Kimenyi ni uwa 4 ! Abakinnyi 10 b'Abanyarwan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu gipimo cyiza kerekana uko umukinnyi w'umupira w'amaguru akunzwe n'abafana ndetse n'igihe amaze awukina.

Ku Mugabane w'u Burayi ndetse n'ahandi aho umupira w'amaguru wateye imbere yewe usanga n'izo mbuga nkoranyambaga ari umutungo ukomeye ku mukinnyi bitewe nuko zimwinjiriza binyuze mu kwamamaza gusa mu Rwanda ho ntabwo bihaba.

InyaRwanda yabateguriye  urutonde rw'abakinnyi 10 b'Abanyarwanda bafite ababakurikira benshi kurusha abandi ku rubuga rwa Instagram 

10. Iradukunda Bertrand

Umukinnyi w'umunyarwanda Iradukunda Bertrand niwe uza ku mwanya wa 10 mu kugira abamukurikirana benshi ku rubuga rwe rwa Instagram aho afite abagera ku bihumbi 34 n'abantu  800. 

Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande  mu makipe arimo APR FC, Bugesera FC,Mukura VS, Gasogi United na Kiyovu Sports none ubu ari gukina muri Musanze FC.


9.Tuyisenge Jacques 

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Tuyisenge Jacques uza ku mwanya wa 9 . Afite abamukurikirana bagera ku bihumbi 45 n'abantu  700. Uyu mukinnyi kuri ubu nta kipe afite nyuma y'uko atandukanye na AS Kigali, yanyuze mu makipe arimo Kiyovu Sports, Police FC, Gormahia Petro de Luanda na APR FC.


8.Eric Rutanga

Myugariro w'ikipe ya Police FC aza ku mwanya wa 8 aho afite abamukurikira bagera ku bihumbi 46 n'abantu 600. Eric Rutanga w'imyaka 30 mbere yo kwerekeza muri Police FC yabanje gukinira amakipe 2 akomeye mu Rwanda ariyo APR FC na Rayon Sports.


7.Sugira Ernest 

Uramutse ugiye gushaka Rutahizamu wagerageje guha ibyishimo Abanyarwanda mu myaka ya vuba wasanga ari Sugira Ernest. Uyu mukinnyi udafite ikipe kugeza ubu niwe uza ku mwanya wa 7 mu bakinnyi b'Abanyarwanda bafite ababakurikira benshi kuri Instagram,afite abagera ku bihumbi 49 n'abantu 900.

Sugira Ernest yanyuze mu makipe arimo AS Muhanga APR FC,AS Kigali,AS Vita Clubs, Rayon Sports na Al-Wahda Sports Club yo muri Syrian .


6.Rwatubyaye Abdul

Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul niwe uri ku mwanya wa 6 mu gukurikirwa cyane kuri Instagram aho afite abagera ku bihumbi 57 n'abantu 600.

Rwatubyaye Abdul ni umwe mu bakinnyi bakiniye APR FC ndetse na Rayon Sports, amakipe y'amakeba mu Rwanda. Andi makipe yakiniye ni Isonga ndetse n'andi yo hanze y'u Rwanda gusa.


5.Usengimana Faustin

Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ndetse na Al - Hudood SC yo muri Iraq aza ku mwanya wa 5. Afite abamukurikira bagera ku bihumbi 60 n'abantu 400. 

Usengimana Faustin yanyuze mu makipe arimo Rayon Sports , APR FC na Police FC zo mu Rwanda naho yanze yarwo yakiniye amakipe arimo Khaitan Sporting Club yo muri Kuwait ,Buildcon FC yo muri Zambia na Al-Qasim Sport Club yo muri Iraq.


4.Kimenyi Yves

Umunyezamu wasinyiye ya AS Kigali mu mpeshyi y'uyu mwaka nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves uri mu bakinnyi bakinnye ku rwego rwiza mu Rwanda gusa ntiyegeze ajya hanze. Yakiniye Rayon Sports na APR FC gusa.

Kimenyi Yves afite abamukurikirana bagera ku bihumbi 117 ku rubuga rwe rwa Instagram.


3.Mukunzi Yannick

Umukinnyi wa Sandkven IF ikina Shampiyona y'icyiciro cya 3 muri Sued  ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi aza ku mwanya wa 3,afite abagera ku bihumbi 147 bamukurikirana. 

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu Rwanda yakiniye APR FC na Rayon Sports gusa ahava yerekeza muri iyi kipe yo muri Sued kugeza n'ubu.



2.Haruna Niyonzima

Uramutse ushatse umukinnyi umaze gukinira imikino myinshi ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Haruna Niyonzima niwe waza imbere.

Uyu mukinnyi uza ku mwanya wa 2 mu kugira abamukurikirana benshi yanyuze mu makipe yo mu Rwanda arimo Etincelles , Rayon Sports,APR FC,AS Kigali. Izo hanze harimo Young Africans ,Simba na Al Ta'awon yo muri Libya arimo kugeza ubu.

Haruna Niyonzima afite abamukurikirana bagera ku bihumbi 377.


1.Kagere Meddie 

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi na Singida Fountain Gate F.C,Meddie Kagere niwe uza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi b'Abanyarwanda bafite ababakurikira benshi kuri Instagram. Afite abagera ku bihumbi 840.

Yanyuze mu makipe arimo Atraco  FC, Kiyovu Sports,Mukura VS, Rayon Sports na Police FC mu Rwanda. Hanze y'u Rwanda amakipe yakiniye harimo Gormahia na Simba zo muri Tanzania.






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134029/kimenyi-ni-uwa-4-abakinnyi-10-babanyarwanda-bakurikirwa-cyane-kuri-instagram-134029.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)