Get Hard (2015);

Central Intelligence (2016), The Secret Life of Pets film franchise (2016â€"2019), Ride Along 2 (2016), Captain Underpants: The First Epic Movie (2017), the Jumanji film franchise (2017â€"), Night School yo mu 2018 n'izindi.

Urugendo rwe rwo gutera urwenya rwaragutse mu buryo bukomeye aninjiza amafaranga menshi. Mu 2009 yashoye imari ashyira hanze album y'urwenya yise 'I'm a Grown Little Man' nyuma mu 2010 asohora album yise 'Seriously Funny', 'Laugh at My Pain (2011), Let Me Explain (2013) ndetse na What Now? yo mu 2016).

Mu 2015, ikinyamakuru Time Magazine cyamushyize ku rutonde rw'abantu 100 bavuga rikijya ku Isi.

Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 6 Nyakanga 1979, avukira mu Mujyi wa Philadelphia. Kuri Nyina witwa Nancy witabye Imana mu 2007 ndetse na Se witwa Henry Hart. Â Ã‚ 

Se wa Kevin Hart yagiye afungwa mu bihe bitandukanye biturutse ku kuba yari yarabaswe no gukoresha ikiyobyabwenge ya Cocaine.

Kevin Hart yigeze kuvuga ko mbere y'uko atangira umwuga wo gutera urwenya, mu buto bwe yifuzaga kuba umukinnyi wa Basketball akagera ku rwego rwo gukina muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, N.B.A.

Uyu mugabo anagira uruhare mu kuyobora ibirori bikomeye. Nko mu 2011 yayoboye itangwa ry'ibihembo BET Awards, mu 2012 ayobora umuhango wo gutanga ibihembo MTV Video Music Awards.


Kevin Hart amaze iminsi atangaje ko ari kugendera mu kagare  biri mu mpamvu zatumye atabasha kugera i Kigali


Kevin Hart yagaragaje amarangamutima yo ku rwego rwo hejuru nyuma yo kwita izina Ingagi 

Kevin yavuze ko ingagi yayise 'Gakondo' mu kugaragaza muco n'indagangaciro by'abanyarwanda, ari nabyo bishingiyeho umuhango wo kwita izina mu rugendo rw'iterambere 

Ubwo yari i Kigali muri Nyakanga 2023, Kevin Hart yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133900/kevin-hart-ntiyageze-i-kigali-yavuze-izina-yise-ingagi-nibihe-byurwibutso-yagize-133900.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)